Amarangamutima y’umubyeyi wa Diamond ku mukazana we mushya


Mu kiganiro na Risasi Mchanganyiko, nyina wa Diamond yahishuye akamuri ku mutima, anavuga ku mukazana we mushya. Uyu mukecuru ukunze kwitwa Bi Sandra ku mbuga nkoranyambaga, yahakanye iby’amakuru amaze iminsi avuga ko yahatiye umuhungu we kurushinga n’umukobwa wo muri Tanzaniya witwa Kim Nana aho kuba Tanasha Donna Oketch bari mu rukundo.

Umubyeyi wa Diamond ategereje umugore mushya w’umuhungu we

Yagize ati “Ni gute nakwanga ko Tanasha aba umukazana wanjye kandi nta kibi yigeze ankorera? Ni nde wavuze ko ntigeze mwemera? Niba umuhungu wanjye yumva amunyuze mu buryo bunoze, niteguye guhundagaza imigisha ku mubano wabo. Imyaka si ikibazo cya Diamond, ndatekereza igihe kigeze ngo abe yarushinga. Amaboko yanjye ategereje kugwamo umukazana wanjye Oketch n’urukundo rwinshi. Imana izadufashe mu rugendo rwo gukora ubukwe bikorwe nk’uko byateguwe”.

Uyu mukecuru w’imyaka 50 aganira na kiriya kinyamakuru, inyuma ye humvikanaga urusaku rw’umukobwa we witwa Esma Platnumz wavugaga ko bafite icyifuzo cy’uko Tanasha yaba umukobwa wa nyuma musaza we yeretse umuryango.Ati “Ni Diamond Platnumz ubwe wahisemo Tanasha Oketch ndetse nta kibazo mbifiteho, kandi yabonye ko baberanye ndetse banashyigiranwa. Nabifuriza ibyiza. Nifuza ko iby’urukundo rwabo bitarangira nk’uko iby’abandi bakundanye na Diamond byagenze. Nifuza kwitwa muramukazi wa Tanasha.”

Umuryango wa Diamond wishimiye bikomeye umukunzi mushya afite bagiye no kurushinga

 

Diamond yishimiye umukunzi we mushya

Uyu mukobwa w’Umunya Kenya yeretse umurwango we Diamond Pltnumz Ku wa 1 Ukuboza, ndetse nyuma y’icyumweru na Diamond yahise amwereka nyina n’abavandimwe nk’umukobwa yifuza ko barushinga.

Mu minsi mike ishize Diamond Platnumz yabwiye Wasafi Tv ko yifuza gukora ubukwe na Tanasha ku wa 14 Gashyantare 2018, kuko akeneye umuntu umuba hafi yaba mu bijyanye n’ishoramari no bundi buzima bujyanye n’urukundo. Ati “Ni ukuri nshaka kwicara ngatuza ngashaka uwo dufatanya urugendo rw’ubuzima bw’urukundo. Narishimishije bihagije. Ni ukuri nakoze byinshi. Nkeneye umugore umpa inama, akanamfasha gukora ubushabitsi neza, akabukurikirana kugira ngo bukomeze kugera kure. Tugakomeza no guteganyiriza ahazaza, kandi ndi njye na Tanasha umushinga nk’uwo tuwugeze kure”.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment