Hatanzwe miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda mu miryango 23 yigenga


Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP), batanze inkunga ya miliyoni 600 Frw ku miryango 23 itari iya leta kugira ngo irusheho kugira uruhare mu kuzana iterambere n’impinduka mu buzima bw’abanyarwanda.

Inkunga bahawe igenewe gufasha abaturage barayishimiye

Iyo miryango 23 yatsinze irushanwa ry’imishinga myiza yagize amanota 70% yahawe inkunga y’amafaranga miliyoni 25 Frw buri muryango, binyuze mu mushinga wa RGB ugamije kubaka ubushobozi bw’Imiryango itari iya Leta mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza.

Umunyamabanga Mukuru wa RGB, Kalisa Edouard, yavuze ko gutera inkunga iyi miryango byazanye impinduka nziza mu buzima rusange bw’abanyarwanda.

Yagize ati “Ni uburyo bwo kubafasha kwiyubaka kugirango ibyo bakora birusheho kunoga neza kandi tumaze kubona impinduka.”

“Ikindi kandi iyi nkunga ituma bagera ku rwego rwo gukora ibikorwa byabo badategereje inkunga, muri macye bibafasha kwiyubaka. Ku ruhande rwacu tubona ko byubaka ubufatanye n’imikoranire hagati yacu nabo.”

Yakomeje avuga ko RGB igiye gushyira imbaraga mu gufasha imiryango nyarwanda itari iya Leta gutegura iminshinga kandi bazajya babaha amahugurwa abafasha kuyishyira mu bikorwa.

Abafite ubumuga bwo kutabona nabo bari mu bahawe inkunga

Umuyobozi UNDP mu Rwanda, Stephen Anthony Rodriques, yasabye Imiryango yahawe iyi nkunga kuzayikoresha neza ikazana impinduka zisumbuyeho mu iterambere.

Yagize ati “Kuba imishinga yanyu yaratsinze ni kimwe ariko icyo tubakeneyeho ni uko imishinga mwanditse ku mpapuro yazashyirwa mu bikorwa.”

Kuva iyi gahunda yatangira mu myaka itanu ishize, Leta y’u Rwanda ku bufatanye na UNDP bamaze guha imiryango Nyarwanda itari iya Leta miliyari na miliyoni 200 Frw yo kuyifasha kwiyubaka no kunoza ibikorwa byayo bitandukanye.

Birimo iby’iterambere ry’umuryango, kurwanya ihohoterwa no kurengera abana, ubuzima rusange no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kuzamura uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, guteza imbere amakoperative, ubuhinzi no gufasha abafite ubumuga.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment