Ndimbati yagejejwe imbere y’urukiko

Umukinnyi wa Filimi,Uwihoreye Jean Bosco uzwi ku izina rya Ndimbati yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022, aho agiye kuburana bwa mbere ku byaha ashinjwa byo gusambanya umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure akamutera inda yaje kuvukamo impanga. Ndimbati wari ufungiye kuri Stasiyo ya RIB ya Rwezamenyo,arabura ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma y’aho RIB igejeje dosiye ye mu Bushinjacyaha mu minsi ishize. Ku ya 10 Werurwe 2022 nibwo ’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umukinnyi wa Filime Ndimbati wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya…

SOMA INKURU

Rurageretse hagati ya Rayon Sports na Masudi

Umutoza Irambona Masudi Djuma yamaze kurega ikipe ya Rayon Sports yahoze atoza,ayishinja kumwirukana mu buryo budakurikije amategeko ndetse ko igomba kumwishyura akayabo ka miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda. Masudi yareze mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ Rayon Sports ko yishyuza miliyoni 58 FRW kubera ko yamwirukanye binyuranyije n’amategeko. Maître Safari Ibrahim uhagarariye umutoza Masudi, yamenyesheje FERWAFA ko baregera ibintu 3 ari byo amafaranga ya recruitment, ibirarane by’imishahara ndetse n’igihembo cy’umwavoka (avocat). Tariki ya 6 Mutarama 2022 nibwo Masudi yahawe ibaruwa isesa amasezerano yari afiranye na Rayon Sports,ashinjwa imyitwarire mibi…

SOMA INKURU

Kenya na Zimbabwe bafatiwe ibihano na FIFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryahagaritse Kenya na Zimbabwe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga kubera uburyo Guverinoma z’ibyo bihugu zivanze mu mikorere y’inzego z’umupira w’amaguru wabyo. Zimbabwe ihanwe nyuma y’uko Guverinoma yanze kuvana ukuboko kwayo mu miyoborere y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu, dore ko iherutse gushyiraho ubuyobozi bushya. Abayobozi ba mbere bakuweho mu Ugushyingo umwaka ushize bashinjwa ruswa. Kenya nayo yazize kuba Minisiteri ya siporo yarakuyeho ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu bushinjwa ruswa. Nick Mwendwa wahoze ayoboye ubu ari gukurikiranwa n’inkiko. Umwanzuro wo guhagarika ibi bihugu watangajwe kuri…

SOMA INKURU

Uwari ushinzwe gukurikirana ibikoresho by’Amavubi yitabye Imana

Baziki Pierre wari ushinzwe gukurikirana ibikoresho by’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yitabye Imana azize uburwayi. Baziki Pierre yitabye Imana Muri iki gitondo cyo ku wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’uko Baziki Pierre wari umaze hafi imyaka 10 ari Kit Manager w’Amavubi, yitabye Imana. FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize iti “Tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’incamugongo, y’urupfu rw’uwahoze ari umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho (kit Manager), mu ikipe nkuru y’igihugu, Baziki Pierre, witabye Imana azize uburwayi”. Yakomeje igira iti “FERWAFA yihanganishije umuryango wa nyakwigendera. Ruhukira mu mahoro…

SOMA INKURU

Instinzi ya Sénégal yabonye bigoranye yishimiwe mu buryo budasanzwe

Muri ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, kuri Stade Olembé i Yaoundé, ikipe y’igihugu ya Sénégal yegukanye igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere nyuma yo gutsinda iya Misiri penaliti 4-2, ibi bikaba byabaye nyuma y’aho amakipe yombi yari yaguye miswi mu minota 120 y’umukino. Nyuma y’iyi ntsinzi yaje bamwe batangiye gutakaza icyizere, Perezida wa Sénégal Macky Sall yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gashyantare 2022, ari ikiruhuko ku bakozi ba Leta muri iki gihugu mu rwego rwo kwishimira Igikombe cya Afurika ikipe y’umupira w’amaguru…

SOMA INKURU

Yafatiwe ibihano bitoroshye na FERWAFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, kutitabira imikino itandatu ya Shampiyona no gutanga amande y’ibihumbi 150 Frw kubera amagambo yavuze kuri Muvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports n’umusifuzi Ahishakiye Balthazar. Itangazo ryashyizwe hanze ku wa Mbere rivuga ko “inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 19 Mutarama 2022, yasanze Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvénal, nyuma y’umukino wahuje Gasogi United na Gorilla FC. Komisiyo yamuhanishije gusiba…

SOMA INKURU

Rwanda: Shampiyona y’umupira w’amaguru yasubitswe

Hashingiwe ku miterere y’Icyorezo cya Covid-19 kiri kurushaho gukwirakwira, Shampiyona y’Umupira w’Amaguru n’andi marushanwa ategurwa n’ingaga za siporo byahagaritswe mu gihe cy’iminsi 30. Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru w’abagabo yari yatangiye ku wa 30 Ukwakira, ihagaritswe igeze ku munsi wa 11 aho Kiyovu Sports yari iyoboye n’amanota 24, irusha inota rimwe APR FC ifite Ibirarane bibiri. Muri Volleyball, hari hamaze gukinwa ibyiciro bibiri by’irushanwa ryateguwe na Forzzabet, ibindi bitatu byari kuzakinwa muri Mutarama 2022. Ibikorwa by’imikino byahagaritswe mu gihe hari amakipe menshi yavugwagamo ubwandu bwa Covid-19 arimo Kiyovu…

SOMA INKURU

Icyihishe inyuma y’ihagarikwa rya Sefu Niyonzima mu mavubi

Amakuru akomeje gucicikana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ni ayatangajwe n’Ishyirahamwery’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aho  yemeje ko Niyonzima Olivier uzwi nka Seif yahagaritswe mu Ikipe y’Igihugu (Amavubi) mu gihe kitazwi biturutse ku myitwarire mibi yamugaragayeho. Uyu mukinnyi wirukanwe mu mavubi, yari yagaragaye mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Kenya ibitego 2-1 ku wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo 2021, umunsi wa nyuma usoza imikino yo mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Ikipe y’u Rwanda yasoje…

SOMA INKURU

AS Kigali yasezerewe muri CAF Confederation Cup

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya AS Kigali yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup yatsindiwe i Kinshasa na Daring Club Motema Pembe ibitego 2-1, ihita isezererwa muri aya marushanwa. Ni nyuma y’aho mu mukino ubanza i Kigali, nabwo AS Kigali yari yatsinzwe ibitego 2-1, igiteranyo mu mikino yombi kiba ibitego 4-2. Igitego rukumbi cya AS Kigali cyatsinzwe na Kwizera Pierrot, ari nawe wari wabonye iki gitego i Kigali.   IHIRWE Chris 

SOMA INKURU

Nyuma y’igihe kitari gito hahwihwiswa ko agiye kwegura byarangiye abikoze

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021, nibwo uwari Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yandikiye umuyobozi wayo, Mugabo Nizeyimana Olivier amumenyesha ko guhera tariki 12 Ukwakira 2021 azaba yahagaritse inshingano ze. Iyi baruwa yo kwegura iragira iti “Mbandikiye mbamenyesha ko neguye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA. Ni umwanzuro nafashe ku giti cyange, tariki ya 12 Nzeri 2021 niwo munsi wange wa nyuma w’akazi.” Uwayezu Francois Regis yashimye igihe cy’imyaka itatu yari amaze muri FERWAFA, yongeraho ko mu gihe yazakenerwa bazamwegera agatanga umusanzu. Ati “Nejejwe…

SOMA INKURU