Habonetse uburyo bushya bwo kuboneza urubyaro ku bagabo

Umushakashatsi wo mu Budage, Rebecca Weiss yavumbuye uburyo bushya yise ‘COSO’ bushobora kujya bwifashishwa n’abagabo mu kuboneza urubyaro ku bagabo.

Kugeza ubu kuboneza urubyaro bifatwa nk’inshingano z’abagore hirya no hino ku Isi, kuko uretse agakingirizo, ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo bitari ibya burundu byasaga nk’ibidashoboka.

Ibyo bigira ingaruka ku miryango y’abagore bananiwe uburyo busanzwe bwo kuboneza urubyaro bugezweho bitewe n’imiterere y’umubiri wabo. Impamvu ni uko abagabo bamwe batinya kujya kuboneza urubyaro kuko biba bivuze ko batazongera kubyara.

Byatumye Rebecca Weiss, umunyeshuri muri Kaminuza ya Munich mu Budage agira igitekerezo cyo gushaka uburyo karemano, budahindura imisemburo y’umubiri ariko bushobora kwifashishwa n’abagabo mu kuboneza urubyaro kandi ntibibe ibya burundu.

Ubu buryo yise COSO yatangiye kubukoraho ubushakashatsi nyuma y’uko arwaye kanseri y’inkondo y’umura kubera gukoresha agapira ko kuboneza urubyaro gashyirwa mu mura.

Uburyo Weiss yavumbuwe ni akantu gato kameze nk’ubwogero cyangwa ‘pots’ z’abana. Ako kantu gashyirwamo amazi yakwirwamo ubugabo bw’umugabo. Umugabo yicara muri ayo mazi atandaraje, hanyuma bagacomeka ako kantu ku muriro amazi agashyuha ku kigero runaka.

Muganga uba uri gukurikiranira hafi acomekaho akandi kuma gato (ultrasound), kamufasha kureba uburyo intanga zigenda imbere mu bugabo bw’umugabo.

Hakoreshejwe ako kuma, uburyo intanga zisanzwe zikorwamo burahindurwa ku buryo izikorwa ziba zidafite ubushobozi bwo kugenda. Ni ukuvuga ko izo ntanga iyo habayeho imibonano mpuzabitsina, nta mbaraga ziba zifite zo koga ngo zigere ku igi ry’umugore zitarapfa.

Weiss yatangaje ko uburyo yahanze bumara igihe gito intanga zikongera zigasubira uko zahoze, ni ibintu bimara amezi agera kuri atandatu ku buryo nyuma yabyo umugabo yongera gukoresha ibindi, nkuko ikinyamakuru UPI cyabitangaje.

Ubu buryo bwarashimwe cyane ndetse muri Nzeri uyu mwaka bwahesheje igihembo nyiri ukubuvumbura, ahabwa amadolari ibihumbi 45.

Nubwo ubu buryo bwavumbuwe, ubushakashatsi buracyakorwa ngo hamenyekane niba nta zindi ngaruka zidasanzwe bishobora kugira ku mubiri w’uwabukoresheje.

 

Ubwanditsi@umuringanews.com

IZINDI NKURU

Leave a Comment