Ebola yamaze kugaragaragara mu Mujyi wa Bukavu


RFI yanditse ko umurwayi wagaragaweho Ebola kuri uyu wa 16 Kanama 2019 ari umugore wari uvuye mu gace ka Beni, aho yari yaragiye kwakira umushahara w’umugabo we wari umusirikare witabye Imana. Ni ubwa mbere Ebola igeze muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo   nyuma yo kwibasira iza Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, abarwayi bagaragaje ibimenyetso by’iki cyorezo babonetse muri Teritwari ya Mwenga mu Mujyi wa Bukavu.

Kuwa 13 Kanama 2019 nibwo abashakashatsi bagaragaje ko Ebola ishobora kuvurwa igakira, nyuma y’igerageza ryakozwe ku miti ibiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryerekanye ko iha umurwayi amahirwe yo gukira ku kigero kiri hejuru, ugereranyije n’isanzwe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe indwara zandura ni byo byateye inkunga igeragezwa ry’imiti mishya irimo REGN-EB3 na MAB 114, irwanya virusi ya Ebola mu maraso.

Icyo gihe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi mu buvuzi muri RDC, Prof Muyembe Jean-Jacques, yagaragaje ko ari intambwe ikomeye itewe mu guhashya icyo cyorezo.

Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Virusi ya Ebola, ishobora kwigaragaza nk’uburwayi kuva ku minsi ibiri umuntu ayanduye, kugeza ku minsi 21, gusa ngo ikunze kwigaragaza ku munsi wa Kane cyangwa uwa cyenda.

Virusi ya Ebola yagaragaye bwa mbere mu 1976, iboneka kandi ku butaka bwa RDC. Yongeye kuhagaragara ku nshuro ya 10 muri Kanama 2018.

Kuva icyorezo cya Ebola cyakwinjira muri RDC, abantu 2801 nibo bagaragaweho nayo, aho muri bo 1879 bitabye Imana.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment