Mu mwaka wa 2022, Jamie Wallis, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo yavuganaga n’Abarusiya babiri bamenyereweho gukora amashusho y’ibikorwa bihimbano ku mbuga nkoranyambaga, yiyemereye ko yiyumvamo kuba ari umugore nubwo afite igitsina gabo, akaba yavugiye abasirikare ba Ukraine b’abatinganyi ndetse n’abandi bakeneye kwihinduza igitsina. Uyu mudepite atanga ikiganiro ku buryo ibikorwa byo kwihinduza igitsina byakwimakazwa mu mashuri, ndetse akanavuga niba hari igihe kizagera u Bwongereza bukagira Minisitiri w’Intebe wihinduje igitsina, yanashyizemo n’ingingo ivuga ku basirikare ba Ukraine b’abatinganyi, aho yatangaje ko bakeneye inkunga y’ibikoresho byifashishwa mu kongera ibirungo mu gikorwa…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Rwanda: Inkubiri yo kwirukana abayobozi irakomeje
Kuri uyu wa mbere, tariki 28 Kanama 2023 nibwo hatangajwe iyurukanwa ry’uwari Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Apolonie, Habitegeko François wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba na Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Ubutaka. Ibi bikaba bibaye nyuma y’iyurukanwa ry’abayobozi banyuranye baba ab’intara, uturere n’abandi by’umwihariko abo mu ntara y’amajyaruguru, ibi bikaba bikomeje kwibazwaho n’abatari bake, aho hari n’abatangaza ko nyuma yo kwigishwa inshuro nyinshi nokwibutswa inshingano zabo, kwirukanwa biba bibereye igihe. Inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke niyo yafashe umwanzuro wo kumwirukana uwahoze ari umuyobozi w’aka karere Mukamasabo Apolonie nk’uko bigaragara…
SOMA INKURUNyuma yo gutabwa muri yombi, Donald Trump yatanze akayabo kugira ngo arekurwe
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 24 Kanam2023, uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yasohotse muri kasho y’akarere ka Fulton Country mu mujyi w’Atlanta nyuma y’iminota 20 ahageze agatabwa muri yombi ngo akorerwe dosiye ku byaha akurikiranyweho. Uyu wahoze ategeka Amerika akurikiranyweho ibyaha bikomeye by’uburiganya n’ubugambanyi bifitanye isano n’uko yaba yarageregeje kuburizamo ugutsindwa kwe muri leta ya Georgia. Bwana Trump yageze kuri gereza nyuma gato y’isaa moya n’igice z’umugoroba wo kuwa Kane muri Amerika, ni ukuvuga isaa saba n’igice z’ijoro ry’uwa kane rishyira uyu…
SOMA INKURUAbanyarwanda baraburirwa umuhindo uregereje
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), Aimable Gahigi, arasaba abantu gutangira kwitegura imvura y’umuhindo hirindwa ingaruka zaterwa n’ibiza kuko iyo umuhindo ugitangira ugaragaramo imvura n’umuyaga mwinshi. Abitangaje mu gihe hirya no hino mu Turere dutandukanye, ubuyobozi burimo gukangurira abaturage batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka bakajya gutura ahatabateza ibibazo. Mu kiganiro yahaye RBA, Aimable Gahigi, avuga ko mu gihe hitegurwa imvura y’umuhindo, buri muturage akwiye kwisuzuma akareba ko ahanyuraga amazi hameze neza ku buryo azabasha guhita ndetse n’ibindi bijyanye no kwirinda umuyaga mwishi. Avuga ko imyiteguro…
SOMA INKURUUmusaza w’imyaka 84 yishe umugore we amuziza imibonano mpuzabitsina
Umusaza w’imyaka 84, witwa Gabriel Ahuwa, yemeje ko yishe umugore we w’imyaka 75 kubera umujinya kuko ngo yangaga ko baryamana, kandi akajya anumva bamubwira hari abayobozi bo mu itorero baryamana n’uwo mugore we. Uwo musaza yafashwe na Polisi akurikiranywe icyaha cy’ubwicanyi nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Edo, Benin City, SP Chidi Nwabuzor. Gabriel Ahuwa, yavuze ko ashinja umugore we kuba yararyamanaga n’abayobozi bo mu itorero yasengeragamo ariko we yamusaba ko baryama akamuhakanira. Ibyo rero ngo ni byo yatumye agira umujinya yica uwo mugore we bari bafitanye abana…
