Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021, mu murenge wa Kitabi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashyikirije mudasobwa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 92 tugize akarere ka Nyamagabe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Masagara mu Murenge wa Musange, Gatete Emmanuel yavuze ko izo mudasobwa zigiye kubafasha kwihutisha serivisi batanga.
Ati “Ubundi twandikaga mu makarine, ariko ubu ngubu icyo bigiye kudufasha bigiye gutuma abaturage bacu tubaha serivisi zitandukanye haba mu kurangiza imanza kuko dusigaye tuzirangiza hifashishijwe ikoranabuhanga. Tukaba dushima ubuyobozi bw’Igihugu bwatugeneye mudasobwa nk’igikoresho cy’akazi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamugali mu Murenge wa Gasaka, Nyirakanani Espérance, yashimye ko bahawe avuga ko umuturage atazongera gukora urugendo ava ku Kagari ajya ku Murenge gushakayo serivisi.
Minisitiri Gatabazi yibukije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari ko inshingano zabo z’ibanze ari ugucunga umutekano w’abaturage, kubakemurira ibibazo, kubaha serivisi nziza no kubakangurira kwitabira gahunda za Leta.
Agaruka kuri mudasobwa bahawe, Minisitiri Gatabazi yavuze ko zatanzwe muri gahunda ya Perezida wa Repubulika yo guharanira ko umuturage abona serivisi adakoze urugendo.
Yagize ati “Ni mudasobwa zizahabwa buri kagari kose mu gihugu guhera ku wa Mbere. Ni mudasobwa zikomeye kandi z’ubwoko bwiza, nta kubwira abaturage ngo umuriro wabuze, internet yabuze kuko umutarage aba akeneye serivisi.”
Minisitiri Gatabazi yavuze ko ubu serivise z’Irangamimerere mu Rwanda zisigaye zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga ari yo mpamvu aba bayobozi bagiye kuzifashisha bakora ibitagikorerwa ku mpapuro.
Ati “Habanje kuvugururwa itegeko maze ryemerera abayobozi b’utugari gutanga serivisi z’Irangamimerere, ntabwo bari bafite ibikoresho bibafasha kwandika mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo ubu umwana uvukiye mu rugo azajya yandikwa n’Akagari n’uwapfuye yandukurwe n’Akagari hakoreshejwe iyi mudasobwa.”
Yavuze ko ibyo bizafasha ko umuturage igihe azaba atari aho atuye azajya abona serivise aho ari hose kuko azajya ayihabwa atagombye gukora urugendo rurerure.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bibukijwe ko bagomba no gushyira ingufu mu gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage no kubahugura, kwegera abaturage no kubaka ubufatanye n’abikorera n’imiryango itari iya Leta nk’abafatanyabikorwa b’uturere, kwita ku isuku mu ngo n’udusantere no kwita ku mirire y’abana.
Ubwanditsi@umuringanews.com