RIB yaburiye abahanzi bo mu Rwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 6 Kamena 2024 mu gikorwa cyo gusubiza telefone abantu bazibwe ndetse hanerekanwa abasore batanu bashinjwa kuziba,Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yaburiye abahanzi bakora ibihangano byuzuyemo ibitutsi. Ati “Hari abahanga ibishegu, bogeza ibikorwa by’ubwomanzi n’ubusambanyi, ubu haje n’abatuka abantu bagatuka ababyeyi. Turagira inama abahanzi yo guhanga ibihangano bitabahanganisha n’amategeko kuko guhanga igihangano kiguhanganisha n’amategeko ari inzira yo kuzima, ibihangano nk’ibi bituma utamara igihe, ni byiza guhanga igihangano gituma abantu bahora bakumva bakajya bahora bakwibuka.” Ibi Dr. Murangira yabigarutseho mu gihe muri…

SOMA INKURU

Miss Nimwiza Meghan yahamirije mu ruhame guhindura icyerekezo cy’ubuzim

Miss Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gicurasi 2023 yabatijwe mu mazi menshi mu itorero “Christian Life Assembly”. Uku guhamya kwakira Yesu n’umukiza mu buzima bwa Miss Nimwiza Meghan byasamiwe hejuru n’abatari bake harimo na Miss mugenzi we Liliane Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2018, aho yagaragaje ko yishimiye intambwe Miss Meghan yateye mu buzima. Miss Iradukunda mu marangamutima yagize ati “Ndakwishimiye kandi ntewe ishema nawe Meghan wanjye”. Uyu kimwe n’abandi batandukanye bagaragaje ko bishimiye intambwe yatewe…

SOMA INKURU

Yahishuye ibanga ryo gukoresha ababyinnyi b’umwuga mu ndirimbo

Umuraperi Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yavuze ko gukoresha ababyinnyi babigize umwuga mu mashusho y’indirimbo bifasha umuhanzi mu kuba indirimbo yagira amashusho meza no kuyamamaza muri rusange. Mu ndirimbo ye nshya yise ‘Siba’ yifashishije abarimo Titi Brown, General Benda, Shakira n’abandi babyinnyi bagezweho haba mu kubyina indirimbo z’abahanzi cyangwa mu birori bitandukanye. Mu kiganiro RTV Versus cyo kuri uyu wa Mbere, Papa Cyangwe yavuze ko gukoresha ababyinnyi mu ndirimbo hari icyo byongera ku gaciro kayo. Ati “Hari umuntu ushobora kuba adakunda umuhanzi ariko yikundira abo babyinnyi, ikindi iyo…

SOMA INKURU

Ikihishe inyuma yo kwegura kwa Nyampinga wa USA 2024

Icyemezo cyo kwegura kwa Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Noelia Voigt yagitangaje abinyujije ku rubuga rwa ‘Instagram’ ku wa mbere tariki 6 Gicurasi 2024, avuga ko abitewe n’uko ashaka kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe. Mu butumwa yari yashyize ku rubuga rwa Instagram, Miss Voigt, wanabaye Miss Utah USA, yavuze ko icyo cyemezo yafashe ari icyemezo gikomeye, ndetse ko yari abizi ko kizatungura benshi, ariko kandi ko ari iby’agaciro “gufata ibyemezo wumva bikunogeye, bikubereye byiza kandi bitabangamira ubuzima bwawe bwo mu mutwe”. Gusa mu makuru mashya yagiye…

SOMA INKURU

Bivugwa ko yaramaze iminsi afungiye muri USA, yagaragaye mu Rwanda

Kuri uyu wa gatatu tariki 2 Gicurasi 2024, nibwo Semuhungu Eric wiyemerera ko ari umutinganyi ndetse ntatinye no kubigaragaza ku mbuga yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kanombe. Semuhungu wari umaze igihe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,byavuzwe ko yavuyeyo yirukanywe, nyuma y’igihe kinini yari amaze yarabuze ku mbuga nkoranyambaga, aho byavuzwe ko yari yaratawe muri yombi. Nta kintu Semuhungu yavuze kuri iyi ngingo ubwo yashyiraga hanze andi mashusho, amwerekana ari muri Kigali Serena Hotel ari naho acumbitse. Bivugwa ko yaziraga kuryamana n’umwana w’umuhungu ukiri muto, yarangiza agafata ayo mashusho…

SOMA INKURU

Céline Dion se confie sur sa maladie dans un rare entretien

La chanteuse canadienne Céline Dion, toujours souffrante, s’est confiée sur sa maladie en accordant son premier entretien depuis l’annonce de son diagnostic, au magazine Vogue France dont elle fait la couverture qui sort mercredi. Diagnostiquée à l’automne 2022 d’une pathologie neurologique rare, le syndrome de la personne raide (SPR), la mégastar québécoise de 56 ans a indiqué suivre cinq jours par semaine une “thérapie athlétique, physique et vocale” durant lesquels elle travaille à la fois le corps et la voix. “Ça va bien, mais c’est beaucoup de travail. C’est un…

SOMA INKURU

Yateye utwatsi uwamuhanuriye ubukwe na Papa Sava, anahishura ingaruka ubu buhanuzi buzamugiraho

Umunyana Analyssa wamamaye nka Mama Sava muri filime ya Papa Sava, yavuze ko umupasiteri uherutse kumuhanurira ubukwe bwe na Papa Sava ibyo yakoze ari ubutubuzi kuko ntaho bihuriye n’ukuri. Mu minsi ishize nibwo hagiye hanze amashusho y’umupasiteri ahanurira Mama Sava ko agiye gukora ubukwe na Papa Sava bakorana. Mama Sava yavuze ko byose byabaye mu mpera z’umwaka ushize ubwo yajyaga gusengera mu rusengero rw’uwo mupasiteri. Ati “Hariya ni i Kanombe mu rusengero ntibuka, ntabwo nsanzwe mpasengera nari natumiwe n’inshuti zanjye njyayo ari ubwa mbere. Uriya ntabwo ari umwuka wera rwose!”…

SOMA INKURU

Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko bazimye, bagaragaye mu gitaramo umwe muri bo yavunikiyemo

Nyuma y’igihe kitari gito itsinda rya Urban Boys ritagaragara ndetse aho byanavugwaga ko ryasenyutse, ryongeye kugaragara mu gitaramo cya Platini P, nubwo umwe muri bo yahagiriye impanuka ndetse akaba atangaza ko yakurijemo imvune. Nizzo Kaboss akimara kugwa ubwo yari asubiye ku rubyiniro, yavuze ko icyabaye ari uko yanyereye, bityo ko ari impanuka. Iyi mpanuka yabaye ubwo abahoze muri Urban Boys bari ku rubyiniro mu gitaramo cya Platini P, aho yahanutse ku rubyiniro akubita hasi. Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boys yavuze ko kuva yava mu gitaramo cya Platini…

SOMA INKURU

Umuraperi w’igihangage yamennye ibanga ry’abagore babiri yifuje gusambanya icyarimwe

Umuraperi Kanye West yatangaje ko hari igihe yifuje gukorana imibonano mpuzabitsina icyarimwe n’uwari umukunzi we kera, Amber Rose n’umuraperi mugenzi we Nicki Minaj, mu myaka yashize. Uyu muraperi yavuze ko ibi yabyifuje ubwo yari kumwe muri studio na Nicki Minaj bakorana indirimbo yo kuri album yitwa “My Beautiful Dark Twisted Fantasy”. Nicki Minaj yaririmbye mu ndirimbo ko yifuza guhurira mu rugo na Kanye na Amber bagakora imibonano mpuzabitsina,mu ndirimbo bombi bakoranye muri 2010 yitwa“Monster” yasohotse kuri album My Beautiful Dark Twisted Fantasy. Muri iyi ndirimbo,Nick Minaj yavuze ko we na…

SOMA INKURU