Video za Baltasar Ebang Engonga kuri bamwe zifashwe nk’ikinamico cya politike

Ibyo ahandi ku isi babona nk’amahano ashingiye ku mashusho y’imibonano mpuzabitsina, mu by’ukuri bishobora kuba ari igice gishya cy’ikinamico nyayo irimo kuba ijyanye n’uzaba perezida mushya wa Guinée équatoriale. Mu byumweru bibiri bishize, videwo zibarirwa muri za mirongo  zigereranywa ko ziri hagati ya videwo 150 n’izirenga 400 zaratangajwe zigaragaza umukozi wa leta wo ku rwego rwo hejuru w’umugabo arimo gukora imibonano mpuzabitsina mu biro bye n’ahandi hantu n’abagore batandukanye. Izo videwo zakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, zituma abantu bagwa mu kantu ndetse zizamura ibyiyumvo byabo by’imibonano muri icyo gihugu gito cyo…

SOMA INKURU

Tanasha Donna wabyaranye na Diamond yikomye abatari bake

Umuhanzikazi wo muri Kenya, Tanasha Donna Oketch, yanenze abagereranyije iminwa ye aherutse ku bagisha, n’iya Diamond Platnumz babyaranye. Mu minsi ishize ni bwo uyu mugore yahishuye ko yagiye kwibagisha iminwa ngo igire imiterere y’uko yifuza. Nyuma yo kwibagisha byagaragaye ko iminwa ye yabaye minini ari ho abantu batangira kuyigereranya n’iya se w’umwana we ,Diamond Platnumz cyane ko nawe adafite mito. Abinyujije kuri Instagram Story ye, Tanasha yavuze ko bibabaje kuba abantu bifata bagasuzugura umuntu ariko ngo hari igihe bazamushimira atagihari. Ati “Muransuzugura mukantesha agaciro, ariko ni byiza. Hari umunsi uzagera…

SOMA INKURU

Musanze: Nyuma yo kwizigamira asaga miliyoni 9, ku munsi wo kugabana baguye mu kantu

Mu karere ka Musanze,mu murenge wa Shingiro, hari abaturage barenga 400, bari bibumbiye mu kimina cyo kwizigamira batunguwe no kuza kugabana amafaranga basanga umuyobozi wabo yatorokanye arenga miliyoni 9 maze bataha amara masa. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwinjiye mur’iki kibazo bufatanyije n’inzego z’ubugenzacyaha. Abarenga 400 bo mu kagali ka Gakingo, nibo bari bibumbiye mu kimina cyo kwizigama amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ayo kugura imbuto zo guhinga ndetse no kwikenura. Ku wa mbere nibwo bazindukiye aho iki kimina gikorera baje kugabana nuko batungurwa no gusanga umubitsi wabo ari nawe…

SOMA INKURU

Ukraine yasabye igihugu perezida Putin afitemo uruzinduko kumuta muri yombi

Ukraine yasabye Mongoliya guta muri yombi Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin mu ruzinduko rwe azagirira muri iki gihugu mu cyumweru gitaha, Urukiko rwa ICC ruvuga ko Bwana Putin ari we nyirabayazana w’ibyaha by’intambara, birimo kohereza abana ku rugamba mu buryo butemewe n’amategeko. Putin ni ubwa Mbere agiye gukorera uruzinduko mu gihugu kinyamuryango cy’urukiko mpanabyaha ICC kuva yashyirwaho impapuro zimuta muri yombi ari nayo mpamvu Ukraine yasabye ko Iki gihugu cyamuta muri yombi. Urukiko rwa ICC ruvuga ko Bwana Putin ari we nyirabayazana w’ibyaha by’intambara, birimo kohereza abana ku rugamba mu buryo…

SOMA INKURU

Umugabo ukuze kurusha abandi yatangaje byinshi ku buzima bwe

John Tinniswood, niwe mugabo ukuze kurusha abandi ku isi  wavutse tariki 26 Kanama(8) 1912, uyu munsi akaba yujuje imyaka 112, yatangarije Guinness World Records ko “nta kintu na kimwe” azi cyasobanura impamvu yaramye ku isi. John Tinniswood ni umufana wa Liverpool, aba mu nzu yita ku bashaje i Southport mu Bwongereza, yabaye umugabo ushaje kurusha abandi muri Mata(4) ubwo Juan Vicente Pérez Mora wari ufite imyaka 114 yapfaga. John Tinniswood avuga ko kuva akiri muto “yakoraga” kandi “yagendaga cyane n’amaguru”, ariko abona ko atari atandukanye n’abandi, ati: “[mu buzima] uraramba…

SOMA INKURU

Kuba impande zihanganye zahuriye mu Rwanda mu kurahira kwa Perezida Kagame, Bivuze iki?

Abari muri stade Amahoro n’abakurikiye umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame ku cyumweru i Kigali, babonye uko General Abdel Fattah al-Burhan wa Sudan yigaragaje n’imbaraga ubwo yari yerekanywe mu bashyitsi bitabiriye uwo muhango, ndetse n’amashyi no kwiyamirira byo kumwishimira byumvikanye. Uyu mugabo mu byumweru hafi bibiri bishize yarokotse igitero cy’indege ebyiri za ‘drones’ cyari kigambiriye kumuhitana aho yari ari mu birori byo gusoza amasomo y’abasirikare mu burasirazuba bwa Sudan. General Burhan ni perezida w’inzibacyuho wa Sudan, igihugu kimaze umwaka urenga mu ntambara bivugwa ko ari yo ikomeye cyane irimo…

SOMA INKURU

Ikayi yo mu 1990 ikubiyemo umuziki wa Lil Wayne yashyizwe ku isoko

Ikayi Umuraperi Lil Wayne yanditsemo ‘lyrics’ z’indirimbo ze yashyizwe mu cyamunara. TMZ yatangaje ko iyi kayi yo mu myaka yo mu 1990 y’uyu muhanzi yashyizwe ku isoko kuri miliyoni $5. ibi bije nyuma y’imyaka itanu yari ishize iyi kayi yari yabanje gushyirwa ku isoko ku bihumbi $250 hakaza kuzamo ibibazo ntigurishwe, byanagiye mu inkiko. Moments in Time yashyize ku isoko iyi kayi mu 2019 yari yabikoze ivuga ko ishaka guteza cyamunara inyandiko ya Lil Wayne mu izina ry’umuntu wavugaga ko yayitoraguye mu modoka, yigeze kuba iya Cash Money Records ireberera…

SOMA INKURU

Umusore yafashwe yibye Ukarisitiya, impamvu yatangaje irasekeje

Umusore w’imyaka 19 y’amavuko witwa Enock Masala,  wo mu gace ka Ifakara- Morogoro, muri Tanzania, yafatanywe Ukarisitiya Ntagatifu, arimo ashaka kuyitahana, kuko yari yanze kuyitamira nyuma yo kuyihabwa mu gihe cyo guhazwa. Abajijwe icyatumye aza mu Kiliziya, akajya no guhazwa kandi atari umugatolika, yavuze ko atari azi imihango y’idini Gatolika, ko yagiye gufata iyo Ukarisitiya kuko yari abonye abandi bakirisitu batonze umurongo barimo bazihabwa nawe ajya kuyifata, ariko atazi uko uyihawe agomba kwitwara. Yavuze ko atari azi ko ari ikosa gutahana Ukarisitiya Ntagatifu ndetse ko atari azi ko umuntu ayibahwa…

SOMA INKURU

Umukobwa w’imyaka 24 yishwe no kurya

Umukino wo kurya cyane uzwi nka ‘Mukbang’ ni umukino ukunzwe cyane mu Bushinwa, ariko usanga ushyira abantu ibihumbi mu kaga bakarya ibirengeje urugero mu rwego rwo gushaka abafana kuri interineti (Views), bikaba ari nabyo  byaviriyemo uwitwa Pan Xiaoting, w’imyaka 24 urupfu. Tariki 14 Nyakanga 2024, Pan Xiaoting yapfuye arimo akora ikiganiro cyatambukaga ako kanya yerekana uko arimo arya. Kugeza ubu, urupfu rwe, rurimo kwifashishwa mu kwigisha abakora uwo mwuga wo kurya bikabije hagamijwe gushimisha abafana, kureka kwangiza ubuzima bwabo kubera amafaranga gusa. Pan yajyaga yerekana ibiganiro kuri interineti birimo kuba…

SOMA INKURU

Igisirikare cya Israel cyakoze ibidasanzwe mu mujyi wa Jenin

Igisirikare cya Israel cyavuze ko abasirikare bayo barenze ku mabwiriza y’imikorere ubwo umugabo w’Umunye-Palestine wakomeretse bamuzirikaga imbere ku modoka, mu gitero cyo mu mujyi wa Jenin muri West Bank (Cisjordanie). Ingabo za Israel (IDF) zemeje ko ibyo byabaye, nyuma yuko bifashwe muri videwo igatangazwa ku mbuga nkoranyambaga. Itangazo rya IDF ryavuze ko uwo mugabo yakomerekeye mu kurasana kwabayeho muri icyo gitero, akaba acyekwa kukigiramo uruhare. Umuryango w’uwo mugabo wakomeretse wavuze ko ubwo basabaga ko haza imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance), igisirikare cya Israel cyafashe uwo mugabo, kimuzirika ku gice cy’imbere cyo hejuru…

SOMA INKURU