“Ibiganza byacu, ijwi ryacu” -Uko abafite ubumuga bwo kutavuga bihangiye umurimo


Mu mujyi wa Kigali hari itsinda ry’abagore bafite ubumuga bwo kutavuga, ariko bafite ijwi rikomeye ryo kwihesha agaciro binyuze mu biganza byabo. Ni itsinda rikorera ubudozi mu nzu yitwa “Twubake hamwe”, iherereye mu murenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge.

Muri iyi nzu nto ifite icyumba kimwe cyuzuyemo imashini zidoda, ibitambaro, ibikoresho by’ubudozi n’imitako y’amabara atandukanye, habera igikorwa gikomeye mu guhindura ubuzima ku buryo bufatika.

Ubudozi bwahinduye ubuzima bwacu

Umutoni, umwe mu bagize iri tsinda, afite imyaka 28. Nubwo adashobora kuvuga, asobanura uko ubuzima bwe bwahindutse yifashishije ibimenyetso by’intoki, ubundi akandikira umunyamakuru ibice bimwe by’ubuhamya bwe.

Yanditse ati: “Mbere nari ntunzwe n’ababyeyi, numvaga ntacyo ndi cyo. Buri gihe numvaga ntari umuntu wuzuye. Ariko kuva twatangira ubu budozi, navuye mu bwigunge. Ubu nshoboye kwigurira ibyo nkeneye, nkagura n’ibikoresho by’isuku iwacu. Nta kintu kiruta kumva ko ugira uruhare mu buzima bwawe.”

Yongeraho ko ubu batangiye no guhabwa amasoko y’ibigo byigenga, aho badoda imyambaro y’akazi (uniformes), imitako y’urugo ndetse n’udupfukamunwa tw’abakozi. Aho hose, bagirana amasezerano n’umukiriya, bagahabwa umusemuzi ubafasha mu buhuza, ariko imirimo yose ikorwa n’abanyamuryango.

Uwimana Olive, ufite ubumuga bwo kutavuga kuva yavuka, ni we uyobora inzu y’ubudozi “Twubake hamwe.”

Anyuza ubutumwa bwe kuri telefoni, yandika ati:”Twashatse kwereka igihugu ko kutavuga atari ukuvutswa ubushobozi. Twabyaye igitekerezo, tukigira umushinga. Abenshi muri twe twari twarabuze icyo dukora, bamwe twari twararangije amashuri yisumbuye ariko ntitwabona akazi. Twifashishije impano y’ubudozi bamwe bari bafite, duhitamo kwishyira hamwe.”

Iri tsinda ryatangiye mu mwaka wa 2022, rifite abanyamuryango 12, bose bafite ubumuga bwo kutavuga, ariko bamwe banagira ubumuga bwo kutumva. Babifashijwemo n’imiryango itari iya leta irengera abafite ubumuga, babonye imashini z’ibanze n’amahugurwa y’ubudozi rusange.

Mukamwezi Sandrine, na we uri muri iri tsinda, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse kuva yakwinjira muri “Twubake Hamwe”.

Abinyujije mu nyandiko, atanga ubuhamya agira ati: “Ubundi sinari nzi gusabana n’abantu. Natinyaga gutambuka mu bantu, numvaga banyita igicibwa. Ariko ubu buri munsi mpura n’abakiriya, bambwira ko imyenda dukora ari myiza. Iyo mbibonye numva nshoboye. Nari narabuze icyizere, ariko ubu mfite intego.”

Asobanura ko batangiye no kuzigama amafaranga mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, ndetse ko bateganya kugura imashini nshya za “overlock” kugira ngo imirimo yabo irusheho gutanga umusaruro ufite ireme.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwezamenyo bwemeza ko bufite gahunda yo gushyigikira imishinga y’abantu bafite ubumuga. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge yabwiye umunyamakuru wacu ko bashyize abafite ubumuga muri gahunda z’imishinga iciriritse, kandi ko n’itsinda rya “Twubake hamwe” ryemerewe guhabwa amahugurwa ku micungire y’imari.

U Rwanda rufite intego yo kutagira usigara inyuma, iyi nzu y’ubudozi ni urugero nyarwo rw’uko abantu bafite ubumuga bashobora kwihangira umurimo, bakiteza imbere, kandi bagatanga umusanzu uhamye mu bukungu bw’igihugu.

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment