Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bo mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, rubakurikiranyeho icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi no kohereza ubutumwa budakenewe. Aba bombi bafashwe ku wa 29 Nyakanga 2022, aho mu bihe bitandukanye umwe muri bo wari ukuriye site ya EP Kavumu yakorerwagaho ibizamini bisoza amashuri abanza, yabifotoye akabyoherereza mugenzi we kuri whatsapp. Uwabyohererejwe na we yahise abishyira ku rubuga rwa whatsapp ruhuje abandi barimu bagera kuri 443 na bo babikwirakwiza ku zindi mbuga zitandukanye mu gihe ibizamini byari bikiri gukorwa. Ibi byabereye mu karere…
SOMA INKURUCategory: ubucamanza
Uko urubanza rwa Cyuma Hassan rwagenze mu rukiko rw’ubujurire
Kuri uyu wa 25 Mutarama 2022 mu rukiko rw’ubujurire ruherereye Kacyiru, Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan yagaragaraje ko yifuza gufungurwa akaburana ari hanze, yahawe umwanya ngo asobanure impamvu ashingiraho asaba kurekurwa by’agateganyo, avuga ko uburyo yafashwemo bunyuranyije amategeko. Ati “Nafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko abantu ntazi bansanze iwanjye n’aho ishema TV ikorera. Abo twari turi kumwe barabafashe barababoha nanjye baramfata ariko ntibamenyesha icyo bamfatiye.” Me Gatera Gashabana na we yagaragaje ko abagiye gufata umukiliya we batigeze banamukorera inyandikomvugo igaragaraza ibyaha ashinjwa kandi ko bagiye kumuta muri yombi mbere…
SOMA INKURURusesabagina yihakanye yivuye inyuma uwo ari we
Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, nibwo Rusesabagina Paul yasubiye kuburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku bijyanye n’iyongerwa ry’iminsi yo gufungwa by’agateganyo, dore ko iminsi 30 y’agateganyo yari yakatiwe yarangiye, iburanisha rikaba ryatangiye asomerwa umwirondoro we, ariko yemeje ko nyuma y’uko ahunze akishyira mu maboko y’Umuryango w’abibumbye yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda agahabwa ubw’u Bubiligi. Me Rugaza David umwe mu bunganira Rusesabagina, yamwunganiye avuga ko mbere y’umwaka wa 1999, itegeko ritemereraga abantu kugira ubwenegihugu bubiri, bityo kuba yari yarahawe ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yahise atakaza Ubw’u Rwanda bityo akaba asaba urukiko ko rwamukosorera umwirondoro.…
SOMA INKURUMu gutangiza umwaka w’ubucamanza hagaragaye impinduka zatewe na Covid-19
Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangizaga umwaka w’ubucamanza 2020-2021, Kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Nyakanga 2020, urwego rw’ubutabera rwagaragaje ibyo rwagezeho mu mwaka ushize harimo impinduka nyinshi zakuruwe na Covid-19 ndetse n’ibiteganywa gukorwa muri uyu mwaka. Mu byagezweho harimo kuba imanza zirenga ibihumbi bibiri zaraburanishijwe hifashishijwe ikoranabuhanga n’izindi igihumbi zigatangwa hifashishijwe iryo koranabuhanga, by’umwihariko kuva igihe u Rwanda rwinjiyemu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Perezida Kagame yagarutse ku kuba icyorezo cya COVID-19 cyaragize uruhare mu kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu…
SOMA INKURUMusanze:Umugabo arakekwaho kwica umugore we agahita aburirwa irengero
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana yabwiye itangazamakuru ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2019, ahagana saa tatu z’ijoro, umugabo witwa Jean de Dieu Ndahayo utuye mu Murenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze, yishe umugore we amutemye n’umuhoro, bajya gutabara basanga nyakwigendera watemwe Eustochie Ntakirutimana yapfuye ariko umugabo we yamaze gutoroka. Umuyobozi w’Umurenge wa Kimonyi Adelaide Nyiramahoro avuga ko Ndahayo uvugwaho kwica umugore we yari yaramutaye asanga undi mugore yateye inda ubwo yari umukozi wabo wo mu rugo. Mu minsi mike ishize,…
SOMA INKURUByemejwe ko Ingabire Victoire ari gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB”, bwemeje ko ruri gukora iperereza kuri Ingabire Victoire, nyuma y’aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, hacicikanye amakuru avuga ko Ingabire Victoire yatawe muri yombi, ubwo yitabiraga inama yari yitiriwe guhura n’abayoboke b’ishyaka rye FDU Inkingi muri Sun City Motel, ho mu Karere ka Kirehe, ariko abayitabiriye bo bakamushinja ko yaragamije gushakisha abayoboke no kubashishikariza kujya mu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe gusa. Mbabazi Modeste, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, yatangaje ko kuva aya makuru akimenyekana, iperereza ryahise ritangira. Ati “Kuva bikimenyekana iperereza…
SOMA INKURUUbusabe bwa Diane Rwigara n’umubyeyi we bwubahirijwe, barekuwe by’agateganyo
Kuri uyu wa gatanu tariki 5 Ukwakira 2018, nibwo Urukiko rukuru rwafashe icyemezo cyo kurekura Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara nyuma y’ uko bari babisabye mu iburanishwa riheruka. Abaregwa n’ abunganizi babo bari basabye ko Diane Rwigara n’umubyeyi we barekurwa bagakurikiranwa badafunze kuko iperereza ryaragiye, bizeza urukiko ko batazatoroka. Icyo gihe ubushinjacyaha bwavuze ko badakwiriye kurekurwa kuko hari abo bareganwa bari hanze y’ igihugu batarafatwa bityo hakaba impugenge z’ uko basohotse byakwica iperereza kuri abo bareganwa batarafatwa. Ibi nibyo urukiko rukuru rwicaye rurasuzuma maze kuri uyu wa gatanu tariki…
SOMA INKURUKayonza: Umugabo arakekwaho kwica abana be babiri
Bigirimana Jean Bosco ni umugabo w’imyaka 30 utuye mu Murenge wa Mwili, mu Kagari ka Nyamugari, mu Mudugudu wa Ryamutoto, ubu ari mu maboko y’urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho icyaha cyo kwiyicira abana be babiri nyuma y’aho umugore yari afite amusabye ko bazongera kubana ari uko abo bana batakihaba. Mu ijoro ryo ku wa 28 Nzeli 2018, ahagana mu ma saa tatu z’ijoro niho umwana umwe witwa Iranzi Kumbuka w’imyaka 10 yasohotse ajya mu baturanyi ababwira ko mushiki we Irizabimbuto Caline w’imyaka 8 amaze gupfa yishwe n’umuti ise yamuhaye nawe…
SOMA INKURUUwahoze ari umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo Rtd. CSP Hubert Gashagaza yasanzwe yitabye Imana
Rtd CSP Gashagaza Hubert wahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yishwe, umurambo we wabonetse mu Karere ka Kicukiro ahazwi nk’i Ndera, Rtd CSP Gashagaza Hubert wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’Igihugu, yasanzwe yitabye Imana muri iri joro ryakeye, aho Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB”, Mbabazi Modeste yatangaje ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko nyakwigendera yishwe n’abagizi ba nabi. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB”, Mbabazi Modeste yagize ati “Amakuru ni ko umuntu wamubonye bwa mbere ari umumotari wamubonye hafi saa kumi n’imwe z’igitondo. Yabonye imodoka yamenetse…
SOMA INKURUIfuhe ryatumye yiyicira umugore
Tariki 16 Nzeli uyu mwaka wa 2018, nibwo ahagana saa moya z’ umugoroba uyu mudamu nyakwigendera wari ufite imyaka 35 yavuye ku isoko ageze mu rugo asanga umugabo afite uburakari budasanzwe avuga ko yatinze. Uyu mugabo w’ imyaka 68 ngo yahise atangira kumutema n’ umuhoro, nyakwigendera yiruka amuhunga, umugabo amwirukaho agenda amutema inzira yose kugeza aguye hasi arakomeza aramutema kugeza amwishe nk’ uko ubuyobozi bwabitangarijwe n’ abanyerondo. Ibi bikaba byabereye mu Mudugudu wa Rudakabukirwa, Akagali ka Munini , mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’…
SOMA INKURU