Iby’urubanza rwa Prince Kid byahinduye isura


Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 nibwo byitezwe ko Prince Kid (Ishimwe Dieudonnee) yongera kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahategerejwe kumvwa abatangabuhamya batatu basabwe n’Urukiko, ibi bikaba byahinduye isura urubanza rwe.

Mu gutumaho aba batangabuhamya, umucamanza yavuze ko ari abumvishwe mu zindi nzego z’ubutabera, ariko mbere yo gufata icyemezo agasanga akeneye kubanza kubiyumvira.

Prince Kid agiye gusubira imbere y’Urukiko nyuma y’aho rufashe icyemezo cyo gusubika isomwa ry’urubanza rwe, kuko rwasanze hari abatangabuhamya batatu rukeneye kubanza kwiyumvira ndetse nawe akisobanura ku byo bamushinja.

Aba batangabuhamya bategerejwe imbere y’Urukiko baratanga ubuhamya bwabo hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse urubanza rubere mu muhezo nkuko byatangajwe n’umucamanza uri kuburanisha uru rubanza.

Prince Kid yatumijweho nawe kugira ngo abashe kwisobanura ku byo abatangabuhamya bamushinja bityo Inteko iburanisha ibone kujya gufata umwanzuro ku rubanza rwe.

Icyemezo cyo guhamagaza abatangabuhamya batatu bahawe ‘codes’ n’urukiko mu rwego rwo kubarindira umutekano cyafashwe ku wa 28 Ukwakira 2022, aho bashinja Prince Kid ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ni icyemezo cyatunguranye kuko benshi mu bari bitabiriye iburanisha bagiye bazi ko uyu mugabo asomerwa aho kumusomera ahubwo Urukiko ruvuga ko hari abatangabuhamya rukeneye kubanza kwiyumvira.

Byitezwe ko nyuma yo kumva aba batangabuhamya Prince Kid akabavugaho, aribwo Urukiko rutanga itariki nshya izasomerwaho urubanza rw’uyu mugabo.

Prince Kid yatawe muri yombi ku wa tariki 8 Gicurasi 2022 akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.

 

 

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment