Covid-19 yatumye abura ibyo yamenyereye ata umugore


Usanga hari abadatinya kwemeza ko ibihe bya ‘guma mu rugo’ byabyukije kamere z’abashakanye zari zihishe ahantu,  kubera amasaha menshi bamaranaga bityo kwihangana no kwimunyamunya bikananirana, aho hari abadatinya kuvuga Covid-19 uretse kujegajeza ubukungu bw’isi, yanibasiye ingo z’abatari bake, aho utari uzi imico ya mugenzi we yayimenye muri kiriya gihe, n’aho ingo zajegajegaga zahuhutse.

Mutuyimana Agnes, utuye mu murenge wa Nyaruguga, yatangaje ko muri ibi bihe bya Covid19 umugabo yamutaye arigendera, yemeje ko bari basanzwe babanye nabi, aho yamukubitaga bikomeye, hejuru y’ibyo akamufata ku ngufu kandi nta kintu amariye urugo, uretse induru n’imirwano ya hato na hato.

Yagize ati “Umugabo yarantungishije inkoni, ubu mfite inkovu umubiri wose, najya mu kazi nataha n’umuruho utanyoroheye agashaka ko dukora imibonano mpuzabitsina nabyanga akabikora ku ngufu, ariko Covid19 ikigera mu Rwanda, yagiye nk’ugiye ku kazi dutegereza ko ataha turaheba, kandi yansiganye abana batandatu, ariko ahanini icyamujyanye ni uko akazi kanjye katakijyenda neza kubw’iki cyorezo, ibyo yamenyereye gusanga nahashye yataha akabibura”.

Mutuyimana yakomeje atangaza ko afite amakuru ko umugabo yishakiye undi mugore, ngo dore ko na kuriya kumutoteza bwari uburyo bwo kumunaniza, ngo ariko kuko yari azi gukora akita ku rugo rwe umugabo akabaho atavunitse icyo akeneye cyose akibona, byatumaga atamuta nubwo bari babanye nabi, ariko ngo Covid-19 yajegeje imicururize ye ituma umugabo yisangira abandi bafite amafaranga.

Mutuyimana yagiriye inama abagore bagenzi be ko kubana n’abagabo batarasezeranye ari ikosa rikomeye kuko bituma nta gaciro bagira, kandi igihe icyo aricyo cyose akaba yamuta akigendera akajya gushaka abandi kandi ntacyo yikanga.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment