Ibiza bikomeje gutwara ubuzima bw’abantu


Imvura nyinshi yaraye iguye mu mujyi wa Kigali yasenye amazu menshi n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye ariko by’umwihariko itwara ubuzima bw’abantu hirya no hino aho mu karere ka Gasabo havugwa urupfu rw’abantu 7 barimo umukecuru, abana be n’abuzukuru be bari mu nzu yatwawe n’amazi ayita mu mugezi wa Yanze bahasiga ubuzima

Mu kagari ka Nyaburiba, Umurenge wa Jali mu karere ka Gasabo umuvu watwaye inzu yarimo umukecuru, abana be n’abuzukuru be uyigeza mu mugezi wa Yanze baturanye.

Iki kibazo kikaba cyabaye ahagana saa saba z’ijoro ryakeye ubwo imvura yagwaga ari nyinshi.

Umwe muri bene wabo wa ba nyakwigendera witwa Rwagaju yabwiye Umuseke ko amakuru yazindutse ayabwirwa, akaba yagiye gutabara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyaburiba mu Murenge wa Jali aho byabereye witwa Ernestine Mukasekuru avuga ko ibikorwa byo gutaburura ba nyakwigendera byarangiye ubu bakaba bari kwitegura kubashyingura.

Mukasekuru avuga ko mu muryango w’uriya mukecuru witwaga Florida Mukanyarwaya harokotse umwana umwe mukuru wari warashatse.

Avuga ko ubuyobozi bw’Akagari n’Umurenge bukomeje gushishikariza abatuye ahantu habateza akaga kuhimuka kugira ngo ubuzima bwabo butajya mu kaga.

Ati Rwose turi gusaba dukomeje ko abantu batuye mu manegeka bahava, tukabereka ahandi batura kuko ubuzima bwabo buruta byose.”

Urugo rw’uriya mukecuru Mukanyarwaya w’imyaka 55 ruturanye n’umugezi wa Yanze mu kagari ka Nyaburiba, Umurenge wa Jali ariko ugakora no ku murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge.

Imibare y’agateganyo ya MINEMA yo igaragaza ko abantu 6 aribo bapfuye, abandi 2 barakomereka kubera imvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2020. Iyi mvura kandi yanasenye inzu 15.

UWIMPUHWE Egidia/ umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment