Covid-19 yashyize mu ihurizo ry’ubuzima abakobwa bakoraga mu tubari


Nk’uko bimaze kumenyerwa mu gihe cy’amezi atandatu ashize Covid-19 igeze mu Rwanda, imwe muri serivise z’ubucuruzi zafunzwe kugeza ubu ni utubari, ibi bikaba byaratumye bamwe mu bakobwa bari batunzwe natwo batangaza ko ubuzima bwababanye ihurizo. 

Babuze akazi kubaho birabagoye

Mukasine Angelique umukobwa w’imyaka 25, utangaza ko akomoka mu Ntara y’Amajyepfo,  ariko akaba acumbitse mu Mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, yatangaje ko yakoraga mu kabari abayeho neza kuko amafaranga yahembwaga n’andi yabonaga ku ruhande yari amutunze abayeho nta kibazo ndetse agafasha n’ababyeyi yasize mu cyaro, ariko ngo kuva Covid-19 yagera mu Rwanda ubuzima bwaramukomeranye kandi akemeza ko atasubira mu cyaro kuko icyo yahahungiye ntaho cyagiye.

Ati “Navuye mu cyaro mpunga isuka,  imyaka ine nari maze muri Kigali yarandemaje kubaho mu mvune sinabishobora,  ubu kugira ngo ndye nishyure n’inzu mbifashwamo n’abagabo twari dusanzwe tuziranye.  Nyine nawe urabyumva mbakemurira ikibazo nabo bakampa amafaranga amfasha gukomeza kubaho”.

Mukasine yemeza ko azi neza ko ibyo akora ari gushyira ubuzima bwe mu kaga, ariko ngo inzara yamushoye mu gutanga serivise ku bagabo nk’uko abyivugira,  ariko ngo afite icyizere ko azahura n’uyafite akamukura mu kibazo arimo nawe agacuruza imyaka.

Keza Aline, utuye mu kagali ka Katabaro,  umurenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali,  yatangaje ko yakoraga mu kabari kari i Nyamirambo,  we ngo kuva Covid-19 yagera mu Rwanda yahindutse mukerarugendo, asimburanya ingo z’abasore, ngo iyo asuye batatu ayo kwishyura inzu aba yabonetse, agasigara arwana n’ayo guhaha no kwiyitaho.

Keza utangaza ibi nta soni bimuteye,  yatangaje ko ubu buzima abayemo abuhuriyeho na bagenzi be benshi bakoraga mu tubari,  akaba yaratangaje ko icyamufasha agahagarika ibyo yise ingendo ari uko leta yabatekerezaho hagakazwa ingamba zo kurwanya Covid-19 ariko utubari tugafungura cyangwa nk’uko yumvise ko hari abacuruzaga bagahomba leta yibutse ikabaha igishoro, yagombye no gutekereza ku bagore n’abakobwa bakoraga mu tubari, nabo bakabaha amafaranga yabafasha gutangiza imishinga mito.

Mu rwego rwo kumenya niba ibi bibazo by’abakoraga mu tubari byaba bizwi hari n’icyo bateganyirizwa gufashwa, umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage, Huss Monique yatangaje ko bagomba kujya ku mirenge yabo bakegera abashinzwe imibereho myiza y’abaturage (affaires socials), bakaganira nabo, aho bishoboka bakabashakira ubufasha.

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment