Basketball: Mu mikino y’abatarengeje 16 nubwo u Rwanda rwatsinzwe ruracyafite amahirwe


Ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 16 bakina umukino wa Basketball batangiye irushanwa ry’akarere ka gatanu itsindwa na Tanzania amanota 74-63 mu irushwana ryakiriwe n’ u Rwanda.

Wari umukino ikipe y’igihugu ya Tanzania y’abatarengeje imyaka 16 bayoboye umukino kuva utangiye kugeza urangiye cyane ko abakinnyi b’u Rwanda basaga nk’abiyinye ndetse bakanakora amakosa menshi.

Agace ka mbere k’umukino karangiye Tanzania ifite amanota 22-13, agace ka kabiri karangira Tanzania ifite amanota 35 kuri 30 y’u Rwanda. Mu gace ka gatatu abangavu b’u Rwanda bakomeje gukora amakosa yavagamo amanota ku ruhande rwa Tanzania byaje no gutuma aka gace karangira 53-42. Umukino wose waje kurangira Tanzania ibonye instinzi kumanota 74-63.

Usanase Stacy Charlene ni kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ,yavuze ko kuba ari irushanwa rya mbere bakinnyi ngo bagize kwitinya ariko ko mu mikino ikurikira bazaba batinyutse ndetse bakaba banitwara neza.

Yagize ati  “Tanzania yaturishije kwigirira icyizere, twe kubera ariwo mukino wambere ukomeye dukinnye twatagiranye ubwoba bwatumye tunakora amakosa menshi bihita bidupfana.”

Yunzemo “Ibi byose bitweretse isomo twabonye aho gukosora,tugiye kugenda dukosore kuburyo kuwa tuzitwara neza imbere ya Uganda.”

Mollel Catherine wa Tanzania niwe watsinze amanota menshi 32 mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda Nyiramugisha Hope yatsinze amanota 22.

Aha Rwanda rufite itike kuko ari rwo ruzakira imikino ya nyuma Nyafurika (Afro Basket) Bivuze ko hagati ya Tanzania na Uganda ariho hagomba kuva ikipe izahagararira akarere ka gatanu muri iyo mikio izabera mu Rwanda muri Kanama.

Mu bahungu hagati ya Uganda n’u Rwanda izaba iya mbere izabona itike yo guhagararira akarere ka Gatanu mu mikino Nyafurika izabere muri Cap Vert.

Kubera ko amakipe yitabiriye ari make,atatu mu bakobwa n’abiri mu bahungu,mu bakobwa amakipe yose azakina imikinoo ibiri hagati yayo naho abahungu bakine nabo imikino ibiri.

Uko gahunda y’imikino iteye:

Ku wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019

-Rwanda 63-74 Tanzania (Girls)

Kuwa Kabiri tariki 11 Kamena

18.00 – Tanzania vs Uganda (Girls)

Kuwa Gatatu tariki 12 Kamena 2019

17.00 – Uganda vs Rwanda (Girls)

19.00 – Rwanda vs Uganda (Boys)

Kuwa Kane tariki 13 Kamena 2019

18.00 – Tanzania vs Rwanda (Girls)

Kuwa Gatanu tariki 14 Kamena 2019

18.00 – Uganda vs Tanzania (Girls)

Kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019

17.00 – Rwanda vs Uganda (Girls)

19.00 – Uganda vs Rwanda (Boys)

 

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment