Ibibazo by’amakimbirane mu miryango bikemuwe haba harwanyijwe ibindi byinshi- Min Nyirahabimana

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana, yatangaje ko iyo ibibazo by’amakimbirane mu miryango bikemuwe haba harwanyijwe ibindi byinshi biyashamikiyeho nk’igwingira ry’abana, guta ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubukene n’ibindi. Ibi akaba yarabitangaje ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu w’abagize Inama njyanama, abayobozi b’amashami mu karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abahagarariye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere, abikorera n’abandi bose hamwe 64. Ni umwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu, duharanire gushyashyanira umuturage”, wafatiwemo imyanzuro 14, irimo kurushaho gutanga serivisi nziza ku baturage, gukemura bimwe mu…

SOMA INKURU

Teta Sandra wakorewe ihohoterwa rikomeye yaba agiye guhabwa ubutabazi

Nyuma y’iminsi bivugwa ko Teta Sandra yagiranye ibibazo n’umugabo we Weasel, amakuru mashya ahari avuga ko ababyeyi b’uyu mukobwa bageze i Kampala aho bagiye gushakisha umwana wabo. Daniella Atim, umugore wa Jose Chameleone wiyemeje gufasha Teta Sandra kuva mu bibazo arimo, yahishuye ko ababyeyi b’uyu mugore bamaze iminsi ibiri muri Uganda bari gushakisha umwana wabo mu gihe we arwana no kubihisha. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Daniella yatanze nimero z’umuryango utegamiye kuri Leta wifuza gufasha Teta Sandra, ahamya ko uzi ababyeyi b’uyu mukobwa yazibaha bagafashwa kubona umwana wabo bakomeje…

SOMA INKURU

Bandebereho, gahunda itanga icyizere mu gukumira ihohoterwa ribera mu miryango

RWAMREC (Umuryango uharanira iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo binyuze mu guteza imbere imyumvire n’imyitwarire y’abagabo mu gufata iya mbere barwanya ihohoterwa), yatangije gahunda ya Bandebereho mu buryo bw’igerageza muri 2013, ku bufatanye n’ikigo cy’ubuzima (RBC), Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’umushinga Promundo w’abanyamerika. Iyi gahunda yageragerejwe mu turere twa Musanze, Nyaruguru, Karongi na Rwamagana, aho bahitagamo umuryango bagendeye ku kuba umugore atwite cyangwa bafite umwana uri mu minsi 1000 kugeza ku bafite umwana w’imyaka 5, ikaba yari igamije kurwanya ihohoterwa ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’umuryango binyuze mu biganiro…

SOMA INKURU

Nyuma yo guterwa inda imburagihe bagiye gufashwa kwigira

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye bagiye kubaka ikigo ntangarugero kigisha imyuga itandukanye abangavu batewe inda imburagihe bikabafasha kwigira no kubona ubushobozi butuma babasha gufasha abana babo. Ni ikigo kigiye gutangira gikodesha kikazatangirana abangavu 100 muri Kanama kibigisha imyuga itandukanye ku bufatanye bw’Umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira n’iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa, Empower Rwanda ndetse na Mastercard Foundation. Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kugira abana benshi batewe inda imburagihe mu mwaka wa 2021, mu turere dutatu tuza ku isonga aka mbere ni Nyagatare gafite abangavu…

SOMA INKURU

Kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa intego itagomba kurenza 2030- Madamu Jeannette Kagame

Mu nama yitabiriwe n’abayobozi banyuranye baturutse mu bihugu bigize Commonwealth ‘CHOGM’,  ejo hashize kuwa kane tariki 23 Kamena 2022, Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’irishingiye ku gitsina bihura n’intego zigamije iterambere rirambye zigomba kugerwaho bitarenze 2030. Madamu Jeannette Kagame yakomeje  abaza abitabiriye inama niba hari umubare w’abagore n’abakobwa bakwiriye guhohoterwa yaba abafatwa ku ngufu, abana baterwa inda cyangwa abakorerwa ihohoterwa ryo mu ngo n’itotezwa kugira ngo isi ibone kumva akababaro kabo. Ati “Ndahamya ko uyu munsi ari wo munsi nyawo wo kuvuga ko bikwiriye…

