Batawe muri yombi bagerageza kwinjiza magendu mu Rwanda


Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo ahagana saa cyenda za mu gitondo, Polisi ikorera mu karere ka Rubavu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abagabo babiri n’umukobwa umwe binjiza mu Rwanda magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 15.

Bafatiwe mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Nengo, umudugudu wa Kivu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizera Karekezi yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zari mu kazi k’irondo rya nijoro (Night Patrol) saa cyenda z’ijoro babona abantu barimo gutunda ibintu babyinjiza mu rugo ruri mu mudugudu wa Kivu. Nyuma babonye muri urwo rugo haje imodoka irimo n’abantu bafatwa gutyo.

CIP Karekezi yagize ati “Abashinzwe umutekano bakomeje kubona abantu batunda imifuka bayijyana mu gipangu, nyuma haje kuza imodoka ijya muri icyo gipangu muri iryo joro barakurikira basanga igipangu kirinzwe n’umuzamu […] Abatundaga iyo myenda bo ntibashoboye gufatwa bahise bacika.”

Umuzamu yavuze ko yari yemerewe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 kugira ngo abike mu gipangu iyo magendu ya caguwa , ariko akavuga ko atibuka neza amazina y’umuntu wari kumuhemba ndetse ngo ntazi nyiri imyenda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kwirinda kujya mu bucuruzi bwa magendu n’ubundi bucuruzi butemewe n’amategeko.

Ati” Duhora dukangurira abantu gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibihano, bariya bantu, Habimana na Umugwaneza Pascaline barahakana ko iriya myenda batayizi ariko ntibasobanura uko bahuriye muri ruriya rugo mu gicuku cya saa cyenda. Nyamara bahaje nyuma y’iminota mikeye iriya myenda igejejwe muri ruriya rugo.”

Bariya bantu uko ari Batatu bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza. Ni mugihe iriya myenda n’imodoka byajyanwe mu bubiko bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA).

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment