Ihohoterwa rikomeye ribera mu mashuri abatamugariyemo bibaviramo urupfu

Caleb Mwangi yarakubiswe cyane ku ishuri yigaho muri Kenya nyuma yuko ariye ibiryo by’inyongera byo ku ifunguro rya mu gitondo, kuburyo yagiye muri ‘coma’ akamara iminsi 11 avurirwa mu cyumba cy’indembe. Se, Fred Mwangi, ati: “Ubwo nahageraga, ntiyashoboraga kuva mu gitanda cye. Ntiyashoboraga kuvuga.” Ibi bimaze imyaka hafi ibiri bibaye, icyo gihe Caleb yari afite imyaka 13. Ubu aho yicaye hagati ya nyina na se mu ntebe y’imisego mu rugo iwabo i Mombasa, umujyi wo muri Kenya ukora ku nyanja, avuga ko rimwe na rimwe hari ubwo ata ubwenge ntamenye…

SOMA INKURU

Isiraheli yigambye kumena amabombe mu duce 400 two muri Gaza

Igisirikare cya Israel (IDF) kivuga ko cyateye ibice bigera kuri 400 muri Gaza mu masaha 24 ashize, bivuye kuri 320 catangaje ejo mu kiringo nk’ico nyene. Mu butumwa yacishije kuri X (yahoze yitwa Twitter), IDF ivuga ko mu bice yateye harimo abarwanyi ba Hamas barimo bitegura gutera ibisasu bya muzinga muri Israel, hamwe n’inzira yo mu kuzimu yifashishwa na Hamas mu kwinjira muri Israel iciye mu kiyaga. Ivuga kandi ko ibigo bikoreshwa n’ingabo zihagarariye intambara hamwe n’ibice bibikwamo intwaro mu misigiti yasenwe. IDF yongeraho ko “izakomeza ibitero mu ntumbero yo…

SOMA INKURU

Barack Obama yitandukanyije na Israel ku bikorwa byayo muri Gaza

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yavuze ko bimwe mu bikorwa bya Israel mu ntambara ihanganyemo n’Umutwe wa Hamas, birimo nko gukata imiyoboro y’amazi no kubuza ibiryo kugera muri Gaza, bishobora gutera ibindi bibazo ku buryo byatuma imyitwarire ya Palestine ihinduka mu gihe kiri imbere. Obama yavuze ko ibikorwa ibyo aribyo byose by’Ingabo za Israel byirengagiza uburenganzira bwa muntu, bishobora guteza ibindi bibazo. Ati “Umwanzuro wa Guverinoma ya Israel wo kwima ibiryo, amazi n’amashanyarazi abaturage bo muri Gaza, bishobora kuzambya ibintu bigashyira ubuzima mu kaga,…

SOMA INKURU

Yanze umushahara agenerwa nka perezida

Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Generali Brice Oligui Nguema, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023, yatangaje ko atazigera afata umushahara agenerwa nka perezida muri iki gihe cyose cy’inzibacyho. Nguema yavuze ko amafaranga yari kuzahebwa azajya mu bikorwa byo gufasha abaturage. Mu gihe we azakomeza gufata umushahara yarasanzwe afata nk’ukuriye Umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu. Itaganzo ryasohotse nijoro ku wa gatatu rigasomwa n’umuvugizi w’ubu butegetsi, rivuga ko Jenerali Nguema yafashe uyu mwanzuro kubera ko “azi ibibazo byihutirwa igihugu kirimo mu mibereho n’ibyo abaturage benshi ba Gabon bifuza”. Colonel…

SOMA INKURU

Amafoto yagaragaje isura nshya y’imyitozo y’ingabo za FARDC

Abazungu bivugwa ko ari Ababiligi n’ubwo nta kibyerekana, bagaragaye mu mashusho yashyizwe kuri X n’umwe mu banyamakuru bo muri DRC bari gutoza ingabo z’iki gihugu. Aya mashusho atangajwe nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isabye amahanga guhagurukira ikibazo cy’abacanshuro DRC yahaye akazi ngo baze bakorane n’abarwanyi bihurije mucyo bise Wazalendo, iri rikaba ari ihuriro rikorana bya hafi n’ingabo za DRC. Abo bazungu bari gutoreza ingabo za DRC ahitwa Lwama, abo basirikare bari gutozwa bakaba ari abo mu batayo ya 31. U Rwanda ruvuga ko abacanshuro b’Abazungu bagera 2000 bamaze igihe runaka…

SOMA INKURU

Ibintu bikomeje kudogera aho abasaga 500 biciwe mu bitaro mu mujyi wa Gaza

Intambara hagati ya Israel na Hamas ikomeje kwamaganwa n’ibihugu ndetse n’imiryango itandukanye, ariko igitero cyamishije ibisasu kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ukwakira 2023 ku bitaro bya Al Ahli mu mujyi wa Gaza, bigahitana abasaga 500 ndetse bigasiga n’inkomere zitari nke cyamaganwe ku bwinshi. Hamas yashinje Israel kugaba ibyo bitero, ariko muvugizi w’igisirikare cya Israel Daniel Hagari, yavuze ko ingabo zabo nta bikorwa bya gisirikare zari zirimo mu masaha igisasu cyarasiwe ku bitaro ndetse ko n’ubwoko bw’icyo gisasu batabugira. Ibi bitangazwa na Israel bikaba byamaganiwe kure na Hamas yatangaje ko…

SOMA INKURU

Amerika yagize icyo ivuga ku mirwano yubuye hagati ya M23 n’ingabo za FARDC

Itangazo ryashyizwe hanze nyuma y’ibyumweru bibiri intambara yubuye hagati ya M23 n’imitwe y’inyeshyamba yishyize hamwe ikiyita ‘Wazalendo’, irwana ku ruhande rwa Leta ndetse bivugwa ko Leta ariyo iyiha ibikoresho, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaza ko ihangayikishijwe n’imirwano yubuye hagati ya M23 n’imitwe irwana ku ruhande rwa Leta, ishimangira ko ikibazo kitazakemurwa n’intambara ahubwo ari ibiganiro. Iyi mirwano yakuye mu byabo benshi, abandi bahatakariza ubuzima mu gihe hazamukiyemo imvugo n’ibikorwa by’urwango bishingiye ku bwoko byibasiye Abatutsi, ku buryo bishobora no kuganisha kuri…

SOMA INKURU

Intambara irakomeje hagati y’igisirikare cya Israel na Hamas

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere intambara irakomeje hagati y’igisiriare cya Israel na Hamas, abamaze gupfa ku mpande zombi bararenga 1,100 kuva kuwa gatandatu mu gitondo Hamas itangira igitero kuri Israel. Amwe mu makuru wamenya ubu: Igisirikare cya Israel cyatangaje muri iki gitondo ko ahantu umunani mu majyepfo y’igihugu kirimo kurasana n’abarwanyi ba Hamas Mu masaha 36 nyuma y’uko imirwano itangiye, ibisasu bya rokete biracyaturuka muri Gaza bikagwa mu majyepfo ya Israel Mu kwihimura, ibisasu bya Israel bimaze gutuma abasivile barenga 123,000 bava mu byabo muri Gaza aho…

SOMA INKURU

M23 n’ingabo za FARDC bongeye kwitana ba mwana mu gitero cyagabwe i Masisi

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 washinje ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ko zagabye igitero mu byaro byo muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru, nyuma y’amezi arenga atandatu hari agahenge. Itangazo rya M23 rivuga ko icyo gitero cyo ku cyumweru cyabaye saa cyenda z’amanywa (15h) mu byaro bya Busumba, Kirumbu, Kibarizo na Kilorirwe hamwe no mu nkengero zaho. FARDC yahakanye ibivugwa na M23, ivuga ko ikomeje kubahiriza agahenge. Hashize igihe hari amakuru ko impande zombi zirimo kwitegura imirwano. Mu itangazo, umuvugizi wa M23 mu rwego…

SOMA INKURU

Ubuholandi: Umugabo witwaje imbunda yishe abantu

Polisi y’Ubuholandi yataye muri yombi umugabo witwaje imbunda wishe abantu batatu mu bitero bibiri mu mujyi wa Rotterdam. Polisi ivuga ko ku wa kane uwo mugabo wagabye ibyo bitero, w’imyaka 32, yarashe ku rugo mbere yo kurutwika, nuko yirara mu bitaro byitwa Erasmus Medical Center byo muri uwo mujyi. Yari umunyeshuri kuri Kaminuza ya Erasmus University, ishamikiye kuri ibyo bitaro. Umugore w’imyaka 39 n’umukobwa we w’imyaka 14, biciwe mu gitero cya mbere. Umwarimu wa kaminuza w’umugabo, w’imyaka 43, yishwe arasiwe kuri ibyo bitaro. Amashusho yagiye ahagaragara yerekana umugabo wambaye imyenda…

SOMA INKURU