Akomeje kwagura impano ye


Umuhanzi MUSEKEWEYA Liliane

ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru umuringanews.com kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14/05/2019, yatangaje ko vuba aha agiye gushyira ku mugaragaro igitabo yanditse cy’inkuru y’abana yise ZUBA na GANZA, inyigisho iri muri iki Gitabo ikaba ari ugutoza abana kurengera ibidukikije, birinda kwangiriza ibiti no kubitema ahubwo bakarushaho kubyongera batera ibindi biti.

Nyuma ya ZUBA na GANZA abahishiye n’ibindi bitabo byinshi

Ikinyamakuru umuringanews.com cyabajije MUSEKEWEYA Liliane impamvu yahisemo gutanga ubwo butumwa abinyujije mu gitabo cy’abana, abatangariza ko icyo utoje umwana akiri muto agikurana, kandi ko icyo utamutoje mu iterura akura ntabumenyi agifiteho bityo bikaba byazamutera ikibazo mu mikurire ye, kuberako atagize amahirwe yo kukimenya akiri muto ngo abashe kukirinda, ashimangira ko abana bose bagiye bamenya akamaro k’igiti byazafasha isi mu minsi iri imbere, bitewe nuko nabo bari mubangiriza ibiti cyane, ati turengere ibidukikije tunabitoza abana bacu.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment