Abadepite batunguwe n’uruhuri rw’ibibazo byirengagizwa n’ubuyobozi


Muri iki Cyumweru abadepite bari mu turere twose tw’Igihugu, aho bari gusura abaturage bakareba ibibazo bikibugarije, batunguwe n’uruhuri rw’ibibazo byirengagijwe n’inzego z’ibanze.

Mu bibazo bitandukanye bagejejweho, uwari ukuriye abo badepite basuye akarere ka Rubavu Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko Umutwe w’abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana yavuze ko bashenguwe n’ikibazo cy’uwitwa Sekidende warimanganyijwe umutungo we n’umugore babyaranye abana 8, imitungo ye igatezwa cyamunara, umusaza agasigara azerera ku gasozi.

Bivugwa ko umugore wa Sekidende yakoze inyandiko mpimbano imuhesha imitungo ya Sekidende, ayikorewe n’umukozi wo mu karere ka Nyabihu.

Sekidende yasabwaga kuzana inyandiko ko yasezeranye n’uwo mugore, abanza kuyibura kuko basezeraniye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yaje kuyibona ahagarikisha cyamunara ariko biba iby’ubusa.

Ati “Abanyarwanda mugomba kuba inyangamugayo, byibuze ntushobora no kumva ko umuntu mwabyaranye abana umunani ngo ugire ubumuntu, ukifata ukamwangaza ku gasozi, ibi bintu ko dupfa tukabisiga, kuki muta ubumuntu koko?”

Yakomeje avuga ko hari n’abaturage batazi uko inzego zikurikirana, ikaba yaba imwe mu ntandaro zo kudakemurira ibibazo ku gihe.

Yagize ati” Ibibazo byihariye turi kugenda tubona ni ibisaba gutega amatwi abaturage, batezwe amatwi neza, ibibazo byaba bike cyane. Ikindi kibazo ni abaturage basimbuka inzego, yagira ikibazo ntajye aho bikwiye ngo bamufashe.”

Akomeza avuga ko hari n’ibibazo bihabwa umurongo ariko abayobozi bashinzwe kubikemura bakabirangarana.

Ati “Na bya bibazo byahawe umurongo, ugasanga abayobozi ntibabihaye umwanya kandi wa muturage yaraje kukivuga kuko kimubangamiye.”

Yatanze urugero ku muturage wasenyewe n’umuhanda, rwiyemezamirimo akemera kumwishyura ariko ikibazo ntigikemuke kuko nta muyobozi wagihaye umwanya.

Abayobozi basabwe kwegera abaturage, bakababa hafi kugira ngo ibibazo byabo bikemuke batarinze gusiragira.

 

 

 

ubwanditsi:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment