Uko urubanza rwa Cyuma Hassan rwagenze mu rukiko rw’ubujurire


Kuri uyu wa 25 Mutarama 2022 mu rukiko rw’ubujurire ruherereye Kacyiru, Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan yagaragaraje ko yifuza gufungurwa akaburana ari hanze, yahawe umwanya ngo asobanure impamvu ashingiraho asaba kurekurwa by’agateganyo, avuga ko uburyo yafashwemo bunyuranyije amategeko.

Ati “Nafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko abantu ntazi bansanze iwanjye n’aho ishema TV ikorera. Abo twari turi kumwe barabafashe barababoha nanjye baramfata ariko ntibamenyesha icyo bamfatiye.”

Me Gatera Gashabana na we yagaragaje ko abagiye gufata umukiliya we batigeze banamukorera inyandikomvugo igaragaraza ibyaha ashinjwa kandi ko bagiye kumuta muri yombi mbere y’uko urukiko rusoma icyemezo cy’uko ahamwa n’ibyaha.

Gashabana yagaragaje ko umuntu waburanishijwe ari hanze afite uburenganzira bwo kuguma kuburana ari hanze mu gihe yajuririye icyemezo cy’urukiko.

Icyakoze iyo bitegetswe n’umucamanza ku mpamvu zumvikana umuburanyi yakomeza kuburana afunzwe. Ibi byatumye Me Gashabana agaragaraza ko impamvu umucamanza wafashe icyemezo cy’uko Niyonsenga ahita afungwa zidafite ishingiro.

Yagaragaje ko umucamanza yasobanuye ko impamvu zashingiweho ari uko Niyonsenga yari akomeje kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru bityo ko yagombaga guhita afungwa.

Gashabana yavuze ko kugeza ubu icyo cyaha basanga ari icyaha cyoroheje kuko igihano cyacyo kidakwiye kurenga amezi atandatu.

Perezida w’iburanisha yabajije impande zombi niba gufungurwa by’agateganyo byaburanwa nk’inzitizi cyangwa bikwiye gufatwa nk’impamvu z’ubujurire, Gashabana asubiza ko byafatwa mu nzego zombi nubwo ubushinjacyaha buhagarariwe na Me Mukunzi Faustin bwabiteye utwatsi.

Me Mukunzi yagaragaje ko ibi byakabaye impamvu z’ubujurire bwa Cyuma Hassan aho kuba inzitizi cyane ko bwagaragaraje ko gufungwa kwe kutanyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko ibyashingiweho afatwa ari uko yari agikomeje gukora ibyaha mu gihe yari akiri hanze.

Ati “Ibyo uwunganira uregwa avuga tubona nta gaciro byahabwa kuko byasobanuwe ko uregwa ibyaha nibimuhama azahita afatwa agafungwa kandi byasobanuwe mu rukiko n’umwunganizi we ahari.”

Yavuga ko ibirebana n’ifungwa rinyuranyije n’amategeko urukiko rutayifitiye ububasha, naho guhita afatwa agafungwa byatewe n’uko bagendeye ku bisobanuro byatanzwe mu rukiko kandi umucamanza na we yabitangiye ibisobanuro.

Urubanza rwahise rupfundikirwa Icyemezo kuri iyi ngingo kikazasomwa ku wa 4 Gashyantare 2022 saa tanu z’amanywa.

Cyuma Hassan uri kuburana mu bujurire yahamijwe ibyaha bine birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kwiyitirira umwuga, icyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo.

Iki cyaha cya nyuma ubushinjacyaha bwahise bujurira busaba ko yakivanwaho kuko cyavanwe mu mategeko mu 2019.

Mu iburanisha riheruka ryo kuwa 10 Mutarama 2022, mbere y’uko hatangira kuburanwa ubujurire mu mizi, habonetse inzitizi zigaragajwe na Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan n’Umwunganizi we mu mategeko Me Gatera Gashabana zo kuba Niyonsenga yarekurwa akaburana ari hanze, kuri uyu wa kabiri Urukiko rw’Ubujurire rwaburanishije urubanza rwe nyuma yo gukatirwa imyaka irindwi ariko igihano yahawe kikajuririrwa n’impande zombi.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment