Ubwo ushinzwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri RIB Murebwayire Shafiga yatangazaga ko icyaha cyo gusambanya abana cyiza ku isonga mu byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byashimangiye ikibazo cyibasiye umurenge wa Nkombo, aho abenshi mu bangavu basambanywa ntibahabwe ubutabera. Ibi byashimangiwe n’abari n’abategarugori banyuranye bakomoka ku Kirwa cya Nkombo, batangarije umunyamakuru w’umuringanews.com ko bakorewe iki cyaha cyo guhohoterwa mu bihe binyuranye, aho bashimangira ko bagikorewe ntibahabwe ubutabera ahubwo bakinjizwa mu nshingano imburagihe aho bamwe badatinya gutangaza ko batakaje icyizere cy’ubuzima. Uwimana Vestine umwe mu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yabyaye yiga…
SOMA INKURUCategory: Gender
Umuco na ceceka bimwe mu byongera isambanywa rikorerwa abangavu
Nkombo umwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, hagaragara ikibazo cy’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu, aho benshi basambanywa ndetse bagaterwa inda, hakabaho n’igihe bikorwa n’abagabo bubatse. Kurenganurwa kw’aba bana bikaba bikiri ikibazo gikomeye kuko bibangamirwa n’umuco, no bityo kubahohotera bigahabwa intebe, ndetse bikaviramo abenshi muri bo kuva mu ishuri. Uwimana ubarizwa mu mudugudu wa Rebero, akagali Bigoga, umurenge wa Nkombo, yatangaje ko yagarukiye mu mwaka 4 w’amashuri abanza, aho yari amaze guterwa inda n’umugabo umuruta. Ibi bikimara kuba icyakozwe ni uko umuryango we wahuye n’uw’umuhungu wamuteye…
SOMA INKURUGasabo: Yatangaje ko abayobozi badaha agaciro ihohoterwa akorerwa
Uwingeneye Alice utuye mu Mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Nduba, atangaza ko akorerwa ihohoterwa rishingiye ku mitungo ubuyobozi burebera, yanabutabaza bukamubwira ko ari ikibazo agamba gukemura we n’umugabo we. Uwingeneye ni umubyeyi w’abana bane ukora akazi ko gucuruza amafi, yatangaje ko umugabo we yari afite akabari ku Kimisagara, ariko Covid-19 igeze mu Rwanda aba umwe mu batakaje akazi kuko nta gishoro yari asiganye. Ngo kuva yatakaza akazi imitungo y’urugo yarayimaze ayigurisha, ubu ageze ku rwego rwo kwambura umugore amafaranga aba yacuruje. Ati ” Kuva iyi…
SOMA INKURU