SOMA INKURUHafashwe icyemezo ku rubanza rwa Basabose
Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi rwemeje ko Pierre Basabose ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akomeza kuburanishwa, nubwo afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku rwego rumwe n’urwa Kabuga Félicien. Pierre Basabose ni Umunyarwanda wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda n’umucuruzi utaramenyekanye cyane ku rwego n’urwa Kabuga Félicien uherutse guhagarikirwa urubanza bikozwe n’urukiko rw’i La Haye mu Buholandi kubera impamvu z’uburwayi butuma atabasha kwibuka. Basabose w’imyaka 76 na we afite ibibazo by’uburwayi nk’ubwo ariko ubutabera bw’u Bubiligi bwanzuye ko urubanza rwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranweho…
SOMA INKURUUrupfu rwa Rubayita rwahagurukije u Rwanda
Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yohereje umudipolomate mu gace ka Iten gukurikirana iby’urupfu rubabaje rw’Umunyarwanda, Siraj Rubayita waguyeyo. Rubayita w’imyaka 34 yari amenyerewe mu mikino ngororangingo yo gusiganwa ku maguru no gusimbuka akaba yarapfuye ku wa Gatanu tariki 18 Kanama, aguye muri Iten muri Kenya aho yari ari mu myitozo. Kugeza ubu iperereza rirakomeje ariko ibitangazamakuru byo muri Kenya byavuze ko inkuru y’uru rupfu yamenyekanye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umukinnyi mugenzi we wo muri Kenya ku wa Kane w’icyumweru cyabanjirije icyo yapfuyemo. Ayo makimbirane ngo yaturutse ku bwumvikane bucye bagiranye…
SOMA INKURUUwigambaga kwica Perezida Joe Biden yishwe
Urwego rushinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu rwishe umugabo wakunze gukwirakwiza ubutumwa bwibasira Perezida Joe Biden avuga ko azamwica. Abakozi ba FBI bishe uyu mugabo mu gihe cy’ibikorwa by’isaka byakorewe mu rugo rwe i Pravo, umujyi uherereye mu birometero 65 uvuye mu majyepfo ya Salt Lake City mbere y’uko Perezida Biden agirira uruzinduko muri leta ya Utah kuri uyu wa Gatatu. Nta wuzi neza niba uwo mugabo yari afite imbunda, icyakora yari amaze igihe yisararanga ku mbuga nkoranyambaga avuga ko agiye…
SOMA INKURUNi iki kihishe inyuma y’ibura ry’imiti ya kanseri?
Muri iyi minsi ibura ry’imiti y’indwara ya kanseri rikomeje guteza ikibazo mu bihugu bitandukanye by’Isi, ku buryo uretse n’abayikeneye bari gukomeza kuremba, abashakashatsi bagaragaza ko ibi bishobora kuzagira n’ingaruka mbi ku bushakashatsi kuri iyi ndwara. Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iki gihugu kiri guhura n’ibibazo by’ibura by’imiti kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho ku buryo abari bafite gahunda yo kujya gusuzumwa iyi ndwara (chemotherapy) zitinda cyangwa zigakurwaho kubera icyo kibazo. Chemotherapy ni uburyo umurwayi ajya kwa muganga agahabwa imiti imufasha kwica utunyangingo tw’iyo ndwara, ikarinda ko iyo kanseri ikwirakwira…
SOMA INKURUMu rugaga rw’Abahesha b’Inkiko hakomeje kuzamo urunturuntu, Minisitiri ati: “Musase inzobe”
Bamwe mu bagize urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda bagaragaje ko hari bimwe mu bibazo bikomeje kudindiza iterambere ry’urugaga, aho Me Habimana yagaragarije Minisitiri w’ubutabera ko urugaga rurimo ibibazo by’ingutu amusaba kugira icyo abilkoraho. Me Habimana yagize ati: “Muri uru rugaga harimo ibibazo bikenewe ko mudufasha gukemura, nubwo turi aha ariko ntabwo abantu bose twishimye kuko hashize amezi atageze kuri abiri hirukanywe uwari umunyamabanga w’urugaga kandi nta munyamuryango wabwiwe impamvu.” Uretse ibibazo by’imbere mu rugaga ariko, abahesha b’inkiko b’umwuga bagaragaje ko bagihura n’imbogamizi mu mikoranire n’izindi nzego nka Polisi y’Igihugu,…
SOMA INKURU