Ahahoze ari KIST hagaragaye umurambo w’umunyeshuri


Muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) ahahoze ari KIST habonetse umurambo w’umukobwa wahigaga witwa Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 y’amavuko ufite ibikomere ku mutwe bikekwa ko yishwe.

Nyakwigendera Sandrine Imanishimwe 

Ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru cyaraye kirangiye tariki ya 8 Nzeri 2019, nibwo umurambo w’uyu mukobwa uvuka mu Karere ka Huye wigaga mu mwaka wa mbere wagaragaye mu nzira abanyeshuri bakunze kunyuramo.

Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ako abanyeshuri babiri b’abakobwa aribo ba mbere babanje kubona uyu murambo bahita babimenyesha inzego zitandukanye za Kaminuza.

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda Mike Karangwa, yatangaje ko umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe ndetse hamenyekanye icyamwishe.

Ati “Ayo makuru yatangajwe n’abanyeshuri bagenzi be bari batashye babona uwo murambo, icyakozwe ni uko bikimara kumenyekana byahise bibwirwa Urwego rw’umutekano rwo muri kaminuza rukorana na RIB na Polisi.”

Yakomeje avuga ko iperereza ryahise ritangira ndetse hatabwa muri yombi abantu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mukobwa uretse ko ngo byose bizatangazwa na RIB kuko ariyo iri kubikurikirana.

NIYONZIMA Theogene

IZINDI NKURU

Leave a Comment