Nyuma y’uko mu Mujyi wa Goma humvikanye igisasu ntihamenyekane uwaba wagiteye haba ku ruhande rw’Ingabo za FARDC cyangwa urwa M23, amakuru ahari n’uko ngo Perezida Tshisekedi yahise atumiza inama y’aba Minisitiri igitaraganya. Ni ikibombe cyatewe ku masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatanu taliki 02 Gashyantare 2024 muri quartier ya Mugunga muri Komine Kalisimbi hafi n’ishuli ryisumbuye rya Nengapeta. Ibi bikimara kuba , ngo Félix Antoine Tshisekedi, Perezida w’iki gihugu cya DRC yahise ahamagaza i nama idasanzwe y’aba Minisitiri, i Kinshasa, igamije kwiga kuri iyi mirwano no kurinda umujyi wa Goma.…
SOMA INKURUCategory: politike
Ubukungu bw’u Rwanda buzamuka neza- Francis Gatare
Ku munsi wa mbere wa Rwanda Day i Washington D.C, tariki 2 Gashyantare 2024, ba rwiyemezamirimo, abayobozi mu rwego rw’imari n’abashoramari bahuriye mu nama yiga ku Bukungu, yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB). Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, Francis Gatare, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka neza, ahanini bishingiye ku ishoramari rishyirwa mu bikorwa remezo. Yavuze ko nubwo Covid-19 yahungabanyije ubukungu bw’u Rwanda, ariko bwongeye kuzahuka ndetse ubu bukaba buhagaze neza. Abitabiriye iyi nama bahawe ikiganiro ku kubaka ishoramari n’ubushobozi, hagati y’Abanyarwanda baba muri Diaspora n’abo mu Rwanda. Iki…
SOMA INKURUUmubano w’u Rwanda na Guinée-Conakry witezweho byinshi- Ubusesenguzi
Umubano w’u Rwanda na Guinée-Conakry witezweho byinshi dore ko ari igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku buhinzi ndetse kinakungahaye ku mabuye y’agaciro aho cyihariye ayo mu bwoko bwa bauxite n’ubutare (iron/fer) kurusha ibindi ku isi, kikagira kandi zahabu na diyama byinshi, kikaba gihabwa amahirwe yo kuba cyaba kimwe mu bikize cyane muri Afrika. Uyu mubano watangiye kumenyekana muri Mata 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Guinée-Conakry. impande zombi zashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye ashingiye ku bukungu, umutekano, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco. Uza gushimangirwa kuwa 25 Mutarama 2024 ubwo Perezida…
SOMA INKURUDRC: Intambara ikomeje gufata indi ntera uko bwije n’uko bukeye ihindura isura
Imirwano ihanganishije umutwe w’inyeshyamba wa M23 hamwe n’ingabo za Leta ya Congo iy’u Burundi ndetse n’abasirikare bo mu muryano wa SADC ikomeje gukara, dore ko nyuma y’uko hatangajwe Ambisikade yatezwe ingabo z’uburundi ziri muri iyo mirwano ubu noneho umubare wabamaze guhitanwa nayo wamenyekanye. Ni igico cyatezwe kuva 25 kugeza kuri 27 Mutarama 2024, ubwo Ingabo z’u Burundi zari zigabye igitero kuri M23 mu gace ka Muremure mu nkengero za Mweso muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bikavugwa ko haguyemo abagera kuri 472 abandi 131 bagakomereka, harimo nabafashwe…
SOMA INKURUUn tribunal de Hong Kong ordonne la liquidation du promoteur chinois Evergrande
Un tribunal de Hong Kong a ordonné lundi la liquidation du géant immobilier chinois en difficulté Evergrande qui a échoué à présenter un plan de restructuration convaincant, un symbole des déboires du secteur en Chine. Evergrande a été le plus grand promoteur immobilier de Chine. Mais il a accumulé les dettes jusqu’à montrer un passif de plus de 300 milliards de dollars. Il est ainsi devenu un symbole de la crise immobilière qui dure depuis plusieurs années dans la deuxième économie mondiale. “(Considérant) l’absence évidente de progrès de la part…
SOMA INKURUHagati ya Ukraine n’u Burusiya byongeye kudogera
Abasirikare ba Ukraine baguye mu mutego bisanga bazengurutswe n’ab’u Burusiya mu Mujyi wa Avdiivka ubarizwa mu gice cya Donetsk cyo mu Burasirazuba bwa Ukraine. Impamvu nyamukuru ni uko Avdiivka ari umujyi ubarizwa mu gice cya Donetsk cyamaze kwigarurirwa n’u Burusiya, uyu mujyi niwo usigaye mu maboko ya Ukraine ari yo mpamvu Abarusiya biteguye guhomba byinshi ariko Donetsk ikigarurirwa burundu. Avdiivka ni umujyi wabarizwagamo inganda cyane wabaye isibaniro ry’imirwano ku mpande zombi igihe kirekire ku buryo inyubako nyinshi zawubarizwagamo zarimbuwe. Kuri iyi nshuro imirwano iracyarimbanyije ku buryo abasirikare b’impande zombi bakomeje…
SOMA INKURUIsrael: Abaturage bashimutiwe ababo bakomeje kwinubira ubutegetsi
Abantu bagera kuri 20 bigaragambirije ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Israel bamwe muri bo bafite ibyapa biriho amafoto y’abantu babo babuze. Bagiraga bati “Ntimwakwicara aha mu gihe abana bacu bari gupfa.” Netanyahu ntiyarahari bigaragambya ariko hari hashize umunsi umwe bamwe barashinze amahema hafi y’urugo rwe, basaba ko agirana amasezerano n’umutwe wa Hamas ku buryo abafashwe bugwate bagifungiye muri Gaza barekurwa. Hamas yari yashimuse abantu 250 mu gitero yagabye kuri Israel tariki 7 Ukwakira 2023. Abantu 105 barekuwe binyuze mu biganiro byagizwemo uruhare na Qatar, mu gihe ingabo za Israel…
SOMA INKURUibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu mutekano
Kuwa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana n’intumwa ayoboye aho ari mu ruzinduko muri Qatar, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al-Thani, bigamije gufatanya mu rwego rw’umutekano mu bihugu byombi. Minisitiri Gasana muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu, ayoboye intumwa zirimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye. aba ba Minisitiri b’umutekano bombi bahagarariye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano, ndetse n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko z’ibihugu byombi. Minisitiri w’Umutekano muri Qatar, Sheikh Khalifa bin Hamad bin…
SOMA INKURUM23 yatangaje ko ingabo za RDC zabakoreye ubushotoranyi bukomeye bazishyura ikiguzi kinini
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yatangaje ko kwicwa kw’abasirikare bayo bakuru bishwe kuwa 16 Mutarama 2024, ari ubushotoranyi Ingabo za RDC zakoreye uyu mutwe, mu gihe impande zombi zari zaremeye guhagarika imirwano. Yagize ati “Baje kutugabaho ibitero. Abofisiye babiri bagiraga uruhare mu guhumuriza abaturage, nk’igihe Leta yarasaga amabombe ku nzu, ibitaro n’amashuri, abagabo babaga hafi y’abaturage, bumvaga abaturage, babafashaga, ni abakomanda b’intwari, babishe.” Yavuze ko Ingabo za Leta ya RDC zahaye ubutumwa M23 kandi ngo yabwumvise. Ati “Bazishyura ikiguzi kinini. Dufite imbaraga, turiteguye bijyanye n’intego…
SOMA INKURUNyabihu: Impungenge ni zose ku gihombo gishingiye ku mbuto bahawe
Bamwe mu baturage bahinga ibigori mu kibaya cya Rubumba mu murenge wa Rugera, mu karere ka Nyabihu, batewe impungenge n’igihombo bashobora guhura nacyo bitewe n’imbuto yo gutubura bahawe itarimo kubaha icyizere cy’umusaruro bari biteze. Bamwe muri aba baturage bavuga ko bahabwa iyi mbuto y’ibigori yo gutubura, bari bafite icyizere cyo kuyibonamo umusaruro nk’uko bari basanzwe bawubona. Nubwo batarasarura, batewe impungenge n’ibimenyetso barimo kubona kuri bimwe mu bigori byahetse ntibizane impeke uko bikwiye. Gutubura izi mbuto mu mirima y’aba baturage byakozwe na Koperative KOTEMI na kompani ya TRI SEED yatanze iyi…
SOMA INKURU