China hits back against Trump tariffs with retaliatory measures, renewing trade war

China on Tuesday slapped tariffs on US imports in a swift response to new US duties on Chinese goods, renewing a trade war between the world’s top two economies even as President Donald Trump offered reprieves to Mexico and Canada. Within minutes, China’s Finance Ministry said it would impose levies of 15% for US coal and LNG and 10% for crude oil, farm equipment and some autos. The new tariffs on US exports will start on February 10, the ministry said. The Chinese government immediately hit back with a series…

SOMA INKURU

Ikihishe inyuma y’ihagarikwa ry’imirwano ku ruhande rwa M23

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu 3 Gashyantare 2025, Umutwe wa M23 watangaje watangaje ko wafashe agahenge mu rwego rwo korohereza abakeneye ubutabazi kugira ngo babuhabwe. Ako gahenge kakaba gatangira none tariki ya 4 Gashyantare 2025 Uyu mutwe wasohoye itangazo rigira riti: “Ihuriro rya AFC/M23 riramenyesha ko bitewe n’ingaruka z’ibikorwa by’ubutegetsi bwa Kinshasa ku baturage, itangaje ibihe by’agahenge bitangira ku itariki ya 4 Gashyantare 2025, kubera impamvu z’ibikorwa by’ubutabazi.” Iri huriro kandi ryakomeje gusaba ko Ingabo za SADC ziri muri RDC ko zahava kuko ubutumwa zarimo butagifite agaciro. M23 yamaganye…

SOMA INKURU

U Rwanda rwanyomoje rwivuye inyuma ibyatangajwe na SADC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko hari ibintu byatangajwe n’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) u Rwanda rudashobora kwihanganira aho uwo muryango washinje Ingabo z’u Rwanda kuba ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yagarutse ku byatangajwe na SADC mu nama idasanzwe iherutse guhuza abakuru b’ibihugu biyigize. Umwanzuro wa kane w’iyo nama yateranye ku wa 31 Mutarama 2025, uragira uti “Inama yakiriye raporo y’ibibazo by’umutekano muke byubuye mu Burasirazuba bwa RDC, yanamenyeshejwe n’amakuru ateye impungenge y’ibitero by’umutwe…

SOMA INKURU

Umugaba Mukuru w’igisikare cy’umutwe wa FDLR yishwe

Abinyujije ku rubuga rwa X, Kanyuka yagize ati “Umugaba Mukuru w’igisikare cy’umutwe wa FDLR, General Chirimwami, yapfuye. Yiciwe i Kasengezi ubwo yasuraga abari imbere ku rugamba kugira ngo yifotozanye na bo.” Gen Maj Peter Cirimwami, yishwe arashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23, mu gace ka Kasengezi, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wawo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 24 Mutarama 2025. Gen Maj Cirimwami yakunze kugaragara nk’ushyigikiye cyane imitwe irimo Wazalendo na FDLR, ndetse yerekana uruhare rweruye mu mikoranire y’igisirkare cya RDC n’iyo mitwe, by’umwihariko mu ntambara bahanganyemo n’umutwe…

SOMA INKURU

Urukiko rwateye utwatsi iteka rya Trump ku bana b’abanyamahanga bavukira muri Amerika

Perezida Donald Trump akijya ku butegetsi yasinye amateka menshi arimo n’irihindura uburyo abana bahabwa ubwenegihugu ariko icyemezo cy’urukiko cyafashe gahunda yo guhagarika iteka rya Trump mu gihe cy’iminsi 14, nyuma y’urubanza hakazafatwa ikindi gishobora kurihagarika by’igihe kirekire cyangwa rigakomeza gukurikizwa. Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, byatangaje ko Urwego rw’Ubutabera rwa Amerika rushyigikiye icyifuzo cya Trump ndetse rwiteguye kugisobanura neza kuko gikurikije amategeko yose. Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri mu bihugu biha abana bahavukiye ubwenegihugu nubwo ababyeyi babo baba batabufite. Kuva mu 1868, Itegeko Nshinga rya Amerika riteganya ko umwana wese…

