Iburasirazuba abahatuye bagiye gufashwa kwirinda no kuvurwa Hepatite C


Ubukangurambaga bwatangirijwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi na Minisiteri y’Ubuzima, buzamara iminsi icumi hagamijwe gupima indwara y’umwijima imenyerewe nka Hepatite C, bukazarangira hapimwe Abanyarwanda miliyoni enye biganjemo abari hejuru y’imyaka 15, biteganyijwe ko buri munsi hazajya hapimwa abaturage ibihumbi 10 mu duce 70 two muri iyi Ntara, ku munsi wa mbere hapimwe abarenga ibihumbi 500 abandi ibihumbi 24 bakazayivurwa.

Minisitiri w’Ubuzima ashishikariza abaturage b’Iburasirazuba kwipimisha Hepatite C

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba avuga ko iyi gahunda yagizwemo uruhare na Perezida Paul Kagame, kuko ubusanzwe umuti wa Hepatite C ugura miliyoni 80 Frw, byagera mu Rwanda ukagurishwa ibihumbi bitageze no kuri 60 Frw bitewe n’ubuvugizi yakoze.

Yakomeje avuga ko gupima iyi ndwara nabyo ubusanzwe bihagaze ibihumbi 30Frw ariko ngo muri ubu bukangurambaga abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bazajya bapimirwa ku buntu, abari guhera mu cya gatatu bakazajya bishyura 1000 Frw gusa.

Yagize ati “Iyi ni indwara mbi cyane kuko iyo utayivuwe ivamo kanseri y’umura, urushwima, umuntu agapfa kandi ikibi cyayo iba mu mubiri w’umuntu ntabimenye hagashira imyaka iri hagati ya 20 na 25. Bivuze ngo dufite abantu bari mu myaka iri hagati ya 55 na 60 benshi bayirwaye ariko batarabimenya.”

Twabibutsa ko Hepatite C yandurira mu maraso, gutizanya ibikoresho bikomeretsa nk’inshinge, umubyeyi utwite ashobora kwanduza umwana amubyara, ishobora kandi kwandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Iki gikorwa cyo gupima no kuvura iyi ndwara cyagenewe miliyoni $43.5 kikazagerwaho bigizwemo uruhare n’inzego za Leta, abikorera n’abanyamadini aho bashyizeho ituro rigamije guhashya Hepatite C. Abacuruzi bahuriye mu rugaga rw’abikorera nabo batanze miliyoni $ 5 ku ikubitiro.

Kugeza ubu Abanyarwanda barenga miliyoni imwe bamaze gusuzumwa iyi ndwara ya Hepatite C, muri bo abagera ku bihumbi 15 000 baravuwe barakira.

Indwara ya Hepatite C yibasira benshi ku Isi. Ubushakashatsi bwo mu 2018 bwagaragaje ko Abanyarwanda 4% bayirwaye ndetse raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima igaragaza ko abarenga miliyoni 71 bayirwaye.

U Rwanda rwifuza kugabanya umubare w’abarwaye Hepatite C ukava kuri 4% ukagera kuri 1.% ndetse ngo 90% by’abayirwaye bari hejuru y’imyaka 15 bakavurwa.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment