Bugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’imiti y’abana


Abaganga bavura indwara z’abana bo mu Budage, u Bufaransa, Austria n’u Busuwisi bandikiye ibaruwa ifunguye Minisiteri z’Ubuzima muri ibyo bihugu bazisaba gukora ibishoboka zikita ku kibazo cy’ibura ry’imiti y’abana mu bihe u Burayi buba bwugarijwe n’ubukonje.

Perezida w’uUrugaga rw’Abaganga bavura Indwara z’Abana mu Budage, BKVJ Thomas Fischbach, yatangaje ko mu kuva muri Nzeri kugera mu Ugushyingo hashobora kuzabaho ikibazo cyo kubura abazana imiti ivura abana ndetse akeka ko byazaba bibi cyane ugereranyije n’umwaka ushize.

Ati “Itumba ntabwo riri kera. Tuzongera duhure n’ikibazo cy’imiti mike cyane izanwa ndetse bishobora kuzaba bibi cyane ugereranyije na mbere.”

Aba baganga bavuga ko imiti y’abana igabanya umuriro, igabanya uburibwe na penicillin yose ubu yamaze kubura.

Iyo baruwa banditse igira iti “Ubuzima bw’abana bacu buri mu kaga mu Burayi bwose kubera kubura imiti. Hakenewe gufatwa icyemezo cyihuse kandi kirambye mu gukemura iki kibazo.”

Aba baganga basaba inzego za Leta gukora ibishoboka imiti ihagije igakorwa kandi ikabikwa mu Burayi nibura ahantu hose hakazaba hari imiti yafasha mu guha ubuvuzi bw’ibanze abana.

DW yanditse ko u Budage buri gushyiraho amategeko azafasha koroshya ikwirakwizwa ry’imiti, gusa abakora mu bya farumasi n’abakora imiti bavuga ko icyo gisubizo kidahagije.

Fischbach we asanga gukorera imiti y’abana imbere mu gihugu bitejwe imbere mu Budage byafasha gukemura ikibazo cy’imiti mike kandi bikanatera imbaraga abayikorera mu gihugu.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment