Ibice by’icyaro mu Rwanda bigiye gufashwa kubungabunga ibidukikije mu buryo bwunguka


Kuri uyu wa Kane tariki10 Ukwakira 2019 Umuyobozi mukuru w’Ikigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije “FONERWA”, Hubert Ruzibiza n’umuyobozi w’ ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga yita ku bidukikije “R20 Regions of Climate Action”, Dr Nuttall Christophe, basinyanye amasezerano agamije guhindura ibice by’icyaro, imidugudu y’icyitegererezo irangwa n’ibikorwa bitabangamira ibidukikije, bikanakura abayituye mu bukene
.

Amasezerano yemeranyijweho n’impande zombi yaba urwa FONERWA hamwe n’urwa R20 Regions of Climate Action

Dr Nuttall yagize ati “Umushinga uzageragerezwa mu cyaro uzaba wibanda ku gukwirakwiza urumuri, gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ufite internet kandi nyuma uzashyirwamo uburyo bwo kwamamaza bugezweho.”

Dr Nuttall yavuze ko uwo mudugudu uzanahabwa uburyo bwihariye bwo kumenya amakuru y’ubuzima, ayamamaza, iteganyagihe, ibiciciro ku masoko n’ibindi.

Ruzibiza yavuze ko ayo masezerano ateganya uburyo impande zombi zizafatanya gushakisha agace k’icyaro mu Rwanda kazageragerezwamo umushinga wo gukora imidugudu y’icyitegererezo, yatanga umusaruro bigakwizwa mu gihugu hose n’ahandi muri Afurika.

Ati “Uwo mudugudu w’icyitegererezo ni uzaba ushobora gufasha abawutuye mu rwego rwo kwihangira umurimo, mu rwego rwo kwigishanya no guhanga imishinga ishobora kubabyarira inyungu.”

Kuva FONERWA yashyirwaho mu mwaka 2014 kugera umwaka ushize wa 2018, yari imaze guha imishinga 35 inkunga igera kuri miliyoni 40 z’amadolari, no guhanga imirimo isaga ibihumbi 137

Umwaka ushize FONERWA yahawe igihembo cya Loni cyo kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment