Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwka wa 2012, kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kanama 2019, nibwo yashyinguye umubyeyi we Ladislas Kayibanda mu Mujyi wa Portaland ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari naho yaguye. Aurore n’abavandimwe be basigaranye n’umubyeyi wabo umwe nawe babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ladislas Kayibanda yitabye Imana tariki 18 Kanama 2019 azize uburwayi yari amaranye igihe. TETA Sandra
SOMA INKURUCategory: Uncategorized
Kigali: Polisi ikomeje guhashya abajura
Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa kabiri tariki 20 Kanama 2019, ubwo Polisi yari mu kazi ko gucunga umutekano mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Cyimo, Umurenge wa Masaka yasanze abasore batatu bacukura inzu y’umukecuru witwa Francoise Kankindi w’imyaka 78, aba basore bakibona polisi baje bafite imipanga n’ibyuma by’umutarimba bashaka kubikubita abapolisi, barasa umwe arapfa abandi bariruka. Uwarasiwe i Masaka ngo nta byangombwa bimuranga yari afite ariko umurebye wakeka ko afite hagati y’imyaka 25 na 27 y’amavuko. Umurambo we wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo biri Kacyiru. Polisi kandi…
SOMA INKURUGS Jenda yatewe n’abataramenyekana batema abakozi bahasanze
Ejo kuwa 28 Werurwe 2019 mu masaha ya ninjoro abantu bataramenyekana bitwajwe imihoro n’udufuni, bateye ku ishuri rya GS Jenda, riherereye mu Karere ka Nyabihu, batema umuzamu uharinda n’abatetsi babiri. Abatemwe bajyanywe mu ivuriro rya Jenda, naho umwe mu bakekwa yamaze gufatwa mu gihe abandi bagishakishwa, nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Kampire Georgette. Yagize ati “Bateye ari abantu batandatu bitwaje imihoro n’udufuni, umuzamu arabarwanya baramutemagura bikabije, umutetsi aza atabaye nawe bamutemagura mu maso. Mugenzi we uteka nawe aje baramukubita gusa we abasha gucika ariruka”. Kampire avuga ko abatemwe…
SOMA INKURUHamenyekanye umubare ntarengwa wa Sim Card ku muntu
RURA Urwego Ngenzuramikorere rwatangaje ko guhera muri Gashyantare uyu mwaka wa 2019, nta muntu uzaba wemerewe kwiyandikishaho Sim Card zirenze eshatu, mu gihe ubusanzwe nta mubare ntarengwa wari uteganyijwe. Ubutumwa RURA yasakaje mu bakoresha telefoni mu Rwanda kuri uyu wa Kane bugira buti “Turakumenyesha ko guhera kuwa 31/01/2019, wemerewe gutunga SIMUKADI 3 gusa zakwanditseho. Kanda *125*irangamuntu# urebe izikwanditseho”. Imibare ya RURA igaragaza ko kugeza mu Ugushyingo muri 2018, abaturarwanda bakoresha telefoni ngendanwa bari 81.63%, bangana na 9,640,236. Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera abafatabuguzi, Mukamurera Vénérande, yatangaje ko hari abatunga sim card…
SOMA INKURURusizi: Ku myaka 70 umukecuru yatangaje ko atwite nyamara ari uburwayi
Umukecuru Mukandutiye Placidia w’imyaka hafi 70 y’amavuko utuye mu Kagali ka Nyange, mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi byari bimaze iminsi bivugwa ko atwite, uyu mukecuru amaze gutangaza ko abaganga basanze adatwite ndetse n’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’abagore mu bitaro bya Gihundwe zabyemeje. Uyu mukecuru Mukandutiye akaba yatangaje ko nawe byari byamutunguye kumva ko atwite ku myaka 70. Dr Mutabazi Leon akaba amaze kwemeza ko atari ukuri. Dr yagize ati “Hari hamaze iminsi bivugwa ko hari umukecuru utwite ariko twamusuzumye dusanga adatwite ibindi bibazo yaba afite ni ibyo mu…
SOMA INKURUPerezida Kagame mu Nama yiga ku kubaka Amahoro ku Isi
