Impamvu Sedate yanze kwegura akihambira kuri Rayon Sports

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash FM mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2020,Munyakazi Sadate yavuze ko yanze kwegura ku buyobozi bwa Rayon Sports kubera impamvu 2 zirimo urukundo ayikunda ndetse no kuba hari umurongo mwiza yifuza kuyiha. Yagize ati “ Impamvu ni ebyiri zatumye duharanira ko ibintu bya Rayon Sports bijya ku murongo ndetse tukanagira resistance (kwihagararaho) ku bibazo byinshi twahuriyemo, rimwe na rimwe bitari kwihanganirwa na buri wese. Impamvu ya mbere ni uko Rayon Sports tuyikunda. Burya iyo ukunda ikintu uba ushaka ko kijya ku…

SOMA INKURU

Gahunda y’igikombe cy’isi yamenyekanye

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA” ryatangaje ko igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022, kizatangira kuwa 21 Ugushyingo 2022 gisozwe kuwa 18 Ukuboza 2022 ndetse ngo ku munsi hazajya hakinwa imikino 4. FIFA yatangaje ko kubera ubwinshi bw’imikino,umukino wa mbere wo mu matsinda uzajya utangira saa saba,saa kumi uwa kabiri,uwa 3 saa moya hanyuma uwa nyuma ube saa yine z’ijoro ku masaha ya Qatar (1pm, 4pm, 7pm and 10pm). Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzabera kuri stade yitwa Lusail Stadium mu mujyi wa Doha.Ikipe izarusha izindi izizihiza…

SOMA INKURU

Yannick Mukunzi yamaze amatsiko abamutegereje muri Rayon Sports

Yannick Mukunzi kuri ubu ukina mu ikipe ya Sandvikens IF ibarizwa mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, araza gutangira umwaka mushya w’imikino wa 2020/2021 hamwe n’ikipe ye, nyuma y’icyorezo cya Covid-19. Mukunzi yavuze ku buzima bwe mu gihugu cya Sweden, kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports, kuri shampiyona yabo yongeye gusubukurwa ndetse n’icyo atekereza ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Rayon Sports. Ati “Hashize iminsi myinshi isi yugarijwe na COVID19, nari ndi kure y’umuryango ariko nabibayemo neza, nabashije kwirinda cyane, ntabwo byangoye cyane, kino cyorezo ukuntu nacyakiriye, murabizi…

SOMA INKURU

Rayon Sports yibasiwe bikomeye n’ubuyobozi bwa Skol

Umuyobozi w’uruganda rwa SKOL witwa Ivan Wulffaert yumvikanye avuga amagambo yuzuye uburakari no kunenga ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwuzuye amarangamutima ndetse batiteguye kongera amafaranga nk’uko yabisabye. Uyu mugabo yavuze ko Rayon Sports iyobowe nabi n’abantu bifuza iby’umurengera, ku buryo atumva aho bahera bifuza amafaranga angana na Miliyoni 264 z’amafaranga y’u Rwanda. Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub abitangaza,uyu muyobozi yavugiye aya magambo mu nama yahuje abayobozi b’uru ruganda n’abakozi ubwo umwe yari amubajije ku mikoranire yabo na Rayon Sports hanyuma afatwa amajwi atabizi. Ivan yagize ati “Rayon Sports ni ikipe idafite…

SOMA INKURU

Rayon Sports igiye kwitabaza Perezida Kagame nyuma y’ibyo yise akarengane

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko mu rwego rwo gushaka kurenganurwa ku bihano 3 bikomeye bafatiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, “FERWAFA” ibaziza ko banze kwitabira irushanwa ry’Intwari 2020,biteguye no kwitabaza nyakubahwa perezida wa Repubulika. Aganira n’ikinyamakuru Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru, Munyakazi Sadate yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose bagasaba kurenganurwa byaba na ngombwa bakabigeza ku Ntore izirusha intambwe. Ati “ Muri iki gihugu iyo tubona Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ari hariya ni ukuri Abanyarwanda duhita twumva twigiriye ikizere ‘confidence’, ni impano Imana yatwihereye, ni nayo mpamvu dushira…

SOMA INKURU

AS Kigali iraje nabi abafana ba gikundiro “Rayon Sports”

Rayon Sports ihanganye na mukeba wayo APR FC ndetse na Police FC mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona,yananiwe gutsinda AS Kigali mu mukino banganyije 0-0 kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Mutarama 2020. Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports baje kuri uyu mukino biteze ko ikipe yabo itsinda igahita irusha Police FC amanota 3cyane ko yo yanganyije na Musanze FC igitego 1-1 ku munsi w’ejo hashize,  ariko siko byagenze kuko nayo yatsikiye imbere ya AS Kigali. Ku munota wa 35 w’umukino, Rayon Sports yabuze igitego cyabazwe ku mupira w’umuterekano…

SOMA INKURU

Yasabye RIB gukurikirana ruswa ivugwa muri ruhago

Umuyobozi wa komisiyo y’abasifuzi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Gasingwa Michel yasabye urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha , RIB kuza gukora iperereza kuri ruswa ikomeje gushyirwa mu majwi mu mupira wo mu Rwanda cyane cyane mu basifuzi no mu makipe. Ni inshuro nyinshi muri shampiyona y’u Rwanda hagiye havugwamo amanyanga menshi ajyanye na ruswa ariko bikaba bigoye kubona ibimenyetso bitewe n’uburyo irangwa biba bigoye kugirango hafatwe uwayakiriye cyangwa uwayitanze. Ni mugihe hitegurwa imikino yo kwishyura ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, igihe amakipe akunze kuvugwamo gukoresha ruswa mu bakinnyi no…

SOMA INKURU

Perezida wa Rayon Sports yabeshyuje ibihuha bimaze iminsi bicaracara

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko bamwe mu bari gukwirakwiza ibihuha by’uko Rayon Sports igiye kugurisha Kimenyi Yves na Yannick Bizimana bagomba kwitegura kwerekana uko bakoresheje umutungo w’ikipe mu myaka yashize. Munyakazi ntiyigeze ahishura abagize uruhare mu gukwirakwiza ibi bihuha gusa yaciye amarenga ko ari abahoze bayobora Rayon Sports kuko yongeyeho ko bagomba kwitegura kugaragaza uko bakoresheje umutungo w’ikipe kandi ngo si kera. Perezida Sadate kuri Twitter ye yagize ati “Mperutse kumva Inkuru z’impuha ko tugiye gutanga Kimenyi na Yannick … abavuga ibi ni ba bandi bashaka kuturangaza, icyo…

SOMA INKURU

Cristiano yatangaje umwuga azakora nyuma ya Ruhago

Nubwo Cristiano Ronaldo atatangaje igihe yifuza kuzasoreza umupira w’amaguru,yavuze ko ashaka kuzahita yerekeza mu mwuga wo gukina amafilimi akagera ikirenge mu cya mugenzi we Eric Cantona nawe wakinnye muri Manchester United. Ubwo Ronaldo yatangaga ikiganiro mu nama ya siporo i Dubai yagize ati “Ninsoza umupira ndashaka kuzakomeza amasomo yanjye.Nkunda gutekereza ku masomo kuko ayo nize ntabwo yabasha kunsubiza ibibazo mfite mu mutwe wanjye.Ikindi kintu ntekerezaho n’ukujya gukina amafilimi.” Ronaldo yavuze ko kuva yatangira gukina umupira atigeze agira ibihe bibi kuko ahora yiteguye guhangana anaboneraho kwemeza ko ataratangira guteganya gusezera. Yagize…

SOMA INKURU

Sugira Ernest akomeje kutavuga rumwe na APR FC

Nk’uko amakuru yagiye hanze ku munsi w’ejo yabitangaje, Ernest Sugira yabwiye ikinyamakuru FunClub.rw ko ubuyobozi bwa APR FC bwamaze kumutiza ikipe ya Police FC mu gihe cy’amezi 6 asigaye y’umwaka w’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, akazagaruka mu ikipe ye mu mwaka w’imikino wa 2020/2021. Ubuyobozi bwa APR FC bukimara kubona iyi nkuru bwahise bubwira iki kinyamakuru ko aya makuru ari ibinyoma kuko butigeze bubona ibaruwa yo gutira Sugira ivuye mu ikipe ya Police FC, ko nta n’ibiganiro bigeze bagirana n’iyi kipe cyangwa uyu mukinnyi imutiza kuri Police FC. Umunyamabanga mukuru…

SOMA INKURU