Umushinga Green Gicumbi wahinduriye ubuzima benshi mu gihe hari abatarawusobanukirwa


Green Gicumbi ni umushinga wa Leta y’u Rwanda ugamije kubungabunga icyogogo cy’umugezi w’umuvumba mu rwego rwo  guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe ndetse  n’abaturage bakaboneramo inyungu zitandukanye, ukorera mu karere ka Gicumbi, ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA), ukaba uzashyira mu bikorwa gahunda zawo mu gihe cy’imyaka itandatu, uhereye muri Mutarama 2020. Mu myaka ibiri umaze hari abaturage bemeza ko bateye imbere biwuturutseho, hakaba hari ikindi gice cy’abaturage badasobanukiwe neza imikorere yawo

Umwe mu baturage bemeza ko Green Gicumbi yabahinduriye ubuzima mu buryo bufatika ni Karugahe Athanase ufite imyaka 67, ukora umwuga w’ubuhinzi utuye mu mudugu wa Kagarama, akagari ka Rugerero, umurenge wa Mukarange wemeza ko Green Gicumbi yaje ari umufasha wo kubazamura mu majyambere.

Karugahe ari mu baturage bemeza ko umushinga wa Green Gicumbi ubafasha kwiteza imbere

Ati “Uyu mushinga waje kutuzamurira amajyambere kuko waje kudufasha kurwanya isuri, nari mfite ubutaka bungana na hegitari 2,5, uyu mushinga utaradukorera amaterase nezagamo nka kg 600 z’ibishyimbo, ibirayi nakuragamo nka toni 5, ingano ibiro 600 kuri are 28, ariko ubu nsigaranye hegitare 2kuko ahandi nahahaye abana ntibyagabanyije umusaruro kubera amaterase mu gihe gito nejeje ibirayi ibirayi toni 4, ingano nahinze ku buso bwa ari 40 nizeye kg 800.”

Karugahe yemeje ko nyuma yo kubara ayo yashoye mu buhinzi atabura ibihumbi magana abiri by’inyungu (200,000frs) mu gihe mbere ataratangira guhinga mu materase yasaguraga nk’ibihumbi mirongo itanu (50,000frs) gusa kuko umusaruro utabonekaga neza.

Hari abemeza ko Green Gicumbi ikorera amaterase abifite

Umukecuru utuye mu kagari ka Rugerero, umurenge wa mukarange, ubwo yari mu murima we ari guhinga, yatangaje ko iby’umushinga wa Green Gicumbi w’amaterase ayabona hirya no hino, ko ariko yumvise ko bajya mu gace gatuyemo abakungu bagiye bafite za hegitare, agace karimo abakene batayahaca.

Uyu ni umwe mu baturage batangaje ko mu bijyanye no guca amaterase,  Green Gicumbi ifasha abafite amasambu manini

Yagize ati “Ni bya bindi numva bavuga ngo ibintu bijya aho ibindi biri, ubu se iyo mishinga ibura kuza kudukorera amaterase kugira ngo natwe tweze ahubwo nubundi bakijyira mu bakungu bafite amahegitare kandi nubundi iyo ukurikiranye usanga nubundi bo baba basanzwe beza kuko bakoresha amafumbire y’ubwoko bwose”.

Uyu mukecuru yasabye ko bakorerwa ubuvugizi nabo uyu mushinga ukabatekerezaho kugira ngo ntibasigare mu iterambere.

Umufashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi ati “Green Gicumbi yaradufashije pe ikibazo ni imbuto”

Nshimiyimana Celestin utuye mu mudugudu wa Rurembo, akagari ka Rugerero, umurenge wa Mukarange akaba ari umufashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi, yemeza ko Green Gicumbi yatanze akazi k’amaboko ku baturage batari bafite imirimo, ikora amaterase arwanya isuri ndetse batanga n’ifumbire ko byatanze umusaruro ufatika.

Ati “Umusaruro warazamutse, abaturage bejeje ibishyimbo pe kuko ikiro cy’ibishyimbo kigeze ku frs 300 kandi mbere cyageraga no ku mafaranga 600, ahubwo ikibazo cyabonetsemo n’imbuto y’ibirayi bazanye itameze neza kuko byarapfuye”

Green Gicumbi yemeza ko nta kimenyane bakoresha mu guhitamo abagenerwabikorwa

Ukuriye Green Gicumbi mu karere ka Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney yatangaje ko guhitamo ahakorwa amaterase bagendera ku butumburuke, bakareba ubwoko bw’ubutaka ndetse n’ikigero cy’imyumvire mu guhuza ubutaka kuko abagenerwabikorwa bose iyo batabyemeye ntibyashoboka, kuba abaturage bavuga ko amaterase akorwa ku kimenyane ntabyemera.

Ukuriye Green Gicumbi Kagenza atangaza ikigenderwaho mu guca amaterase, anahakana abavugaho Green Gicumbi ikimenyane

Ati “Aya makuru sinemeranya nayo, mu Rwanda nta hantu hatuye abakire gusa cyangwa abakene bonyine, kandi n’iyo baba bari mu midugudu ntibivuze ko ubutaka bwabo bahingamo buba butegeranye. Uyu mushinga ukorera mu mucyo kandi nta gikorwa cyabaho hatabanje kubaho inama n’inzego z’ibanze”.

Yashimangiye ko ibijyanye n’imbuto y’ibirayi ikibazo cyaba cyarabaye ku kutamenya kubyitaho uko bikwiriye yaba ku bijyanye n’ifumbire cyangwa kubitera imiti ariko nta kindi kibazo kibyihishe inyuma ahubwo ubuhinzi bw’ibirayi ni nk’ubw’inyanya busaba kubwitwararikaho.

Kagenza yemeje ko kimwe mu byo Green Gicumbi igamije ari ukubaka ubudahangarwa rw’umuhinzi bumufasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bityo bagateza imbere ubuhinzi barwanya isuri, bahuza ubutaka, babona amakuru n’imbuto ku gihe kandi bakabona isoko ku giciro kibereye umuhinzi.

Akarere ka Gicumbi ntigahakana uruhare rwako mu guhitamo ahacibwa amaterase

Umushinga wa Green Gicumbi uvugwa imyato n’abatari bake mu karere ka Gicumbi ariko hakabaho n’abawushyira mu majwi mu gukoresha ikimenyane mu guhitamo ahacibwa amaterase, umuyobozi w’aka karere Nzabonimpa Emmanuel ntiyemeranya nabo kuko mu magambo magufi ku murongo wa terefone yemeye ko ahagenwa hakorwa amaterase mu mirenge icyenda, akarere kabigiramo uruhare.

Kugeza ubu mu myaka ibiri uyu mushinga umaze ku misozi y’akarere ka Gicumbi igize icyogogo cy’umugezi w’umuvumba,  mu mirenge icyenda ukoreramo umaze gukora amaterasi y’indinganire ku buso bungana na ha 600, amaterase yikora kuri ha 600, gusazura amashyamba kuri ha 747 no kubaka biogas 10.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment