Kidamage Jean Pierre, ni umwe mu rubyiriko rukora ubuhinzi, we akora ubuhinzi budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda bw’amasaro ndetse akanayongerera agaciro.
Mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi bw’amasaro, akoramo ibikoresho binyuranye birimo imitako, amarido, amashapure, ibinigi bigezweho biherekejwe n’ibokomo byabyo n’amaherane.
Arifuza guha agaciro “Made in Rwanda”
Kidamage wifuza guca ibikomoka ku masaro bituruka mu mahanga akimika ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”, afite company yitwa ” Zamuka Rwanda Ltd”, ikorerwa mu Ntara y’Iburasirazuba, akarere ka nyagatare, umurenge wa Rukomo, akagari ka Gashenyi, mu mudugudu wa Nyamirambo, atangaza ko afite indoto zo guhaza isoko ryo mu Rwanda no mu mahanga hadasigaye.
Akaba ahamagarira abaturarwanda gukunda no gukoresha ibyo akora, aho ahamagarira Kiliziya Gatorika kugura amashapure akora cyane ko aba akoze neza kandi mu masaro y’umwimerere hamwe n’abandi bose bakenera ibikorwa mu masaro harimo imitako, amarido, ibinigi, ibikomo n’amaherena.
Ukeneye kurangura cyangwa kugura ibikomoka ku masaro meza y’umwimerere kandi ku giciro cyiza yahamagara Kidamage Jean Pierre Kuri 0783434778
Yegukanye ibihembo binyuranye, nubwo yatangije igishoro gito
Kidamage Jean Pierre watangiye ubuhinzi bw’amasaro ashoye amafaranga y’u Rwanda 5000 yaguzemo imbuto z’amasaro irobo, ayahinga kuri ari 1 yakodesheje, akuramo umusaruro w’ibiro 92, agurishamo ibiro 80, ibindi abigira imbuto ariko nubwo yahereye ku gishoro gito ubu ageze ahashimishije, aho yahawe igihembo cya miliyoni 10 k’ubw’imikorere ye myiza nk’umuhinzi w’urubyiruko ubyaza umusaruro neza ibyo yejeje.
Hari ubufasha Kidamage asaba inzego zinyuranye bwatuma arushaho gukora neza
Kidamage yatangaje ko yifuza gukora ubuhinzi bw’amasaro no kuyaha agaciro mu buryo bw’ikoranabuhanga, akaba akeneye imashini yihutisha ibikorwa bye byo kuyabyaza umusaruro mu bikoresho binyuranye, akava mu buryo bwa gakondo (gukoresha inshinge, koroshi) agakoresha ikoranabuhanga.
Yagize ati ” Dukeneye imashini itunganya amasaro ku buryo bwihuse, ikayumisha, ikadufasha kuyabyaza umusaruro byihuse kandi neza, bityo nkaca amasaro aturuka mu bushinwa”.
Kidamage yakomeje atangaza ko iyi machine akeneye iba mu bushinwa, iya make igura miliyoni 19 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati ” Mu Rwanda dufite amasaro meza y’umwimerere, adakenera gusigwa irange nk’ariya yo mu Bushinwa, ikibura ni imashini n’ inzego za leta by’umwihariko iz’ubuhinzi n’ubucuruzi zikamfasha kubona amasoko cyane ko company yanjye iteye imbere yatanga akazi ku rubyiruko rwinshi tukarwanya ubushomeri, tukongera imibare y’abo turihira mitiweli ari nako turushaho guteza imbere igihugu cyacu”.