Haracyari ikibazo cy’indwara zidakira –Minisitiri Dr Ndagijimana


Dr Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ubwo yari mu nama ihurije hamwe abayobozi b’ibigo by’ubwiteganyirize bihuriye mu muryango ECASSA, bigira hamwe uko ubuvuzi bwagera kuri buri wese, yatangaje ko ubwisungane mu kwivuza bugeze kuri 90%, gusa ngo nubwo ibi byose byakozwe, haracyari ikibazo cy’indwara zidakira zigihenze cyane ku bijyanye n’ubushobozi bwo kuzivuza, byaba ibikoresho n’amafaranga yo kuzivura, yashimangiye ko bisaba imbaraga nyinshi mu kuzirinda no gushaka ubushobozi.

Minisitiri Dr Ndagijimana

Dr Ndagijimana yashimiye abagize ishyirahamwe ECASSA kuba barahisemo iyi kwiha intego igira iti “abantu bose bashobora kugera ku bwishingizi”. Yagize ati “Bimwe mu byo u Rwanda rwagezeho harimo ko buri munyarwanda agira ubwisungane, u Rwanda kandi rwagabanyije impfu z’abana bapfaga bavuka, iki gihugu kandi gishyize imbere ko ubuvuzi bugera kuri buri wese, harimo nko kubaka ibitaro, ibigo nderabuzima, kugabanya ingendo z’abaturage ku buryo bigera ku minota 59”.

 

Abitabiriye inama y’ibigo by’ubwiteganyirize bihuriye muri ECASSA

 

Tusabe Richard Umuyobozi wa RSSB akaba n’umuyobozi mukuru wa ECASSA

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda “RSSB” akaba n’Umuyobozi Mukuru wa ECASSA, Tusabe Richard,  yemeje ko iyi nama ari urubuga aho ibihugu bimwe byateye imbere mu bwiteganyirize, ibiri imbere mu bwizigame mu gukoresha amafaranga y’abanyamuryango, baganira uko bafasha abaturage bakorera. Ati “ Iyi nama y’iminsi ibiri rero irimo kureba ngo ese ubwisungane, ubwiteganyirize ku baturage ni gute bwagera ku rugero rwa 100%? Buri muturage aho ari hose mu Rwanda no muri aka Karere muri rusange abe afite ubwizagame cyane cyane ko bimaze kugaragara ko iyo abaturage batizigamye ingaruka zabyo ziba mbi mu minsi iri imbere”.

Umunyamabanga Mukuru wa ECASSA Dr Fredric Ntimarubusa, avuga ko impamvu bahisemo ko u Rwanda rwakira iyi nama, ariko uko rwakoze ibikorwa bikomeye byo kugeza ubuvuzi kuri bose biciye mu bwisungane mu kwivuza, ibintu ngo bwatumye ruza imbere mu bihugu bifite abaturage bafite ubwisungane mu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Abagize ECASSA bafata ifoto y’urwibutso na Minisitiri Dr Ndagijimana

ECASSA ni umuryango uhuza ibigo bishinzwe ubwiteganyirize mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika no hagati, uyu muryango ukaba uhuje ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya,Lebanon, Tanzania, Zambia, Zimbabwe, Sudan y’Epfo ariko Mozambique na Namibia byo bigiye kwakirwa nk’abanyamuryango bashya.

 

TUYISHIME Eric

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment