Airtel Rwanda ntiyasigaye mu gutera inkunga mu kurwanya Covid-19


Kuri uyu wagatanu tariki 1 Gicurasi 2020, Airtel Rwanda ibinyujije Muri Minisiteri y’Ubuzima yateye inkunga Guverinema y’u Rwanda isaga miliyoni 135 z’amafaranga y’urwanda yo kurwanya COVID-19.

Umuyobizi mukuru wa Airtel Rwanda  Amit chawla ashyikiriza Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije iyi nkunga, yatangaje ko uyu ari umwanya mwiza Airtel Rwanda ibonye mu rugamba rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda .

Yagize ati ” Uyu munsi, Airtel Rwanda twishimiye amahirwe tugize yo gutanga inkunga nk’uruhare rwacu mu musanzu wo kurwanya icyorezo cya COVID-19″.

Uyu muyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Amit chawla akaba yashimiye Guverinoma z’ibihugu binyuranye ku ngamba zifata mu kurwanya ndetse no kurandura icyorezo kibasiye isi yose COVID-19.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, yashimiye iyi nkunga, atangaza ko ari ikimenyetso cyiza cy’ubufatanye n’ubumuntu byagaragajwe n’abakozi ba Airtel Rwanda mu gushyigikira gahunda y’igihugu yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Airtel Rwanda ikaba ikomeje gushishikariza abakiliya bayo kwirinda Coronavirus bahana  intera hagati yabo,  ibibutsa gukoresha umurongo wa 114 yabashyiriyeho mu rwego rwo kwirinda no gutanga amakuru ku cyorezo cya COVID-19, abanyeshuri nabo ikaba yaraborohereje kugera ku mbuga ziriho amasomo ku buntu hakoreshejwe murandasi, ndetse inashyiraho uburyo bwo gufasha imiryango koherezanya ubutumwa bugufi n’amafaranga ku buntu.

NIKUZE NKUSI Diane

IZINDI NKURU

Leave a Comment