Gatsibo: Imyitwarire y’ababyeyi inengwa mu gushora abana kwandura virusi itera SIDA


Gatsibo ni kamwe mu turere tugize intara y’Iburasirazuba ikaba ifite umubare munini w’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA by’umwihariko mu rubyiruko hamwe n’Umujyi wa Kigali. Ubuyobozi bw’aka karere, abarezi n’abana batangaza imyitwarire y’ababyeyi ituma abana babo bishora mu busambanyi, bikongera umubare w’abandura virusi itera SIDA.

Abanyeshuri banyuranye biga muri TTC Kabarore batangaje ko ubumenyi kuri virusi itera SIDA hari ubwo bakura ku ishuri ko ariko hari ibiganiro by’umwihariko ku buzima bw’imyororokere baba bakeneye ko bahabwa n’ababyeyi babo ariko bakabima umwanya.

Umunyeshuri uvuka muri Gatsibo, ati “Akenshi abana nzi bagiye batwara inda babaga bakurikiye ibintu binyuranye ababyeyi babo babaga banze kubaha, kandi tuzi ko uko umukobwa aterwa inda ari nako yanduzwa virusi itera SIDA”.

Abarezi bati “Ababyeyi bagomba gufata iya mbere mu kurinda abana SIDA ntibakadutererane”

Habimana Jean Damascene, umurezi w’isomo ry’imibare muri TTC Kabarore, akaba ari nawe uhagarariye “Club Anti SIDA” muri iki kigo, atangaza ko bafasha abanyeshuri kwirinda SIDA, babereka uko imibare ihagaze by’umwihariko mu rubyiruko ari nako babigisha ingaruka zo kwandura virusi itera SIDA, ariko akaba asaba n’ababyeyi kuganiriza abana ntibabiharire ba mwarimu gusa.

Ati “Abana ibyo kwirinda SIDA barabyumva bafite n’ubushake, ariko hakenewe ubufatanye n’inzego zose hamwe n’ababyeyi ntihabe abatererana abandi.”

Umuyobozi w’ikigo cya TTC, Manishimwe Gilbert asaba ababyeyi kuganiriza abana ku cyorezo cya SIDA

Manishimwe Gilbert, umuyobozi wa TTC Kabarore, yagize ati “Hano tuganiriza abana kwirinda no kurwanya virusi itera SIDA binyuze muri “club anti SIDA” hamwe n’ibindi biganiro binyuranye, ariko ababyeyi nabo icyo mbasaba ni ukuganiriza abana babo babereke ububi bw’icyorezo cya SIDA ndetse babafasha no kucyirinda cyane ko baba bari mu myaka y’urubyiruko.

Ubuyobozi bwa Gatsibo buti “Amakimbirane yo mu ngo ashora abana mu kwandura virusi itera SIDA”

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline, atangaza ko impamvu ishora abana mu busambanyi muri Gatsibo ari amakimbirane yo mu ngo kuko ababyeyi nk’aba ntibashobora kuganira n’abana babo, ntibabereka urukundo, ntibabaha iby’ibanze mu byo akeneye bityo aba bana bagashorwa mu bishuko bibajyana mu busambanyi.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline atangaza ko hari ababyeyi bashora abana babo mu kwandura virusi itera SIDA

Ati “Tuributsa ababyeyi kumva ko kwita ku bana ari inshingano zabo, bumve ko kugirana ibiganiro n’abana babo ari inshingano zibareba ariko hamwe n’abafatanyabikorwa dukomeze duhuze imbaraga kugira ngo iki kibazo cy’abana yaba abakobwa cyangwa abahungu bishora mu busambanyi bikabaviramo kwandura virusi itera SIDA bibashe guhagarara. Twese dufatanye gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA bihereye ku mubyeyi.”

Mu mwaka ushize wa 2022 abana b’abakobwa bo mu karere ka Gatsibo batewe inda zitateganyijwe bari 892, ibi byose bikaba bikomeje kugaraga nk’ikibazo cyugarije urubyiruko kuko aho inda yinjirira ari naho virusi itera SIDA inyura.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment