Abagenerwabikorwa ba FARG babangamiwe no kudahabwa imiti


Ikigega gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye “FARG” yahoze ifitanye amasezerano na farumasi 30 hirya no hino mu Rwanda, abagenerwabikorwa bayo bajyaga bifashisha baguramo imiti mu buryo buboroheye, ariko kuri ubu abagenerwabikorwa bayo batangaje ko batakibasha kubona imiti muri za farumasi bakoresheje ikarita zabo zo kwivuza nkuko byahoze.

FARG yabwiye itangazamakuru ko  impamvu bataratangaza izindi farumasi ari uko hari inshyashya bashaka kuzanamo kuko iza mbere zari nke ugereranyije n’umubare w’abagenerwabikorwa bari hirya no hino mu gihugu, dore ko amasezerano FARG yari ifitanye n’izo farumasi yarangiye mu Ukuboza umwaka ushize wa 2018, ubu abagenerwabikorwa kubona imiti muri za farumasi bakoresheje ikarita zabo ntibigikunda.

Bamwe mu bagenerwabikorwa bavuze ko bitaboroheye kubona imiti mu mafarumasi kuko basabwa kwiyishyurira igiciro cyose, bitandukanye na mbere kuko bagabanyirizwaga.

Umwe mu bagenerwabikorwa urwaye diabète, yabwiye Rwanda Today ko amaze amezi atanu atabona imiti kandi bimusaba kuyifatira ku gihe.

Ati “Ubwo FARG yatumenyeshaga ko amasezerano yari ifitanye na za farumasi yarangiye, twasabwe kujya tugana ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, byatumye hari ubwo twagendaga hagashira nk’amezi atatu tutavuwe kubera ko turi benshi.”

Icyakora yashimiye FARG kuba yaragiye igoboka abafite indwara zidakira, kuko basabwa kugana icyo kigo bagahabwa ubufasha butuma bajya kwivuza bidatinze.

Umuyobozi Mukuru wa FARG, Theophile Ruberangeyo, aherutse kuvuga ko icyo kibazo kiri gushakirwa umuti kandi bizeye ko kizakemuka vuba. Ati “Turi gushaka uburyo bwo kongera ireme rya serivisi duha abagenerwabikorwa bacu.”

Mu mwaka wa 1998 nibwo Leta yashyizeho Ikigega FARG kigamije gufasha abagenerwabikorwa bacyo muri gahunda zinyuranye zigomba kubinjiza mu buzima bwiza bushingiye ku iterambere rirambye, bakareka guheranwa n’agahinda batewe no kubura ababo.

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment