Abatanga servisi z’ibigo by’itumanaho n’amabanki bazwi nk’ aba agent barimo kubakirwa kiosque zigezweho zizatuma barushaho gutanga servisi nziza. Ihuriro ry’abahoze ari abasirikari rizubaka izi kiosque rikavuga ko ibi bizongera umutekano w’abakenera servisi zitangwa n’aba agent kandi abo nabo bakarushaho kubona inyungu muri servisi batanga.
NIYIBIZI Olivier amaze umwaka n’igice akora akazi ko gushyira amafaranga ku makarita yifashishwa mu gutega imodoka rusange azwi nka tap &go. Ni akazi kuri ubu akorera mu mutaka ushinze mu meza ateretseho ibuye rinini:
Ati “Ingorane ni uko hano haca amakamyo menshi hakaba n’ umuyaga mwinshi, urabona ko hano nashyizeho iri buye kugirango umuyaga ntuzitware. iyo ibuye ritariho umuyaga utwara byose nkabisanga hasi.”
Ingorane zo gutanga servisi ku bazwi nk’ aba agent bakorera mu mitaka hirya no hino ku mihanda zivugwa kandi na NKURUNZIZA Jean Claude na we utanga izo serivisi.
Ati “Hashobora kuza abakiliya nka batanu bakagukikiza impande zombi, kwa kundi ukorera kuri telefoni umubare wawe w’ ibanga bashobora kuwubona, umutubuzi ashobora no guhita agushikuza telefoni akayirukankana, mu mutaka urebye ni ubujura gusa nta kindi kuko abakiliya baza ari batatu umwe acunga code yawe n’amafaranga ushobora kuyakura mo umuntu akaba arayajyanye, n’ imvura n’ izuba.”
Ingorane abazwi nk’aba agent bakorera ku muhanda bahuraga na zo zatangiye kuvugutirwa umuti n’ihuriro ry’ abahoze ari abasirikari Rwanda ex-combatants benefits union ryatangiye kubaka kiosque zigezweho bazakoreramo.
Kiosque imwe izaba ifite ubushobozi bwo gukorerwamo n’abantu batandatu, uje kuyikoreramo akazajya yoroherezwa kuhakodesha ku buryo bitadindiza ubucuruzi bwe. Usibye gukorerwamo n’ aba agent b’amabanki n’ ibigo by’ itumanaho izi kiosque zizajya zinatangirwamo servisi zikomatanyije z’ikoranabuhanga.
GAKUMBA William utanga izi servisi ati “Dutanga servisi zose za online harimo iza banki iz’Irembo ndetse tugafasha n’ aba agents batugana kubaha amakarita.”
Ku ikubitiro i Gikondo ni ho hubatswe izi kiosque zigomba no gukwira mu gihugu hose. Hazubakwa kandi ubwiherero rusange ndetse n’ aho abantu bashobora kwicara baruhuka. Izi nyubako zamaze kongera ubwiza bw’ agace kari karahariwe inganda mu mujyi wa Kigali bituma hari n’ abageni batangiye kuhabenguka bakahafatira amafoto y’ urwibutso rw’ubukwe bwabo.
Source: RBA