Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, buri mu ihurizo ryo kubona amafaranga yo gukora bimwe mu bikorwa aho guhemba abakozi babwo umushahara wa Kamena uyu mwaka byatinze.
Ibi bibazo ngo biterwa n’abanyamuryango badatanga umusanzu uko bikwiye bigatuma gahunda zitandukanye zidakorwa neza.
Hari amakuru ava muri uyu muryango avuga ko bamwe mu bakozi ba EAC, basigaye bikora ku mufuka kugira ngo bagurire lisansi abayobozi.
Ikinyamakuru The East African cyavuze ko mu ngengo y’imari 2018/2019, harimo ibirarane bingana na miliyoni 100 z’amadorali.
Umwe mu bakozi ba EAC yagize ati “Habayeho gukererwa kwishyura imishahara mu kwezi kwa Gatandatu kuko yishyuwe tariki 28, ntabwo ari bibi ariko ubundi imishahara yishyurwaga tariki 23 za buri kwezi.”
Mu biganiro byemerejwemo ingengo y’imari ya 2019/2020 ya EAC, abagize iyi nteko bavuze ko inzego zawo zirimo gukorera mu bibazo, harimo no kunanirwa kwishyura imishahara ku gihe.
Habib Mohamed Mnyaa umudepite ukomoka muri Tanzania, yagize ati “Umusanzu utangwa n’abanyamuryango wakomeje kugabanuka umwaka ku wundi, nyamara inzego zigize EAC zo zikomeza kwiyongera.”
Yavuze ko mu ngengo y’imari ya 2014/2015 aribwo ibihugu binyamuryango byatanzemo amafaranga menshi kuko yari miliyoni 24,690,625 z’amadorali, byanganana na 90%.
Gusa yavuze ko nubwo ibi bihugu byatanga amafaranga yose, igice kinini ngo usanga kijya mu mishahara n’indi mibereho y’abakozi.
Depite Munyaa yatanze urugero ko nko mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA), 43.3% by’ibyo ihabwa byose bijya mu mishahara.
Nyamara Rose Akol umudepite muri Uganda we yavuze ko abadepite bagize EALA barimo gukora nabi kubera ko badafite abakozi bahagije.
Bimwe mu bibazo uyu muryango ufite harimo kandi ko kugeza ubu kuzana abandi bakozi bashya no guha amasezerano abari bahasanzwe bakoramo 60 byabaye bihagaritswe, aya masezerano yagombaga kongerwa tariki 1 Nyakanga.
Ibihugu bya Sudan y’Epfo n’u Burundi nibyo bikomeje kuba imbogamizi ikomeye.
Ibihugu bya Tanzani na Kenya byari bisanzwe bitanga neza imisanzu yabyo, nabyo ngo byatangiye
kugenda bisubira inyuma kubera kutishimira uburyo abandi banyamuryango barimo kwitwara.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Nairobi na Dar es Salaam bikomeje kwibaza impamvu byo byishyura vuba ariko ibindi bihugu nka Sudan y’Epfo n’u Burundi ntibibikore, urabona ko nabyo byatangiye gusubira inyuma kuko bivuga ko abanyamuryango bose bangana ariko abandi badashaka kwishyura kandi ugasanga nabo bashaka kubona amahirwe atangwa n’uyu muryango.”
Uyu muryango wavuze ko hari icyizere nyuma y’aho Inteko ya EALA yemeje ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 ingana na miliyoni 111.4 z’amadorali.
NIYONZIMA Theogene