SOMA INKURU

Burera: Abaturage baratabaza nyuma yo gushyirwa mu manegeka n’imirimo yo gukora umuhanda

Bamwe mu baturiye ahari gukorwa umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho mu karere ka Burera, batigeze babarurirwa imitungo yabo, bakomeje gusaba ko imitungo yabo igizwe n’amasambu ndetse n’inzu, byabarirwa agaciro bakabona uko bahava bakimukira ahandi. Mu mirenge itandukanye y’aka karere harimo nk’uwa Kagogo, Kinyababa na Butaro aho uyu muhanda unyura, abaturage bavuga ko umuhanda wagiye usatira inzu zabo, zigenda zisaduka, izindi zigasigara ziregetse hejuru y’imikingo ku buryo batinya ko zishobora kuriduka ubuzima bwabo bukajya mu kaga. Mukandori Esperence utuye mu murenge wa Kagogo agira ati: “Inzu bazisatirije umuhanda zisigaramo rwagati, ku buryo no kuzisohokamo…

SOMA INKURU

Tears, hugs greet 90 Palestinian women, children freed from Israeli prisons

Jubilant crowds of relatives, friends and well wishers gathered in the occupied West Bank to celebrate the release of 90 Palestinian prisoners. Ninety Palestinians have been freed from Israeli prisons and were greeted by large crowds of jubilant relatives, friends and supporters as they returned home to the occupied West Bank in the first prisoner exchange of the Hamas-Israel ceasefire following the release of three Israeli captives in Gaza. At about 1am local time on Monday (23:00 GMT), Red Cross buses carrying the 90 Palestinian prisoners arrived in Ramallah in…

SOMA INKURU

J-1 avant l’investiture : Donald Trump galvanise ses partisans lors d’un rassemblement à Washington

Donald Trump s’est offert un bain de foule lors d’un rassemblement dans la capitale fédérale, dimanche, à la veille de son investiture. Celui qui deviendra lundi à midi le 47e président des États-Unis a promis une centaine de décrets dès sa première journée. À la veille de prêter serment, dimanche 19 janvier 2025, Donald Trump est allé goûter l’adulation de ses partisans dans un ultime meeting au Capital One Arena, à Washington. “Je voulais voir l’histoire se dérouler sous mes yeux” : comme Alan McNeeley, des milliers de partisans de…

SOMA INKURU

Uko raporo y’umuryango w’abibumbye ku ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo yakiriwe

Raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye yasohotse tariki ya 27 Ukuboza 2024, igaragaza ko amakuru ayikubiyemo yabonetse binyuze mu bufatanye n’ingabo za MONUSCO, FARDC n’ahandi mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Congo. MONUSCO isanzwe ifite ubutumwa bwo kurinda abasivili mu Burasirazuba bwa RDC yageze aho yifatanya na Leta y’iki gihugu, iha intwaro n’ibindi bikoresho FARDC n’imitwe bafatanya kurwana irimo FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Wazalendo, abacancuro, ingabo z’u Burundi, iza SAMIRDC n’indi mitwe. Ubufatanye bw’impande zombi butuma amakuru impuguke za Loni zavanye muri MONUSCO atakwizerwa kubera uruhare uyu mutwe…

SOMA INKURU

Umubano w’u Rwanda na Ethiopia ukomeje gushinga imizi

Nyuma y’amasezerano anyuranye hagati y’u Rwanda na Ethiopia, kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Perezida wa Leta ya Oromia yo muri Ethiopia, Shimelis Abdisa n’itsinda bari kumwe, baganira ku mubano w’impande zombi. U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye, mu nzego zirimo ibya politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n’ubufatanye mu ishoramari. U Rwanda na Ethiopia bifitanye amasezerano kandi y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines, kugira ngo zisangire ikirere nta mbogamizi. Amasezerano…

SOMA INKURU