Kuri iki cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018, i Paris mu Bufaransa hatangijwe Inama yiga ku Mahoro ku Isi “Paris Peace Forum”, mu bayitabiriye harimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ikaba ari inama ya mbere y’Ihuriro ry’i Paris ku Mahoro ryiswe ‘Paris Peace Forum’ yiga ku buryo bwo kubaka amahoro n’umutekano birambye ku Isi. Mu bayitabiriye harimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, aho bunguranye ibitekerezo nyuma y’umuhango wo kwibuka imyaka 100 ishize intambara ya Mbere y’Isi irangiye. Uyu muhango watangiye saa tanu zuzuye kuri “Arc de Triomphe”, ahari ikimenyetso cy’intwari z’Ubufaransa…
SOMA INKURUCNLG yizeye ko inzibutso 4 za Jenoside yakorewe abatutsi mu mezi atatu UNESCO izaba yatangiye kuzicunga
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana, yavuze ko ibisabwa kugira ngo izi nzibutso zemerwe byarangiye ndetse bizeye ko muri Mutarama mu Mwaka wa 2019 UNESCO izaba yatangiye kuzicunga. Izo nzibutso ni urwa Kigali ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, urwa Nyamata mu Bugesera, Murambi muri Nyamagabe ndetse na Bisesero muri Karongi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana yavuze ko imbogamizi zabayeho zijyanye n’imyumvire ya bamwe muri Unesco, baba bumva ko kuba hari izindi nzibutso za Jenoside zamaze…
SOMA INKURUMu rugo rw’umuturage mu Karere ka Rubavu habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside
Mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu wa Mizingo, Akagari ka Nyirabigogo mu Murenge wa Kanzenze, mu Karere ka Rubavu, habonetse imibiri umunani y’Abatutsi bishwe muri jenoside mu 1994. Iyo mibiri yabonetse ubwo abakozi baviduraga ubwiherero mu rugo rw’umuturage witwa Hakomerimana Jean Baptiste. Mu gihe cya jenoside urwo rugo rwari urwa Bizimana Boniface. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzeze, Nyiransengiyumva Monique, yabwiye Radio Rwanda, ko iyi mibiri yabonetse ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Yagize ati “Imibiri imaze kuboneka yose hamwe ni umunani yari hamwe muri icyo cyobo cy’ubwiherero. Bakimara kuyibona umuturage nyir’urugo…
SOMA INKURUUmuhango wo guherekeza Nyakwigendera Rtd CSP witabiriwe n’abantu benshi
Kuri uyu wa kane tariki 20 Nzeli 2018, nibwo yasezeweho bwa nyuma mu rusengero, mbere yo gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo. Akaba ari umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye kandi benshi barimo abo bakoranye, inshuti ze n’abo mu miryango ye. Nyakwigendera Gashagaza wari ufite imyaka 53 hari hashize imyaka 2 asezerewe muri Polisi y’Igihugu ari ku rwego rwa Chief Supertendent of Police “CSP”, ubu akaba yakoraga mu Nkeragutabara. Yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa 17 Nzeli 2018, aho yasanzwe mu modoka yishwe mu rukerera rwo kuwa 18 Nzeli mu Murenge wa Ndera,…
SOMA INKURUUmunyerondo yivuganye umuntu i Huye
Ku mugoroba wo kuwa mbere mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Huye ho mu Karere ka Huye,umusore yishe mugenzi we amukubise ubuhiri amumenagura umutwe. Abaturanyi baravuga ko inzoga z’inkorano zitemewe n’urumogi byiganje muri aka gace ari byo biri inyuma y’uru rugomo.Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ,bitewe n’ingaruka mbi bikomeje guteza. Uyu Usanzwe azwi ku izina rya uwiringiye ukurikiranyweho kwica mugenzi we,abaturage bavuga ko bari basangiye inzoga ahantu mu rugo rw’umuturage,nyuma bagirana amakimbirane bararwana,ibyaje gutuma uwishwe yahise ngo ataha,ariko uyu wamwishe akamukurikira bakongera bakarwana akamwicira imbere…
SOMA INKURU