Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2022, hagaragaye umurambo w’umugore utaramenyekana imyirondoro wagaragaye mu mudugudu wa Nyarurembo, akagari ka Kiyovu, mu karere ka Nyarugenge, ahazwi nka “Down Town”. Bikekwa ko nyakwigendera yishwe abanje gusambanywa bitewe n’uko yari yambaye ubusa.
Abaturage bari aho ibi byabereye babwiye itangazamakuru ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe yabanje gusambanywa bitewe n’uko yari yambaye agapira karimo amabara y’umweru mu gihe hasi nta kintu yari yambaye.
Umusore witwa Emmanuel ukorera Down Town yagize ati ” Namubonye saa Mbiri yari yambaye ubusa yambaye ikariso hasi hejuru niho yari yambaye agapira karimo amabara y’umukara n’umweru gusa ikigaragara yishwe.”
Yakomeje avuga ko aho uyu murambo wagaragaye hakunze kunyura abantu benshi batandukanye.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.
INGABIRE Alice