SOMA INKURU

Birashoboka ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryaranduka- Madame Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko ku bufatanye n’ubushake bw’inzego zose, bishoboka kandi byihutirwa ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abagore n’abakobwa ryaranduka. Ibi Madamu wa Perezida wa Repubulika yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama y’Ihuriro ry’Abagore bahagarariye abandi mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza wa Commonwealth bitabiriye inama ya CHOGM iteraniye i Kigali. Madamu wa perezida wa Repubulika yibukije ko n’ubwo iyi nama yagiye ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID19, abantu bishimiye ko u Rwanda rwakiriye iyi nama. Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko yizera ko ingingo zizaganirwaho muri iyi nama izamara iminsi…

SOMA INKURU

Umuhate w’u Rwanda mu guharanira uburinganire utangaza benshi

Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan, ni umwe mu batunguwe n’umuhate u Rwanda rufite mu bijyanye n’uburinganire,  ndetse agira icyo abibazaho Perezida Kagame mu kiganiro bagiranye ndetse akaza kugikoramo igitabo yise ‘The Conversation with President Kagame’. Uyu mugabo yabajije Perezida Kagame impamvu abona guteza imbere abagore mu Rwanda ari ingenzi ndetse n’icyatumye agira uwo muhate. Perezida Kagame mu kumusubiza yamubwiye ko bitumvikana uburyo umuyobozi wifuza iterambere ry’igihugu cye ashobora kwirengagiza 52% by’abaturage bose. Ati “Abagore bagize 52% by’abaturage b’u Rwanda. Kuri njye mbona ari ibisanzwe kuba buri muturage yagira…

SOMA INKURU

Muhanga: Umusirikare Yahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana

Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Kigali, rwakatiye umusirikare wo ku rwego rwa Caporal igihano cy’imyaka 20 kubera icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 y’amavuko. Urubanza rwabereye mu Murenge wa Nyamabuye, aho Caporal Barame Jonas ashinjwa gukorera icyaha. Urukiko rwa Gisirikare rwavuze ko icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 y’amavuko, Caporal Barame Jonas ashinjwa, yagikoze taliki ya 03/05/2021 mu mudugudu wa Nyarutovu, akagari ka Gitarama mu murenge wa Nyamabuye. Urukiko ruvuga ko uyu mwana w’umukobwa akimara gusambanywa yahise ajyanwa kwa muganga i Kabgayi basanga mu myanya ndangagitsina ye arimo kuva amaraso.…

SOMA INKURU

Gusabwa ruswa y’igitsina ntibyamuciye intege ahubwo byamufashije gutera intambwe

Ishimwe  Sandra uzwi nka Nadia muri Citymaid, ni umwe mu bakobwa uzwi muri sinema nyarwanda watinyutse guhishira ko yatswe ruswa y’igitsina kugira ngo abashe kwinjira muri uyu mwuga ngo ariko ibi byamuteye imbaraga kuri ubu akaba yashyize hanze filime ye bwite yise “umubi”. Mu myaka 10 amaze muri uyu mwuga yashimye Imana yamufashije kurenga iyi mitego, ati “Ndabishimira Imana, byansabye kwihangana no kudashaka kwirukansa ibihe…erega bakunze kuvuga ko iyo ubuze ubwenge n’Imana ikureka, byansabaga kwihangana sinshake kwirukansa ibihe, nkizera ko hari aho nzagera igihe nyacyo kigeze.” Filime ‘Umubi’ yakinwe mu…

SOMA INKURU

Icyo Munyakazi Sadate atangaza ku mukobwa umushinja kumufata ku ngufu

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, nibwo umukobwa ukoresha amazina ya Afsa Karenzi kuri Twitter, yanditse kuri uru rubuga avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Munyakazi Sadate, ibyo we ahakana yivuye inyuma. Yagize ati “Nakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nafatwa ku ngufu na Sadate Munyakazi.” Yakomeje abwira RIB ko yagira icyo ikora ku byamubayeho, anasaba ko yarindwa ibikangisho by’uyu mugabo. Munyakazi Sadate mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’ubu butumwa, yavuze ko uyu mukobwa nta hantu amuzi amugira inama yo kwitabaza ubutabera. Ati “Ntabwo…

SOMA INKURU