Abarokotse genocide yakorewe abatutsi nibo bibasirwa cyane n’ihungabana


Muri uyu mwaka wa 2018 hakozwe ubushakashatsi bubaye  ku nshuro ya mbere, bukorwa na Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside hamwe  na Minisiteri y’umuco na siporo, bwerekana ko abarokotse genoside yekorewe Abatutsi aribo benshi bafite ikibazo cy’ihungabana hamwe n’agahinda gakabije ugereranyije n’abandi banyarwanda  batarokotse genocide yakorewe abatutsi.

Dr Yvonne Kayiteshonga ukuriye ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri MINISANTE

Ubu bushakashatsi bwerekanye mu babajijwe bafite hagati y’imyaka 14-35 mu banyarwanda bose, hafi 4% bagaragayeho ibimenyetso by’ihungabana ubwo hakorwaga ubushakashatsi. Ku bacitse ku icumu umubare ni munini aho 27% bafite hagati y’imyaka 24-65 babajijwe bari bafite ibimenyetso by’ihungabana.

Ubu bushakashatsi bwari bugamije kumenya uko ibibazo byo mu mutwe bihagaze mu gihugu, uko ikibazo cy’ihungabana n’ibindi bibazo byo mu mutwe kimeze ku bacitse ku icumu rya genoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi ubu bushakashatsi bwari bugamije kwari  ukureba uko ibiyobyabwenge bihagaze mu guteza ibibazo byo mu mutwe mu gihugu no kumenya aho abatuye u Rwanda bageze mu kumenya serivisi n’inzego zifasha mu gihe umuntu yagize ibibazo byo mu mutwe n’uko bazitabira.

Ku bijyanye n’agahinda gakabije, mu banyarwanda bafite hagati y’imyaka 14-35, abagera kuri 12% bari bafite iyi ndwara naho mu bacitse ku icumu bafite hagati ya 24-65, abari bayifite ni 35%. Inyigo zakozwe mbere y’ubu bushakashatsi zo zagaragazaga ko abanyarwanda bari hagati ya 11 na 44% bafite ibibazo bitewe n’ihungabana, mu gihe abafite agahinda gakabije babarirwaga hagati ya 15.5 -53.9%.

Ubu bushakatsi bwagaragaje ko akarere ka Gasabo ari ko gafite umubare munini w’abafite ibibazo byo mu mutwe bagera kuri 36.7% mu gihe Akarere ka Nyabihu ariko gafite bacye bagera kuri 5.8%.

Ruzindana Jean nawe yemeje ko ubushakashatsi bwakozwe ibyavuyemo nta gitangaje kirimo

Ruzindaza Jean, Umuyobozi w’ishami ry’ubuvugizi bw’abacitse ku icumu rya genoside yakorewe abatutsi muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), , yavuze ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi nta gitangaza kirimo, ati “Ntabwo bitangaje kuba hari ibibazo bijyanye n’ihungabana n’agahinda gakabije mu bacitse ku icumu rya Genoside yakorewe Abatutsi, birumvikana ko bafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe kandi ni ikintu gikomeye, tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo barusheho guhabwa ubuvuzi bw’ibanze’’

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Yvonne Kayiteshonga, we yatangaje  ko abarwaye indwara zo mu mutwe baterwa no gukoresha ibiyobyabwenge ari bacye nta nubwo bagera kuri 0.3% mu gihe mu bacitse ku icumu rya jenoside ari 1.3%.”

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko ingamba zihari ari ukongera umubare w’abanganga b’inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe, ndetse n’ababihuguriwe, guhera ku rwego rw’Ibigo nderabuzima kugeza ku bitaro.

Ku bijyanye n’Abajyanama b’ubuzima nabo birateganywa ko bazongererwa amahugurwa azabafasha kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment