Inyungu ku ikoreshwa ry’imibare igaragaza uko uburinganire buhagaze mu Rwanda


Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda “NISR” cyatangije icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa ku bijyanye n’ibyiza by’ikoreshwa ry’imibare igaragaza uko uburinganire buhagaze mu igenamigambi ry’akarere. Iki cyiciro kizahugurwa mu gihe cy’iminsi itanu, kikaba kitabiriwe n’uturere 15 hamwe n’Umujyi wa Kigali, aho buri karere gahagarariwe n’ushinzwe igenamigambi, ibarurishamire hamwe n’ushinzwe uburinganire.

Abitabiriye amahugurwa basabwe gushyira imibare ku buringanire mu bikorwa byabo bya buri munsi
David Museruka “SPIU coordinator” yatangaje akamaro k’imibare igaragaza uko uburinganire buhagaze mu Rwanda

Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 7 Gashyantare 2022, yatangijwe ku mugaragaro n’ukuriye ishami rishinzwe guhuza imishinga muri NISR “SPIU coordinator” David Museruka, yatangaje ko hagamijwe kurushaho kumenyekanisha akamaro k’imibare igaragaza uko uburinganire buhagaze mu Rwanda, bifasha kumenya uko iyi gahunda ihagaze, bityo n’igenamigambi ry’uturere rikajya rikorwa ridasize inyuma imibare y’uburinganire ndetse n’ingengo y’imari idasigaye.

Ati “NISR isohora ibijyanye n’imibare ku buringanire hanyuma ikifashisha “GMO” na “MIGEPROF” kubihuza na politike, intego y’aya mahugurwa ni ukuba nyuma yayo iyi mibare “NISR” isohora izajya yifashishwa umunsi ku wundi mu kazi mukora, ikifashishwa mu buzima busanzwe aho kugira ngo imibare yasohotse ibe imfabusa”.

Abitabiriye amahugurwa yo gukora igenamigambi hashingiwe ku mibare igaragaza uko uburinganire buhagaze mu Rwanda “Gender Statistics”
Abitabiriye amahugurwa bo mu nzego uko ari eshatu z’uturere n’Umujyi wa Kigali

Uturere twitabiriye aya mahugurwa ni Huye, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Bugesera, Kayonza, Rwamagana, Gicumbi, Gakenke, Rulindo, Ngororero, Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge hamwe n’Umujyi wa Kigali.

Twabibutsa ko muri SDGs hashimangiwe cyane iterambere rirambye kuri buri wese mu buryo bungana ntawe uhejwe. U Rwanda rwihaye intego yo kurigeraho muri 2030, akaba ari muri urwo rwego NISR ijyenda ireba aho igipimo kigeze hifashishijwe imibare, nubwo u Rwanda ruhagaze neza, ariko hagomba kubaho mu buryo bwimbitse by’umwihariko mu rwego rw’uturere gukora igenamigambi hashingiwe ku mibare igaragaza uko uburinganire buhagaze mu Rwanda “GENDER STATISTICS”.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

One Thought to “Inyungu ku ikoreshwa ry’imibare igaragaza uko uburinganire buhagaze mu Rwanda”

  1. […] Uturere twitabiriye aya mahugurwa y’iminsi itanu ni Huye, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Bugesera, Kayonza, Rwamagana, Gicumbi, Gakenke, Rulindo, Ngororero, Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge hamwe n’Umujyi wa Kigali, buri karere kari gahagarariwe n’ushinzwe igenamigambi, ibarurishamire hamwe n’ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango.https://umuringanews.com/?p=9482 […]

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.