Abaturage bo mu murenge wa Kimisagara baratabaza


Abaturage bo mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge, baravuga ko babangamiwe n’abajura babategera mu nzira bitwaje ibintu bitandukanye birimo inzembe n’ibyuma bikomeretsa bakabambura ibyabo.

Bamwe mu batuye muri uyu murenge babwiye itangazamakuru  ko batewe impungenge n’ubuzima bwabo kubera abajura basigaye bitwaza imbaho bateyemo imisumari bakabategera mu nzira bakabambura.

Bemeza ko muri uyu murenge wa Kimisagara ubujura bumaze gufata indi ntera kubera ko ubu hari n’abajura bitwaza inzembe bagategera abantu bari kuvugira kuri telefone mu nzira bakazibakebesha bagahita bakashikuza telefone bakiruka.

Ngo iki kibazo kitavugutiwe umuti byabagiraho ingaruka nyinshi cyane cyane ko muri iki gihe n’iyo banitse imyenda ku manywa bibasaba kuyiguma iruhande kugira ngo batayibwa n’abajura biba mu ngo.

Kayihura Felix w’imyaka 48 utuye mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara we avuga ko amaze kwibwa ategewe mu nzira n’abajura kandi bagasiga bamukomerekeje inshuro ebyiri.

Ati “Ubu iri jisho abajura bararyangije mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, ubwa mbere bantegeye mu nzira banyambura ibihumbi 14 n’inkweto n’umukandara njya kurega kuri RIB Guma mu Rugo ihita ijyamo, ejobundi nibwo bantegeye nanone mu nzira baranyambura banankomeretsa n’iri jisho kuko irya mbere ryari ryakize.”

Yongeyeho ko abamuteze bari bambaye imbaho bateyemo imisumari ku maboko ku buryo ari zo bifashishije bamuniga bituma ahita abaha ibyo yari afite byose.
Byiringiro Emmanuel, ukorera Nyabugogo, na we yemeza ko abajura bo muri aka gace biyongereye.

Ati “Ugira gutya ukumva umuntu aratatse ngo banshikuje telefone noneho ubu basigaye bitwaza inzembe bagahengera umuntu ari kuvugira kuri telefone bakamukeba ukuboko yayita bagahita bayitora bakiruka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles, na we yemeza ko muri aka gace ayobora harimo ikibazo cy’abajura bategera abaturage mu nzira bakabambura.

Ati “Ubu turi mu mikwabu, turi gufatanya na polisi ariko ibyo byo kuvuga ngo hari abatewe ibyuma ntabyo duheruka ariko ku bijyanye n’abashikuza telefone bo barahari kuko hari n’abo twaraye dufashe kandi ndakeka ari igikorwa tugiye gukomeza kandi ndibaza hamwe n’inzego z’umutekano turabikoraho.”

 

Source:igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment