Mu marushanwa ya CAF Confederation Cup ikipe ya Mukura VS ikomeje gutungura benshi

Kuwa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018 kuri Shikan Castle Stadium iri mu Ntara ya ‎North Kurdufan iri mu Majyaruguru ya Sudani niho habereye umukino wahuje ikipe ya Mukura VS ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup na Hilal El Obeid yo muri Sudani, birangira aya makipe yombi aganyije 0-0.   Mukura VS itozwa yakoze impinduka mu bakinnyi bari basanzwe babanza mu kibuga kuko Munyakazi Yussuf Lule yari yafashe umwanya wa Nkomezi Alexis naho Lomami Frank afata umwanya wa Onesme Twizerimana, bituma igice cya mbere cy’uyu mukino ikipe ya Hilal El…

SOMA INKURU

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaburiwe n’umutoza

Robertinho yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo nyuma yo gutsinda AS Kigali ko yabwiye abayobozi ba Rayon Sports ibyo akeneye ariko bakaba batarabimuha ndetse nibikomeza gutya, nyuma y’amasezerano ye azarangira ku wa 25 Ukuboza uyu mwaka,ashobora kuzisubirira iwabo muri Brazil. Yagize ati “Naganiriye na perezida na komite ya Rayon Sports ariko nta cyemezo kirafatwa. Nirengagije amakipe menshi yanshakaga kugira ngo numvikane na Rayon Sports.Nibikomeza gutya ntihagire icyemezo gifatwa,mfite umuryango muri Brazil,nzahita nsubira mu rugo amasezerano yanjye narangira kuwa 25 Ukuboza 2018.” Robertinho yahishuye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butaramwongerera amasezerano bityo…

SOMA INKURU

Igitego 1 gihaye amahirwe Mukura yo gusezerera Free State Stars muri CAF Confederation Cup

Ikipe yambara umukara n’umuhondo yo mu Majyepfo nyuma y’igihe kirekire itagera ku mikino ya CAF Confederation Cup, kuri ubu iyi kipe ya Mukura VS  yasezereye Free State Stars yo muri Afrika y’Epfo iyitsinze igitego 1-0,cyatsinzwe na Nshimirimana David ku munota wa 55. Mu  mukino ubanza wari wabereye muri Afrika y’Epfo, Mukura yari yarinze izamu ryayo inganyirizayo 0-0, kuri uyu munsi ikaba ikaba ibonye itike iyemerera gukomeza mu cyiciro gikurikira.   Muri uyu mukino Mukura VS yayoboye igice cya mbere ndetse igenda ibona uburyo bwiza ariko ba rutahizamu bayo bari bayobowe…

SOMA INKURU

Abavandimwe ba Cristiano Ronaldo batangaje ko umupira w’iki gihe wubakiye ku kinyoma

Bashiki ba rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira Juventus barimo uwitwa Elma Aveiro na Katia Aveiro bibasiriye abantu batoye Luka Modric akegukana igihembo cya Ballon d’Or aho babise aba Mafia ndetse bavuga ko umupira w’ubu waboze ndetse wubakiye ku kinyoma. Nyuma y’aho Luka Modric yegukanye igihembo cya Ballon d’Or,aba bakobwa babyutse berekana ko batishimiye ibyavuye mu matora ndetse Elma we avuga ko umupira w’ubu waboze kubera ibinyoma by’abawuyobora. Yagize ati “Birababaje gusa iyi niyo si tubamo,yaboze,yuzuye abajura n’amafaranga mabi.Imbaraga z’imana ziruta cyane iyi si yaboze.Imana yafashe igihe cye [Cristiano Ronaldo] ariko ntiyigeze…

SOMA INKURU

Abahanzi bazasusurutsa abizitabira shampiyona ya Volleyball bamenyekanye

Umukino w’intoki uzwi nka Volleyball ukomeje gushimisha abakunzi bawo, aho amakipe akomeye UTB VC na Gisagara VC ziri mu makipe agomba gukina mu mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona, hakazaba hari n’abahanzi bazataramira abizitabira uyu mukino. Iyi mikino izaba tariki 1 Ukuboza 2018 isubukuwe nyuma y’icyumweru aho mu mpera z’icyumweru gishize hakinwaga imikino ya Beach Volleyball. Shampiyona ya Volleyball yatangiranye umurindi cyane kubera ubwitabire buri hejuru bw’abafana bakunze kuza kuri stade baje kwirebera iyi mikino ikunzwe, aho n’abahanzi bazaba babukereye basusurutsa abitabira iyi mikino bakaba ari Senderi Hit, Queen Cha…

SOMA INKURU

Mukura yagarutse mu Rwanda yizeza byinshi abafana bayo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo ikipe ya Mukura VS yagarutse mu Rwanda yakirwa n’abafana bayo, nyuma yo gukora ibyo benshi batari biteze, ubwo yanganyaga na Free States Stars yo muri Afurika mu mukino ubanza w’irushanwa rya CAF Confederation Cup.     Umutoza wa Mukuru VS, Haringingo Francis Christian, yabwiye itangazamakuru ko mu minota 35 ya mbere ikipe ye yabonye amahirwe yo gutsinda ibitego ariko ntibyemere, mu gice cya kabiri ikipe yatangiye nabi ariko ibintu byaje gusubira ku murongo nyuma yo gukora impinduka. Ati “Tugeze hariya twashatse amakuru,…

SOMA INKURU

Ikipe izacakirana na APR FC muri CAF Champions League yo muri Tunizia yasesekaye mu Rwanda

3Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere nibwo abakinnyi n’abayobozi ba Club Africain bageze mu Rwanda baje gucakirana n’ikipe ya APR FC mu mikino ya CAF Champions League 2018-2019. Club Africain yo muri Tunisia yazanye delegation y’abagera kuri 30 barimo abakinnyi, abatoza, abaganga n’abandi baherekeje. Iyi kipe iri mu zikunzwe muri Tunizia yageze mu Rwanda Saa saba na makumyabiri z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 26 Ugushyingo 2018, ihita yurira imodoka yari yateguriwe kubajyana kuri Lemigo Hotel bacumbitsemo. Club Africain ije mu Rwanda ibura abakinnyi 2 bayo bakomeye barimo…

SOMA INKURU

Mukura VS yiteguye gutungurana nyuma y’igihe kinini ititabira imikino ya CAF

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo 2018 saa tatu z’igitondo nibwo Mukura Victory Sports ihaguruka mu Rwanda ijya muri Afurika y’Epfo, ibi bikaba bibaye nyuma y’aho yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2018 itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, iyi kipe ikaba igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo “Confederation Cup (CAF )”. Iyi kipe yambara umukara n’umuhondo ikaba yongeye gukora amateka yo kujya mu marushanwa nk’aya nyuma y’imyaka 17, kuko yaherukaga  guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya “CAF” mu mwaka wa 2001 aho…

SOMA INKURU

Gicumbi FC yahagaritse umunyamabanga wayo imushinja kunyereza umutungo

Ubuyobozi bukuru bw’ikipe ya Gicumbi FC bwahagariste Dukuzimana Antoine wari umunyamabanga mukuru wa Gicumbi FC bamuziza amakosa yo kunyereza umutungo w’ikipe mu buryo bukurikirana bunarimo no kuba amafaranga angana n’ibihumbi magana atatu(300,000frs) bahawe na Rayon Sports atarashyize kuri konti y’ikipe. Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Munyakazi Augustin umuyobozi mukuru w’ikipe ya Gicumbi FC, harimo ko hari amafaranga angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW) Gicumbi FC yahawe na Bralirwa mu marushana ya Turbo Cup bityo Dukuzimana Antoine akayashyira ku mufuka we. Nyuma ikipe ya Rayon Sports yaje gusaba…

SOMA INKURU

Amavubi anganyirije imbere y’abafana bayo ku munota wa nyuma

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018,u Rwanda ruri mu itsinda ‘H’ rwakiriye ikipe y’igihugu ya Repubulika ya Centrafrique kuri Stade Huye, uyu mukino ukaba wari uw’umunsi wa gatanu mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri Kamena 2019, ukaba warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, ariko igitego cya kabiri amavubi yatsinzwe cyinjiye ku munota wa nyuma gitsinzwe na  Geofrey Kondogbia wa Repubulika ya Centrafrique, ibi bikaba byabaye abanyarwanda bari bamaze kugira icyizere ko uyu mukino bamaze kuwubonamo amanota 3.   Umukino watangiye neza ku ruhande rw’ikipe y’u…

SOMA INKURU