Abahanzikazi b’abanyarwanda baciye agahigo


Butera knowless ,charly na nina na sherri silver

Ni ku nshuro ya gatanu hagiye gutangwa ibihembo bya Africa Muzik Magazine Awards bihurizwa hamwe n’iserukiramuco ry’indirimbo. Bizatangirwa Muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika muri Leta ya Texas, mu Mujyi wa Dallas kuwa 07 Ukwakira 2018, muri iryo hatana hakaba mu batoranyijwe harimo abahanzikazi b’abanyarwanda Knowless Butera n’itsinda rya Charly na Nina n’umubyinnyi Sherrie Silver.

Knowless Butera
Charly na Nina

Aha bahanganye n’abandi barimo Julina Kanyomozi, Rema, Sheebah Karungi, bo muri Uganda, Victoria Kimani, Akothee bo  muri Kenya, Nandi na Vanessa Mdee  bo muri Tanzaniya.

Nta muhanzi w’umugabo ukomoka mu Rwanda, ugaragara ku rutonde rw’abahatanira ibi bihembo. Mu bahatanira igihembo cy’umugabo witwaye neza mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba harimo Eddy Kenzo, Bebe Cool bo muri Uganda, Diamond Platnumz, Ommy Dimpoz, Harmonize, Ali Kiba, Juma Jux bo muri Tanzaniya,  Khaligraph Jones, Sauti Sol na Nyashinski bo muri Kenya.

Ibihembo bihabwa abahanzi bahize abandi muri Afurika mu byiciro bitandukanye. Kuri ubu bizatangwa mu byiciro mu 18, akaba ari ku nshuro ya mbere abanyarwanda bashyizwe mu bazahatanira ibi bihembo, aho umwaka ushize Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya na Victoria Kimani aribo bari begukanye ibihembo by’abakomoka mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba  .

Sherrie Silver

Mu cyiciro cy’ababyinnyi harimo umukobwa witwa Sherrie Silver wamamaye cyane mu ndirimbo yitwa This America ya Childish Gambino. Ahanganye na Kaffy Dancequee, Dream Chaser Kids, Didi Emah bo muri Nigeria, The Grove, Manuel Canza Laurenzo bo muri Angola, Ghetto Triplet bo muri Uganda, La Petite Zota Ivory Cost, na Moses Iyobo wo muri Tanzaniya.

IGIHOZO UWASE Justine


IZINDI NKURU

Leave a Comment