Birashoboka kurandura indwara zititaweho uko bikwiriye muri 2030- Inzego z’ubuzima


Abayobozi banyuranye bo mu nzego z’ubuzima mu Rwanda, bahuriza ku ntego yo kurandura indwara zititaweho uko bikwiriye mu Rwanda mu mwaka wa 2030, cyane  ko kuzirinda bishoboka.

Ibi byagarutsweho none tariki 30 Mutarama, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti: ” Tujyanemo mu isuku n’isukura, duhashye indwara ziterwa n’umwanda.”

Uyu munsi ukaba wizihirijwe mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Masaka, ukaba witabiriwe n’abatari bake harimo n’abahagarariye inzego z’ubuzima zinyuranye mu Rwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi yatangarije abitabiriye uyu munsi mpuzamahanga by’umwihariko abaturage b’akarere ka Kicukiro, ko nubwo isuku ari umuco ariko bagomba kurushaho kuyinoza, anibutsa ko bafite agace k’ubuhinzi mu bishanga, ko mu bikorwa byo guhinga naho hatabayeho kwitwararika bahandurira indwara zititaweho uko bikwiriye.

Ati: ” Nongeye gusaba ko indwara zititaweho zituruka ku isuku nke dukomeza kuzitaho mu kuzirinda kuko nazo ziteza ibibazo mu buzima bwacu. Kandi tuzirikane ko intego ari ukuzirandura.”

Kuki zitwa indwara zititaweho uko bikwiriye?

Abaturage banyuranye bitabiriye uyu munsi mpuzamahanga bibukijwe igisobanuro cy’ndwara zititaweho. “Ni izina ryatanzwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima “OMS” kuko hari indwara zitabwagaho kurenza izindi, zigakorerwa ubushakashatsi, zigakorerwa inkingo, imiti, zigashorwamo amafaranga ariko izititaweho ntizakorerwaga ibi byose, zasaga nk’izibagiranye rimwe na rimwe abazirwaye ntibitabweho.

Muri izo ndwara harimo inzoka zo mu nda, bilaliziyoze itera kanseri y’umwijima, imidido, kurumwa n’imbwa, kurumwa n’inzoka, n’izindi. 

Kurandura indwara zititaweho uko bikwiriye birashoboka

Uhagarariye umuyobozi wa OMS mu Rwanda, Mugabo Jules atangaza  ko indwara zititaweho zigera kuri 20, zikaba zibasira benshi, aho umuntu umwe mu bantu barindwi aba ayifite akenshi ikaba ikomoka ku isuku nke.

Uhagarariye umuyobozi wa OMS mu Rwanda, Mugabo Jules ashimangira ko intego ari ukurandura indwara zitaweho muri 2030

Ati: ” Izi ndwara zibasiye abantu benshi ariko kuzirinda birashoboka, aho intego ari ukuzirandura muri 2030″.

Mugabo yasabye abantu bose gushyira hamwe bakarwanya izi ndwara zititaweho uko bikwiriye, anibutsa  ko mu Rwanda higanje bilaliziyoze itera urushwima hamwe n’imidido.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima  “RBC”, Noela Bigirimana yatangaje ko umunsi nk’uyu ufasha gusubiza amaso inyuma hakarebwa ibyagezweho, hagasuzumwa uko ikibazo gihagaze mu nzira zo kugihashya bitarenze umwaka wa 2030 ndetse hagafatwa n’ingamba nyinshi mu kugera kuri iyi ntego harimo kugeza imiti y’inzoka ku bana  n’abantu bakuru.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima  “RBC”, Noela Bigirimana yemeza ko kurandura indwara zititaweho bishoboka

Ati” Leta yashyizeho ingamba zo guhashya izi ndwara muri 2030 binyuze mu gufatanya n’inzego zinyuranye kugeza ku mudugudu. Guhashya izi ndwara birashoboka nk’uko byashobotse guhashya indwara y’umusinziro nk’uko byemejwe na OMS muri 2022.”

Yashimiye n’abagira uruhare bose mu kugira u Rwanda ruzira indwara zititaweho.

Mu ndwara 20 zititaweho, zirindwi nizo zihangayikishije u Rwanda

Mu ndwara zirindwi zititabwaho uko bikwiriye harimo inzoka zo mu nda, abaturarwanda bagera kuri 41% barazirwaye, hari Teniya yibasira abarenga ibihumbi 3000 buri mwaka, hari indwara y’igicuri aho ku bantu 1000 bayirwaye 23% muri bo baba bagitewe na Teniya, hari indwara ya Bilaliziyoze yagaragaye mu tugari 1013 tw’u Rwanda, indwara z’ubuheri cyangwa shishikara mu mwaka wa 2019 yagaragaye ku bantu ibihumbi 100,000, hari indwara z’imidido cyangwa ibitimbo irwawe n’abagera ku ibihumbi 6000, indwara yo kurumwa n’imbwa ifata abasaga 1000 ku mwaka hamwe n’indwara yo kurumwa n’inzoka ifata abasaga ibihumbi 1500 buri mwaka.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment