Icyo Jeannette Kagame yasabye abagore bari mu nzego z’ubuzima


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2019, mu nama Madamu Jeannette Kagame yagiranye n’abayobozi b’abagore bakora mu nzego z’ubuzima bo hirya no hino ku Isi “Women Leaders in Global Health” ibera i Kigali, yatangaje ko ubuvuzi bufite ireme ari uburenganzira bw’ibanze ku baturage bose hadashingiwe ku bushobozi bwabo, igitsina, ubumuga, idini, politiki cyangwa ikindi cyashingirwaho kigatuma butagera kuri buri wese.

Ati “Kugeza ubuvuzi kuri buri wese ubukeneye kandi igihe abukeneye ni ukumuha icyubahiro no kwisanzura ku buzima bwe. Kugira ngo bigerweho, urwego rw’ubuzima rukenewe Politiki, amategeko n’ingamba bihamye. Dukeneye abantu bashoboye mu myanya ikwiye, bafata imyanzuro ikenewe ku gihe kugira ngo buri wese abone uburenganzira bw’ubuvuzi.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kugeza ubuvuzi bufite ireme kuri bose hakenewe abayobozi bahagararira abaturage bakorera kandi bashobora kubazanira ibyo bakeneye kandi mu buryo bushoboka.

Yavuze ko uruhare rw’umugore ari ingenzi kugira ngo ibyo bigerweho, cyane cyane mu nzego z’ubuyobozi zifatirwamo ibyemezo.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) igaragaza ko abagore bakora mu rwego rw’Ubuzima bihariye hejuru ya 70% ariko abari mu nzego z’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima basaga 25%.

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment