Uwigambaga kwica Perezida Joe Biden yishwe

Urwego rushinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu rwishe umugabo wakunze gukwirakwiza ubutumwa bwibasira Perezida Joe Biden avuga ko azamwica. Abakozi ba FBI bishe uyu mugabo mu gihe cy’ibikorwa by’isaka byakorewe mu rugo rwe i Pravo, umujyi uherereye mu birometero 65 uvuye mu majyepfo ya Salt Lake City mbere y’uko Perezida Biden agirira uruzinduko muri leta ya Utah kuri uyu wa Gatatu. Nta wuzi neza niba uwo mugabo yari afite imbunda, icyakora yari amaze igihe yisararanga ku mbuga nkoranyambaga avuga ko agiye…

SOMA INKURU

Ubuzima bwa Perezida Bazoum n’umuryango we buratabarizwa

Perezida Mohamed Bazoum  wahiritswe ku butegetsi tariki 26 Nyakanga bikorwa n’abasirikare bari bashinzwe kumurinda, kugeza ubu we n’umugore we hamwe n’umuhungu wabo bafungiwe mu nyubako irimo ibiro bya Perezida, mu gihe amahanga akomeje gusaba ko asubizwa ku butegetsi, ariko bikaba binugwanugwa ko hatagize igikorwa inzara ishobora kubivugana ndetse banabayeho mu buzima bubi. Kugeza ubu uyu muryango wa perezida Bazoum byatangajwe ko nta muriro w’amashanyarazi ugera aho bafungiwe ndetse n’ibiribwa basigaranye ni umuceri n’ibindi bifunze nk’uko umwe mu bajyanama ba Bazoum utifuje gutangazwa izina yabimenyesheje itangazamakuru. Ishyaka rya Bazoum naryo ryasohoye…

SOMA INKURU

Leta y’u Bufaransa yihanangirije abahiritse ubutegetsi muri Niger

Leta y’u Bufaransa yatangaje ko nubwo muri Niger habaye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum, butazihanganira uwo ari we wese uzabangamira inyungu zabwo muri iki gihugu. Iki cyemezo cy’u Bufaransa gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga mu 2023. Iryo tangazo rivuga ko Perezida Macron yavuganye na Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi ndetse na Mahamadou Issoufou na we wigeze kuba Perezida wa Niger. Bose ngo bamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi basaba ko habaho ituze mu gihugu. U Bufaransa bukomeza buvuga ko budashobora…

SOMA INKURU

Perezida Zelensky mu mugambi mushya wo guhindura urugamba

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko intambara igihugu cye kimazemo igihe afite gahunda yo kuyimurira ku butaka bw’u Burusiya. Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Ukraine ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga, yavuze ko “gake gake intambara u Burusiya bwatangije iri kugenda igana ku butaka bwabwo, cyane cyane ikazibasira ibice bifite icyo bivuze gikomeye kuri iki gihugu n’ibigo bya gisirikare.” Yavuze ko ‘nta buryo buhari bwo kwirinda iyi gahunda yo kwimurira intambara ku butaka bw’u Burusiya, ashimangira ko Ukraine ikomeye.” Perezida Zelensky atangaje ibi nyuma y’iminsi u Burusiya bushinja Ukraine…

SOMA INKURU

Ibyangijwe n’imyigaragambyo byateye ibihombo bikomeye sosiyete z’ubwishingizi mu Bufaransa

Ibyangijwe n’imyigaragambyo yakurikiye urupfu rw’umwana w’imyaka 17 warashwe kuwa 27 Kamena n’umupolisi mu Bufaransa, bizishyurwa agera kuri miliyoni 650 z’amayero n’ibigo by’ubwishingizi. Ihuriro ry’ibigo by’ubwishingizi mu Bufaransa ryatangaje kuri uyu wa Kabiri ko icyo kiguzi gikubye inshuro zirenze ebyiri miliyoni 280 yari ateganyijwe mu cyumweru cyabanjirije imyigaragambyo. Mu byangiritse mu bice bitandukanye by’imijyi hagwiriyemo ibyagiye bitwikwa nk’ibikoresho by’abakozi n’abayobozi b’ibanze, imodoka zagiye n’ibindi. Amadosiye agera ku 11300 amenyekanisha ibyangiritse biturutse ku myigaragambyo yabereye mu mijyi ni yo amaze gutangwa kugeza ubu nk’uko inkuru ya France24 ibivuga. Ku wa 27 Kamena…

SOMA INKURU

Mu Bufaransa i Paris imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera

U Bufaransa bukomeje kwisanga habi kubera imyigaragambyo yibasiye iki igihugu. Muri iyi minsi, hari kuba ishingiye ku rupfu rw’umwana w’imyaka 17 wishwe na Polisi mu gihe mu minsi yashize, habaye indi ishingiye ku bantu batari bashyigikiye impinduka mu itegeko rya Pansiyo. Imyigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umwana warashwe na Polisi ku wa Kabiri w’Icyumweru gishize, imaze guhombya igihugu miliyari 1,1$ ubaze ibintu byangijwe n’abaturage. Abigaragambya bigabije amashami arenga 400 ya Banki, amaguriro arenga 500 n’ibindi bikorwaremezo nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari w’u Bufaransa, Bruno Le Maire. Le Maire yavuze ko inzu zikorerwamo…

SOMA INKURU

Urunturuntu mu gisirikare cya Putin, ibikomerezwa byatangiye gufungwa

Umugaba wungirije w’Ibikorwa bya gisirikare by’Ingabo z’u Burusiya muri Ukraine, Gen Sergey Surovikin, bakunda kwita  “General Armageddon” kubera uburyo ari umuntu ukaze kandi ugira igitsure akaba yararwanye mu ntambara z’u Burusiya mu bice bitandukanye nka Chechnya na Syria ndetse yashimwe inshuro nyinshi na Perezida Putin, biravugwa ko yatawe muri yombi.  Bivugwa ko yari iki gikomerezwa mu ngabo za perezida Putin yari afite amakuru ku mugambi wa Yevgeny Prigozhin wo guhungabanya ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burusiya ndetse ngo birashoboka ko yaba yaragerageje kubimufashamo. Aho afungiwe ntabwo hazwi kugeza ubu. Ku rundi ruhande,…

SOMA INKURU

Mali: Habaye amatora atavugwaho rumwe

Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali ryakozwe n’igisirikare mu mwaka wa 2020 na 2021 ryakurikiwe n’igitutu cy’ibihugu byo mu muryango wa CEDEAO bituma ubutegetsi bwa gisirikare, busezeranya abaturage ko hazabaho amatora mu rwego rwo gusubiza mu gihugu ubutegetsi burangwa na demokarasi. Ubutegetsi bwa gisirikare n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba byemeza ko iki gikorwa kizategura amatora rusange y’umukuru w’igihugu bigasubiza ubutegetsi mu maboko ya gisiviri. Bamwe mu bitabiriye aya matora baravuga ko abatoye bashobora kugera kuri miliyoni 8 n’ibihumbi 400. Zimwe mu ngingo zavuguruwe mu mushinga mushya w’Itegeko Nshinga ntizivugwaho rumwe. Abazishyigikiye baravuga…

SOMA INKURU

Yibagishije inshuro zisaga 40 ashaka gusa n’icyamamare afana

Ricky Martin afite za Miliyoni z’abafana hirya no hino ku Isi, ariko ni bakeya mu bafana be bakoze ibikorwa byerekana ko barengereye mu kumufana nk’ibyakozwe na Fran Mariano, umufana wa Ricky Martin ukomoka muri Argentine, bivugwa ko yibagishije inshuro 40 kugira ngo ase nawe. Fran Mariano, ni umugabo wakoze ibishoboka byose kugira ngo ase na Ricky Martin kuva yatangazwa ko ari umwe mu bagabo 100 b’igikundiro kurusha abandi ku Isi. Kuva ubwo, Fran Mariano yagerageje uburyo bwose bwatuma yihinduramo Ricky Martin, harimo no kwiteza inshinge mu bitsike zirimo amavuta yagenewe…

SOMA INKURU

U Burusiya bukomeje kwihimura kuri Ukraine

U Burusiya bumaze gushwanyaguza ibifaru 16 by’intambara Ukraine yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizwi nka Bradley fighting vehicles. Ni ibifaru byarashwe mu bihe bitandukanye mu minsi ishize nk’uko CNN yabitangaje ibikesha urubuga rw’Abaholandi, Oryx, rumaze igihe rukusanya amakuru y’ubutasi y’ibibera muri Ukraine. Ibifaru bya Bradley bigendera ku minyururu aho kuba ku mapine, bifite ubushobozi bwo gutwara nibura abasirikare icumi bagiye kurwana. Byifashishwa mu gutwara abasirikare, bikaba byakwifashishwa haraswa umwanzi washaka kubyitambika. Bivugwa ko iki gifaru kimwe kibarirwa miliyoni 3,2$. Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Amerika yoherereje Ukraine ibifaru…

SOMA INKURU