Basabwe kwirinda ibihuha baharanira iterambere


Kuri uyu wa Kane Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana yari mu Murenge wa Kitabi mu kwifatanya n’abahinzi n’abakozi b’uruganda Kitabi Tea Company, bizihizaga umunsi ngarukamwaka w’umuhinzi. CG Gasana yavuze ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’inkengero zayo ubu bitekanye, abasaba gukomeza ibikorwa byabo by’iterambere baharanira kugira imibereho myiza. Yashimye inzira y’iterambere barimo, abasaba kwirinda urucantege n’ibihuha bishobora kubasubiza inyuma mu iterambere.

CG Gasana akaba na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye abaturage kutita ku ibihuha ahubwo bagaharanira iterambere

CG Gasana yagize ati “Dufite inzego z’umutekano twizera, zirahari ziradufasha kugira ngo zikurikirane neza ntibizongere kuba. Turasaba n’abaturage kujya batanga amakuru ku washaka kubinjirira batamuzi. Dukore akazi kacu, amakuru tuyatangire ku gihe tuyahe inzego z’umutekano zikore akazi kazo”.

Yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bwakomeje kubaranga mu gukorana neza n’inzego z’umutekano, abasaba kubikomeza. Yatanze urugero ati “Hano higeze kuba ibihe by’abacengezi, dukorana namwe neza turabanesha baragenda, uwasagutse aragenda”.
Abaturage bo muri uyu Murenge wa Kitabi biyemeje gukaza amarondo no kujya batanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, igihe cyose baketse ko hari igishobora guhungabanya umutekano wabo, cyane ko kwibungabungira umutekano ari inyungu zabo cyane.

Basabwe kwirinda ibihuha baharanira iterambere

Uru rugendo CG Gasana yarugize nyuma y’itariki 16 Ukuboza 2018, ubwo mu masaha y’umugoroba nibwo abagizi ba nabi bagabye igitero ku modoka eshatu mu Murenge wa Kitabi, mu Karere ka Nyamagabe, bakazitwika. Ingabo z’u Rwanda zahise zitabara zijyana kwa muganga abakomeretse ndetse zigarura abaturage 74 bari bashimuswe. Muri icyo gitero abaturage bane b’u Rwanda bitabye Imana, Ingabo z’u Rwanda zica batatu mu bari bagabye igitero, abasigaye bahungira i Burundi.


@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment