Ibyo abahawe ipeti rya Sous Lieutenant basabwe na Perezida Kagame


Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo yasabye abofisiye 320 basoje amasomo mu Ishuri rya gisirikare rya Gako bahawe ipeti rya Sous Lieutenant kwitwara neza, bakanakomeza kugira uruhare mu gufasha abanyarwanda gutera imbere.

Ati “Ingabo z’u Rwanda zifte amateka yihariye.Zafatanyije n’abaturage kugira ngo u Rwanda, igihugu cyacu kigere aho kiri uyu munsi niko bizakomeza kugira ngo kigere n’aho cyifuza kugera ejo.Ingabo zirinda ibyubakwa n’abanyarwanda,niyo nshingano y’ibanze.Zirinda amahoro n’ibindi kugira ngo amajyambere abashe kuboneka.

Yakomeje agira ati “Turifuriza igihugu gifite ibyiza,bizakomeze bibashingireho, mwumve ko mufite uruhare igihugu ari icyanyu.Igihugu abe ari mwe mugitunganya mufatanyije n’abandi banyarwanda, kigatera imbere,buri wese agatera imbere ntihagire usigara inyuma.Tukabana hagati yacu,tukabana n’abandi.Turifuza igihugu turinda ibyagihungabanya, abanyarwanda bakabana,bagakora,bakanezerwa,bakagira ituze, bagatunga bakanatunganirwa.”

PerezidaKagame yabwiye aba basirikare ko u Rwanda rwifuza kubana amahoro n’abaturanyi n’amahanga ariko amahoro adapfa kuboneka ahubwo abantu bayaharanira mu buryo bwose.

Yagize ati “Amahoro ntabwo apfa kuboneka gusa abantu barayaharanira. Hari uburyo bwinshi mwateguwemo ndumva bitazabagora kubyuzuza.Tukabana hagati yacu n’ibihugu duturanye n’amahanga tugahahirana,tukubahana,mbese ibyo dukwiriye kuba dukora birazwi,murabizi iteka ntabwo ibintu bihora byera de,hari ubwo abantu babusanya,banduranya,ubwo ariko twateguriwe gukemura ibibazo nk’ibyo ngibyo mu nzira itewe n’uko ibyo bibazo biba byaje.”

Perezida Kagame yashimiye aba ba ofisiye bahawe amapeti uyu munsi,ababwira ko ibikomeye banyuzemo bibategurira ibyiza anaboneraho kubabwira ko akazi kabo gashimishije ndetse abaye ahitamo ariko yahitamo.

Perezida Kagame yibukije aba basirikare 320 ko umwuga wabo ubamo gukorera igihugu,kwitangira igihugu,ari uw’abashakakubaka igihugu ariyo mpamvu uko imirimo yiyongera ariko nabo bazagenda bazamurwa mu nzego.

Ati “Ndabashimira mwebwe murangije amahugurwa mu byiciro bitandukanye kuba mwarahisemo uyu mwuga,ubamo gukorera igihugu,kwitangira igihugu,umwuga w’abashaka kubaka icyo gihugu,n’umwuga ushimishije uha agaciro abawubamo no ku gihugu muri rusange.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment